Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

NIRDA yijeje abanyenganda ubufasha mu gutanga umusaruro ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 23-07-2019 saa 07:43:05
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda (NIRDA) Kampeta Sayinzoga

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda (NIRDA), kiragaragaza gahunda gifite mu gutanga umusanzu ugamije gutuma inganda zo mu Rwanda zibasha gukora ibintu byujuje ubuziranenge bituma ibyo zikora bibasha kugera ku masoko mpuzamahanga.

Ibyo byagarutsweho nyuma yo kumurika ubushakashatsi bwakozwe ku mbogamizi n’amahirwe byagaragaye mu ruhererekane rwo gutunganya ibikomoka ku mbuto n’imboga.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, avuga ko inganda zimwe zigifite ikibazo ku mitunganyirize y’imbuto cyangwa imboga ari na yo mpamvu NIRDA yiyemeje gufatanya n’ikigo k’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) kugira ngo ifashe inganda mu bijyanye no gutunganya ibintu bifite ireme byizewe kandi byujuje ubuziranenge.

Agira ati: “Niba dushaka ko inganda zacu zibona amahirwe ku yandi masoko, ni ngombwa ko zigomba kuba zikora ibintu bifite ireme ku rwego mpuzamahanga. Ibyo rero bizagerwaho ku bufatanye bw’inzego nka NIRDA, RSB, FDA kugira ngo tubafashe kubyumva no kuzigeraho.”

Kampeta avuga ko hari aho byatangiye ku bijyanye no gukora umutobe w’inanasi kandi hari icyo byatanze bagenda babona n’impamyabushobozi.

Mu bushakashatsi bwamuritswe bwagaragaje ko 18% by’imbuto ziri mu Rwanda ari zo zibasha kubyazwa umusaruro mu kuzongerera agaciro, Kampeta akavuga ko kuba iyo mibare ikiri hasi biterwa n’ubushobozi bw’inganda byaba ari mu mafaranga, haba kubona isoko ndetse n’uburyo bwo kubitunganya bijyanye n’ikoranabuhanga.

Kampeta kandi avuga ko NIRDA iri gushaka umuti wo gukemura ikibazo k’imbuto zigaragara nk’aho ari nke kandi zihenze ku masoko, bagirana ubufatanye na RAB nk’Ikigo gishinzwe kuzitunganya no kuzishyikiriza abahinzi kugira ngo zibyazwe umusaruro kandi zongerwe.

Kampeta avuga ko bakorana na RAB kugira ngo basuzume ahantu hari ikibazo ariko cyane cyane NIRDA igashyira ingufu mu kureba imbuto zinogeye abanyenganda kuko ari ikigo gishinzwe inganda.

Kampeta agira ati: “Turashaka kumenya ubwoko bw’imbuto cyangwa imboga abanyenganda bacu bifuza kugira ngo turusheho kubahuza n’abahinzi babashe kujyana neza.”

Kampeta akomeza avuga ko kuba icyo kibazo kigihari binaterwa n’abahinzi kubera ko kugira ngo imbuto cyangwa imboga zivanwe mu mirima zigezwe ku nganda zishobore no gutanga ibintu byiza biterwa n’ubwoko bw’ibyo bahinze n’uburyo zavanywe mu mirima.

Uwayo Desiré ushinzwe ibijyanye n’ibiribwa muri Entreprise URWIBUTSO ya Sina Gerard nk’uwagize uruhare mu bushakashatsi, abona hakenewe kongera ubushobozi bw’abahinzi mu kongera umusaruro kandi mu bwiza bakawutunganya byujuje ubuziranenge.

Avuga ko abahinzi bakwiye kwegera ibigo bibafasha byabashyiriweho kugira ngo babigishe inama z’uburyo bwo gutunganya umusaruro wabo bityo bawugeze ku nganda ufite ubuziranenge.

NIRDA igaragaza ko ahagaragaye ibihombo rimwe na rimwe byatewe n’inzira umusaruro unyuzwamo uva mu murima ugezwa mu nganda kuko byagaragaye ko habayemo ibibazo, ariko nyuma yo kugabanuka MINAGRI n’Ikigo cyayo RAB byagiye bibifatira ingamba hanyuma NIRDA nayo ikaba ije kubafasha muri urwo rugamba rujyanye n’ubukangurambaga n’ishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda (NIRDA) Kampeta Sayinzoga

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.