Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Nirisarike arasaba Abanyarwanda kugirira ikizere Amavubi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Sep 6, 2018

Salomon Nirisarike, myugariro w’ikipe y’igihugu “Amavubi”  na Tubize FC yo mu Bubiligi aremeza ko Abanyarwanda bakwiye kugirira ikizere ikipe yabo izakina na Cote d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika “CAN 2019” tariki 09 Nzeri 2018 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Nirisarike Salomon utangaza ko we na bagenzi be biteguye kwitwara neza

Nyuma y’imyitozo ye ya mbere yakoranye na bagenzi be tariki tariki 04 Nzeri 2018  yatangaje ko yasanze bagenzi be barazamuye urwego rw’imikinire. Ati “Nongeye kwishima kugaruka mu rugo kuko hari hashize igihe kirekire, hafi umwaka wose tudakina. Ikindi cyanshimishije ni ukubona abakinnyi bamaze gutera imbere nkurikije uko nabasize umwaka ushize, hari icyo nabonye bongereyeho kandi bampaye ikizere ko umukino w’ejo bundi tuzawitwaramo neza.”

Uyu myugariro yakomeje asaba abantu kugirira  ikizere ikipe yabo agendeye ku rwego yababonyeho no ku bunararibonye bamaze kugira, ibi abivuga ariko atirengagije ko Cote d’Ivoire nayo ifite abakinnyi bakina muri shampiyona z’i Burayi.

Ati Urebye Côte d’Ivoire ni ikipe ikomeye, ifite amateka n’amazina akomeye, abakinnyi benshi bakina muri shampiyona zikomeye nubwo hari bamwe bataje.
Hari abakinnyi bamaze gukina imikino myinshi, nka Rayon Sports  irimo gukina imikino y’Afurika  hari abakinnyi  bayo   turi kumwe  kandi bazadufasha. Hari kandi abakinnyi nka Kagere Meddie na Bizimana Djihad nange umaze hafi imyaka 7 ku mugabane w’i Burayi  dufite ubunararibonye, ikizere kirahari.”

Yanavuze ko bazaharanira gukina basatira kugira ngo babashe kubona amanota ya mbere yo mu itsinda.

Ati “Turashaka gutsinda kugira ngo tugire amanota atatu twiyongere ikizere cyo kujya mu gikombe cy’Afurika.  Côte d’Ivoire nayo ni ikipe yatsinzwe umukino wa mbere, nayo irashaka gutsinda.  tugomba gukina dusatira izamu, dushaka ibitego.”

Mu gihe byitezwe ko Amavubi ashobora gukoresha ba myugariro batatu, Nirisarike avuga ko ubu buryo butazamugora kuko no mu Bubiligi rimwe na rimwe bujya bukoreshwa.