Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Nina agiye gukora igitaramo nyuma y’umwaka atandukanye na Charly

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 29-07-2021 saa 14:44:29
Nina agiye gutangira gukora umuziki ku giti cye

Muhoza Fatuma benshi bazi nka Nina wamenyekanye cyane mu itsinda rya ‘Charly na Nina’, agiye gutaramira abantu mu bitaramo bigamije gukangurira abantu kurwanya no kurandura ruswa n’akarengane.

Ibi bitaramo bigiye kumara ukwezi biba, bitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa Gatandatu w’icyumweru.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni bwo Nina azaba asusurutsa abakunzi b’umuziki anatangiramo ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Nina niwe utahiwe gutarama mu bitaramo byo kurwanya ruswa n’akarengane

Iki gitaramo kigiye kuba icya mbere akoze nyuma y’umwaka urenga atandukanye na Charly.

Amakuru aheruka yavugaga ko ibibazo by’iri tsinda byazamutse cyane mu mpera za 2019, icyakora bikomeza kugirwa ibanga, ndetse umunsi ku wundi hagakorwa ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo batatandukana ariko bikanga bikaba imfabusa.

Mu 2020 aba bahanzikazi bagiye basohora indirimbo nke ariko mu by’ukuri umwuka utameze neza mu itsinda.

Ubwo amakuru y’ibi bitaramo yatangiraga kuvugwa, twifuje kumenya niba iki gitaramo ari intangiriro ry’urugendo rwa Nina mu muziki ari wenyine, gusa yirinda kugira icyo abitangazaho. Yagize ati “Ntacyo nabivugaho aka kanya, nibaza ko ubwo igitaramo nikimara gutambuka abantu bazamenya byinshi.”

Nina yavuze ko uko iminsi izagenda yicuma abantu bazamenya ukuri kurenze uko bazi. Ati “Erega nta byinshi navuga, ntekereza ko uko iminsi izagenda yigira imbere hari ibyo abantu bazagenda babonesha amaso.”

Charly na Nina ni itsinda ryari rimaze igihe kigera ku myaka 5 rikora umuziki, aho ryatangiriye mu biganza by’uwahoze ari umujyanama wabo Alex Muyoboke wanarifashije gushinga imizi no kwamamara, ubwo baheruka ku rubyiniro bombi hari mu bitaramo ngarukamwaka bya Iwacu Muzika Festival.

Iri tsinda ryatangiye kumvikanamo umwuka mubi mu mpera za 2019

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.