Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

NISR irasaba ko umubyeyi umwe yazaba abyara abana 2.3 mu 2050  

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 22, 2018

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa yatangaje ko kugira ngo u Rwanda ruzagere ku mubare w’abaturage uzaba ujyanye n’igenamigambi ry’igihugu mu 2050, bisaba ko icyo gihe cyazagera umugore umwe abarirwa abana 2.3, mu gihe ubu abarirwa abana 4.2.

Yusuf Murangwa iburyo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo NISR mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena (Foto Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize tariki ya 21 Gashyantare 2018, ubwo yitabiraga ubutumire bwa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu muri Sena, butegura igikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana na gahunda zo kuboneza urubyaro mu igenamigambi rijyanye no gucunga neza abaturage, hibandwa ku burumbuke bwabo.

Yavuze ko ikigero fatizo cy’abana umugore umwe yakabaye abyara mu Rwanda, umubare w’abana 2.3 iki kigo kivuga ko ari umubare mwiza utuma urungano rumwe rusimbura urundi igihugu kigakomeza kubaho mu igenamigambi rijyanye n’abaturage gishoboye.

Ati:“Mu bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage, 2.3 ni umubare mwiza kuko utuma abana basimbura ababyeyi kandi umubare w’abaturage ugakomeza wiyongera. Nk’uko bigaragaye ni uko twazagera ku bana 2.3 Abanyarwanda bazikuba kabiri mu 2050; icyo gihe bazaba ari bafite ubushobozi batanga umusaruro, ariko n’iyo bigabanutse cyane na bwo nta bwo ari byiza.”

Ibyo twumva ko byakorwa ni uguhuza gahunda zijyanye no guteganya imbyaro neza ariko ntibikorwe byonyine bikiyongeraho n’izindi gahunda zijyanye no guteza imbere ubukungu neza, uburezi n’ubuzima. Ngira ngo byose bihujwe byatuma Abanyarwanda bashobora gutanga umusaruro mwiza, twageza ku iterambere ryihuse kandi ryiza.”

Yavuze ko kugira ngo igenamigambi ryo gucunga abaturage rijyane n’ibisabwa byose ngo bazabeho neza mu gihe kiri imbere bisaba ibintu bine ari byo kuganisha ku gutanga umusaruro, nawo uva mu buryo umuntu abyara abo ashoboye kurera bikamugeza ku muryango mwiza n’igihugu kikabasha kubijyanisha n’ubushobozi gifitiye abaturage.

Hari kandi imiyoborere irimo gucunga neza ubukungu bw’igihugu, uburenganzira bw’abantu n’ibindi, kubona amahirwe yo gukora no guhanga imirimo mishya n’ibindi.

Ati:“Gahunda zose ziganisha kuri gahunda yo kubyara abo umuntu ashoboye kurera zigomba kujyana n’izindi zituma abaturage batanga umusaruro.

Umusaruro utangwa n’ibintu bibiri, icya mbere ni ubushobozi bwa muntu ku giti ke. Ba bantu bafite ayo mahirwe, ni ukuvuga ko bafite abana bashoboye bityo ntibibabuze kujya gukora imirimo, ntibibabuze kwiga, ntibibabuze kuzigama, gutanga ubufasha bushoboka kuri abo bana. Abo bantu bagomba kubanza kuzamurwa ku bijyanye n’igishoro cya muntu.”

Bamwe mu basenateri bagaragaje ko inzego zishinzwe kumvikanisha gahunda yo kuboneza urubyaro zikwiye kongera imbaraga mu bukangurambaga, cyane ko bigaragara ko bamwe mu babyeyi bafite umubare w’abana benshi ari abari mu kiciro cy’ubudehe cy’abafite ubushobozi buciriritse.

Niyongana Gallican, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu muri Sena yavuze ko hakwiye kubaho ubundi buryo byumvikanamo n’ingamba zo kugera mu ntego Leta ifite muri gahunda yo kuboneza urubyaro ariko hagakurwaho n’imbogamizi zikiri ku bagore n’abakobwa bangana na 19% bashaka kuboneza urubyaro ntibabone ubufasha.