NIRDA irasaba inganda zitunganya ibitoki kugera ku buziranenge

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 23-01-2019 saa 07:35:14
Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru wa NIRDA ( Ifoto Rose M)

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) burashishikariza abakora ibikomoka ku bitoki kugira ubumenyi buhagije hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibyo bakora bibe byujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi mukuru wa NIRDA, avuga ko bamwe mu bakora ibikomoka ku bitoki bamaze kubona ikirango cya Smark (Standardization Mark), kerekana ubuziranenge ariko ko kidahagije ahubwo bakwiye gutera intambwe yisumbuye bakajya ku kirango Mpuzamahanga cy’Ubuziranenge cya HACCP kugira ngo babone kujya ku Isoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi NIRDA yateganyije gahunda yo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro ku rwagwa rukomoka ku bitoki, tumaze iminsi dukorana na bo mu buryo butandukanye habayeho Open Calls ni uburyo bushya bwo kugeza ibikoresho n’ubumenyi ku nganda zisanzweho aho abantu cyangwa ibigo bitandukanye byagiye bipiganwa icyo gihe bamwe bashoboye gutsinda, abandi ntibashoboye gutsinda ariko uko bimeze kose batsinda batatsinda nk’ikigo cya Leta dufite inshingano zo kugira ngo dufashe uruhererekane nyongeragaciro mu nganda zitunganya urwagwa muri rusange.”

Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru wa NIRDA ( Ifoto Rose M)

Kampeta yashimiye Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge RSB uburyo bafatanya nk’ibigo bya Leta kugira ngo bazamure ubuziranenge mu binyobwa bikomoka ku bitoki.

Yagize ati: “Impamvu twifuje gukora iyi nama uyu munsi, ni ukugira ngo tuvugane n’abatekinisiye, twagiye tuvugana n’abayobozi banyu ariko ntibihagije kugira ngo isura ihari y’ibikomoka ku bitoki irusheho kuba nziza.”

Akomeza agira ati: “Kubera ko hari abakora nabi hari n’abakora neza rimwe na rimwe badafite ubumenyi buhagije, uyu munsi twabahisemo nk’abantu bakora neza ariko twifuza ko mwarushaho kunoza ibyo mukora mukagera ku rundi rwego. Musanzwe mufite ibyo mukora byiza ariko noneho dufatanyije muzakora ibintu by’akarusho kandi byujuje ubuziranenge.”

Kampeta yavuze ko ubuziranenge bafite kuri Smark budahagije ahubwo ko bagiye kubafasha ngo batangire no gutekereza kuri HACCP kuko ari yo izabafasha kubona amasoko cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nk’ikigo cya leta gishinzwe gufasha inganda kugera ku ikoranabuhanga nta bwo wabigeraho udafite ubumenyi, tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo hagerweho ubuziranenge tubazanira inzobere mu kubaha ubumenyi mukagira aho mugera.”

Dushimiyimana Roselyne, umukozi wa rumwe mu ndaganda zitunganya inzoga z’umwimerere, rugakora n’imashini zitunganya ibitoki hamwe na bagenzi be bashimiye ikigo NIRDA uburyo kidahwema kubaba hafi hagamijwe kubongerera ubumenyi.

Yagize ati: “Muri Open Calls twabashije gutambuka mu rwego rwo kuzagira ngo NIRDA idufashe kubona imashini zikora izindi mashini, ni ibintu twishimiye. Ikindi, badusura kenshi batugira inama kugira ngo imashini dukora zitunganya umusaruro uva ku bitoki zirusheho gukora mu buryo bwujuje ubuziranenge.”

Nubwo bimeze bityo, avuga ko bagihura n’imbogamizi yo kubona ubwoko bw’ibitoki bikenewe ku isoko bivamo inzoga mu buryo buhagije, akifuza ko NIRDA yagira icyo ikora mu gukorana n’ababishinzwe cyangwa abahinzi ku giti cyabo.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.