Nibizi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere akora wenyine

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 12-11-2019 saa 09:32:17
Niyibizi ahugiye kuri alubumu ye izasohoka umwaka utaha

Umuhanzi w’umunyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana usigaye atuye anakorera muri Afurika y’Epfo mu mugi wa Cape town Nibizi Jean Claude, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ya mbere akora wenyine   yise “Mpuye na yesu”.

Nibizi yabanje kuba umwe mu bagize  itsinda ryitwa BOW musizi BOW, mu ijambo ry’ikinyarwanda bivuga abavandimwe bakaba bazwi  mu ndirimbo  yitwa ‘Uri uwa mbere’, n’indi ndirimbo yo mu gitabo yitwa ‘Igihe Gito’ afatanyije na Pastor David Imani,  uyu muhanzi kandi yanakoranye indirimbo na Serge Iyamuremye bise ‘My story will change’.

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko yari amaze igihe ahugiye ku ikorwa ry’alubumu izasohoka mu gihe cya vuba, yagize Ati: “Ubu nari mpugijwe no gukora kuri alubumu yange  mu kwezi gutaha n’ubundi ndashyira hanze indi ndirimbo ifite n’amashusho nteganya ko uyu mwaka ushira ndangije Album yange.”

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 uyu muhanzi arifuza gutegura igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi nyarwanda, aho yavuze ko byinshi kuri icyo gitaramo azakomeza kugenda abimenyekanisha mu minsi iri imbere.

Abajijwe ku bijyanye n’itsinda yari asanzwemo  yavuze ko rihari  gusa ariko ubusanzwe mbere ko baba itsinda buri muhanzi yiririmbiraga ku giti ke.

Nibizi yagize ati: “Mbere yo guhura tukaba itsinda twari abahanzi aho buri wese yakoraga ku giti ke twafashe igihe kugira ngo tubanze twikorere indirimbo kuri buri umwe ngira ngo musanzwe mwumva na David Imani yashyize hanze indirimbo ari wenyine kandi muraza no gukomeza kuzibona.”

Nibizi Jean Claude amaze igihe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, amaze gukora indirimbo zigera kuri mirongo itatu n’eshanu (35), zaba ize bwite ndetse nizo ahuriyemo n’abandi.

Uyu muhanzi yiyongereye ku bandi bahanzi bakomeye basanzwe bakorera hanze y’u Rwanda kandi bagenda bagaragaza ubuhanga mu byo bakora umunsi ku wundi, ariko ntibibagirwe ku ivuko aho usanga birangira bakoreye ibitaramo bikomeye i Kigali, aho twavuga abahanzi nka Adrien, Gentil Misigaro n’abandi.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

3 Comments on “Nibizi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere akora wenyine”

  1. Kura ujya mbere . The sky is the limit. Kuri buri ntambwe uteye, ujye uyigendanamo na Yesu nkuko wabiririmbye ngo:” Gusa nawe, kugendana nawe….”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.