Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Nimubona na Yankurije ni bo begukanye isiganwa “20 Km de Bugesera”

Yanditswe na  NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 14, 2019

Nimubona Yves mu bagabo na Yankurije Marthe mu bagore bombi bakinira ikipe ya APR AC  begukanye irushanwa ryo gusiganwa ibirometero 20 rizwi nka “20 Km de Bugesera” ryabereye mu Karere ka Bugesera tariki 12 Gicurasi 2019.

Ingabire Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga ahemba Yankurije Marthe wahize abandi mu kiciro cy’abakobwa (Foto S. Mihigo)

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 4 ryateguwe n’umuryango “Gasore Serge Foundation” ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera hagamijwe gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa no kwirinda inda zitateguwe.

Iyi “20 Km de Bugesera” ya 2019 yitabiriwe n’abagera ku bihumbi 3  barimo n’abayobozi batandukanye barimo  Ingabire Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya akaba n’imboni y’Akarere ka Bugesera, Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Depite Mukarugwiza Annonciata n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Isiganwa ryaranzwe n’udushya dutandukanye, habayemo ukurushanwa mu byiciro birimo gusiganwa ibirometero 20, ibirometero 8 ku bahungu n’abakobwa, ibirometero 3 ku bana bato ndetse no ku magare.

Nimubona Yves yegukanye iri siganwa mu bagabo nyuma y’uko yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 55 n’amasegonda 33 (54’33’) akurikirwa na mugenzi we Tuyishime Christophe (59’40”) naho Nizeyimana Alex ukinira SEC (59’55”).

Mu kiciro cy’abagore, Yankurije Marthe yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 8 n’amasegonda 46 (1h08’46”) yakurikiwe na mugenzi we bakinana Musabyeyezu Adeline (1h11’49”) naho Dusabimana Fanny ukinira Kicukiro aba uwa gatatu (1h13’15”).

Mu bihembo byatanzwe mu byiciro byombi, uwa mbere yahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 180, uwa 3 ahabwa 150.

Mu ntera y’ibirometero umunani (8 km), Nzayisenga Epimaque yahize abandi mu bahungu akoresha iminota 22 n’amasegonda 42, akurikirwa na Felix Uwimana (23’08’’) naho Nkejumuto Ildephonse aba uwa gatatu (23’45”).

 

Mu bakobwa, Ibishatse Angelique yabaye uwa mbere (26’45”), akurikirwa na Mutuyimana Epiphanie (27’27”) naho Nishimwe Belise aba uwa 3 (27’41”).

Mu ntera y’ibirometero bitatu (3 km), Nkusi Pacifique yabaye uwa mbere mu bahungu (03’21”), akurikirwa na Nizeyimana Samuel (03’21”) mu gihe Ishimwe Fred yabaye uwa gatatu (03’ 22”).

Mu bakobwa, Mudahogora Mediatrice yabaye uwa mbere (03’44”), ku mwanya wa kabiri haza Niyibigira Aliance (03’ 45”) naho Uwase Diane aba uwa 3 (03’ 46”).

Mu kiciro cyo gusiganwa ku magare ahareshya n’intera y’ibirometero 40 (40Km), Twizere Frank yabaye uwa mbere mu kiciro cy’abagabo akoresheje iminota 52 n’amasegonda 28 (52’28”), yakurikiwe na Ndikumwenayo David (53’02”) naho Hakuzimana Olivier yabaye uwa 3 (53’07”).

Mu bagore, Ntakirutimana Marthe yabaye uwa mbere mu gusiganwa ahareshya n’ibirometero 20 (34’52”), akurikirwa na Manishimwe Jeannette (36’38”), Sandrine Tuyishimire yabaye uwa 3 (37’30”).

Mu kiciro cyo gusiganwa ku magare ku bafite ubumuga (Wheel Chair Para Cycling), aho mu ntera y’ibirometero bine (4 Km), Hakizimana Emmanuel yabaye uwa mbere (18’55”), akurikirwa na Nduwumwe Darius (20’15”), Habamenshi Jean Claude aba uwa 3 (20’22”).

Gasore Serge, umuyobozi w’ikigo Gasore Serge Foundation cyateguye iri rushanwa wemeza ko rigenda rikura, yishimira ko ryagenze neza muri rusange. Yagize ati: “Irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze neza kuko iyo abakinnyi bakinnye ntihabemo ikibazo k’impanuka no kwibwa ibihe bakoresheje, bakanabona ibihembo batsindiye, irushanwa riba ryagenze neza.”