Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Niteguye gukinira APR FC kuko yanyitayeho mu burwayi bwange – Sugira

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 26-11-2018 saa 13:53:26

Sugira Ernest, rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu “Amavubi” aratangaza ko yiteguye gukinira APR FC kuko yamwitayeho mu gihe kingana n’umwaka n’amezi 3 yari amaze adakina kubera imvune.

Uyu rutahizamu muri 2016 yerekeje mu ikipe ya Vita Club muri RDC nyuma y’umwaka umwe muri 2017 agaruka mu Rwanda aho yasinyije APR FC kuyikinira umwaka umwe, gusa muri Kanama 2017 ubwo yari mu myitozo y’ikipe y’igihugu agira imvune yatumye amara umwaka n’amezi 3 adakina.

Kuri ubu ari kumwe n’abakinnyi ba APR FC barimo kwitegura umukino wa Club Africain mu mikino y’Afurika ariko amasezerano yararangiye.

Aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Ni byo koko amasezerano yange yararangiye nta bwo ndayongera gusa ndizera ko umukoresha wange hari icyo anteganyiriza.”

Byavuzwe ko Sugira yanze gusinya andi masezerano aho yifuzaga ko yahabwa andi amafaranga yo kumugura. Aha yagize ati “Nta bwo nayifuje kuko niba ikipe yaramvuje ku mafaranga angana kuriya ntibakwima ayo mafaranga batanga, yego tuba tuyakeneye nk’abakinnyi ariko ubushize barayampaye umwaka urangira ntakoze ngomba rero kuyishyura.”

Sugira yakomeje avuga ko abizi neza ko APR FC ifite icyo imuteganyiriza ariko ko we yiteguye kuyikinira kuko yamwitayeho bikamunezeza ko niyo batamuha ayo mafaranga yiteguye gukina nta kibazo.

 

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.