Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

NISR irasaba abanyamakuru gukoresha imibare mu mvugo abaturage bumva

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 23-12-2018 saa 11:27:34
Mukundabantu Jean Marc, umukozi mu Kigo k'Igihugu k'Ibarurishamibare (Foto Mugisha B.)

Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kirasaba abanyamakuru gukoresha neza imibare ituruka mu bushakashatsi bukorwa n’iki kigo mu mvugo yumvwa n’abaturage.

Ibi byatangarijwe mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda mu rwego rwo kubaha ubumenyi mu gukora inkuru zishingiye ku mibare y’ubushakashatsi bukorwa n’iki kigo.

Mukundabantu Jean Marc, umukozi wa NISR wahuguye abanyamakuru, avuga ko ubusanzwe abanyamakuru bakunze gukora inkuru zishingiye ku mibare y’ubushakashatsi, ariko ngo usanga zikorwa hatagaragazwa imibare yakoresheje aho ituruka, niba ari mu bashakashatsi bwakozwe n’ikihe kigo ndetse ngo usanga zitagaragaramo ibyiciro by’abaturage bakoreweho ubushakashatsi.

Ati “Mu by’ukuri inkuru zifite imibare turazibona kandi ni nyinshi, ariko twebwe iyo dusesengura imibare yakoreshejwe dusanga hari ikibura nko kugaragaza ikigo cyakoze ubushakashatsi, ibyiciro by’abaturage byakoreweho ubushakashatsi n’umubare fatizo w’abakoreweho ubushakashatsi.”

Ku kijyanye n’uko imibare y’ubushakashatsi ikoreshwa mu buzima bw’igihugu mu gukora igenamigambi, Mukundabantu yavuze ko inzego za Leta zikunze gukoresha imibare yavuye mu bushakashatsi bwa NISR mu gukora igenamigambi ry’igihugu, mu nzego zinyuranye, ibipimo byabonetse mu bushakashatsi n’ingamba zikwiye gufatwa mu gihe bigaragaye ko ibipimo bidashimishije.

Mukundabantu kandi yemeza ko ubushakashatsi bwa NISR ari ubushakashatsi bwizewe kuko buba butanga ishusho nyayo y’uko ibintu bihagaze mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu, bigatuma hakorwa igenamigambi nyaryo kandi ryuzuye.

Twizeyimana Albert Baudouin, ni umuhizabikorwa w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, avuga ko bateguye aya mahugurwa bashingiye ku cyuho babonaga mu nkuru z’abanyamakuru zidashingiye ku mibare, n’abagerageje kuyikoresha ntibabashe kuyisesengura neza ngo bakore inkuru mu rurimi rwumvwa n’abaturage.

Ati “Dutekereza gutegura aya mahugurwa twashingiye ku cyuho k’imibare twabonaga mu nkuru z’abanyamakuru, n’ababashije kuyikoresha ntibabashe kuyisesengura ngo basobanure neza icyo iyo mibare ivuga mu mvugo abaturage babasha kumva.”

Twizeyimana avuga ko yizera ko nyuma y’aya mahugurwa abanyamakuru bazabasha gukora inkuru basesengura neza imibare yasohotse mu bushakashatsi bityo bikazajya bitanga ishusho y’uko ibintu bihagaze mu nzego zinyuranye z’igihugu.

Bamwe mu banyamakuru bahuguwe bemeza ko koko bajyaga bakoresha nabi imibare yaturutse mu bushakashatsi bigatuma ababumva cyangwa abasoma ibyo banditse batabasha kumva neza ubutumwa bukubiye mu nkuru.

Nyampinga Aline ati “Ni byo koko nyuma yo guhugurwa naje kubona ko hari uburyo nakoreshaga nabi imibare y’ubushakashatsi, ariko mbonye amakosa najyaga nkora ubu ngiye kubikosora.”

Ariko na none uyu munyamakuru yemeza ko bitoroshye gukoresha iyi mibare kuko bisaba isesengura ryimbitse ku munyamakuru kugira ngo abo abwira cyangwa abo yandikira babashe kubyumva neza.

Bakomere Pascal na we ni umunyamakuru uvuga ko arushijeho gusobanukirwa uburyo bwo gusesengura imibare y’ubushakashatsi, ariko akaba yasanze yajyaga abikora neza uretse bimwe na bimwe yamenyeye muri aya mahugurwa, akaba agiye kurushaho kuyikoresha neza.

Mukundabantu Jean Marc, umukozi mu Kigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (Foto Mugisha B.)

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.