Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Niba uri umukobwa ukaba wiyima ibiryo ugamije kunanuka, zibukira

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 30-03-2019 saa 13:05:11
Abangavu ntibakwiye kwiyicisha inzara ngo bananuke cyane kuko bigira ingaruka ku bugwingire bw'abana bazabyara mu gihe kiri imbere

Ikibazo cy’abana b’abangavu n’ababyeyi bagaragaza kugira amaraso make gihangayikishije Leta kuko ari imwe mu mpamvu zikurura igwingira ry’abana bagisamwa.

Ibi ni bimwe mu byo Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD) Dr. Asiimwe Anita, yasobanuriye abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu kiganiro yabahaye mu bijyanye n’uko ikibazo k’igwingira rihagaze mu bana bato.

Yagize ati “Uyu munsi Leta ihangayikishijwe n’abana b’abangavu bagaragaza kugira amaraso make, ni mu gihe ari bo babyeyi b’ejo bazatwita kandi bazabyarira igihugu n’imiryango.”

Avuga ko abana bageze mu gihe cy’ubwangavu bakunze kwiyima ibiryo bashaka kwirinda umubyibuho, ariko ngo bakabikora nabi bikarangira bagize ikibazo cy’amaraso make kandi ari bo bategerejweho kuba ababyeyi b’ejo.

Dr. Asiimwe avuga ko kwinanura kw’abangavu biri mu bituma bagira amaraso make kongeraho ko buri kwezi abakobwa bari muri iki kigero kimwe n’abagore muri rusange bajya mu mihango, bityo amaraso akagenda akaba make kurushaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ECD avuga ko iki kibazo kitabanje gukemurwa mu bana b’abangavu cyazakomeza kikagera no mu babyeyi kuko ari bo bavamo ababyeyi benshi, ngo icyo gihe igwingira ryazaba nk’uruhererekane mu gihugu.

Yanavuze ku babyeyi bagaragaza amaraso make mu gihe batwite, na byo akaba ari imwe mu mpamvu zo kubyara abana bagwingiye kuko baba batarakuze neza mu nda.

Ati “Dufite n’ababyeyi batwite bafite ikibazo cy’amaraso make mu mubiri, ibyo biterwa no kutiyitaho kw’umubyeyi mu gihe atwite, cyangwa kubura amikoro ahagije ngo abone ibimutunga bihagije n’ibitunga umwana uri mu nda.”

Dr. Asiimwe avuga kandi ko kugira amaraso make kwa bamwe mu bagore hari ubwo biba byaturutse mu gihe cy’ubwangavu, aho aba yarahuye na cya kibazo cyo kwinanura, yagera mu gihe cyo gutwita bigasanga nta maraso ahagije afite, yatwita noneho akagabanuka kurushaho bitewe n’ikibazo cyo guhurwa bamwe mu babyeyi bagira, gutoranya ibyo barya rimwe na rimwe bitagira n’intungamubiri zihagije, ngo ibyo byose bigatuma umwana abaho nabi mu nda ya nyina ari na bwo atangira kugwingira akiri mu nda yazanavuka agakomeza akagwingira.

Dr. Asiimwe yasabye ababyeyi n’abanyapolitiki muri rusange gufasha abana bakiri bato bakabasobanurira ingaruka mbi zo kwinanura no kwibuza kurya ngo batabyibuha, kuko hari uburyo bwo gukumira umubyibuho ariko utiyimye ibiryo ugakomeza ukagira umubiri mwiza kandi ufite amaraso ahagije n’intungamubiri zihagije.

Bamwe mu bana b’abakobwa baganiriye n’Imvaho Nshya kuri icyo kibazo cyo kwinanura gikunze kugaragara kuri benshi muri iki gihe, bavuga ko bamwe babikora batazi ko bifite ingaruka, bakibuza kurya, bakiyicisha inzara, ngo hari n’ubwo bagera igihe cyo kujya bitura hasi ku bw’intege nke.

Ineza Audreille ni umukobwa w’imyaka 18, avuga ko abakobwa benshi birinda kubyibuha ngo bakomeze bagire umubyimba muto bityo bambare baberwe kandi bakomeze kuba bato, ariko ngo hari ababikora nabi bikabagiraho ingaruka.

Ati “Ni byo hari abakobwa bibuza kurya ngo batabyibuha, hari ababikora nabi bakiyima rwose ndetse bikanabagiraho ingaruka. Ariko hari n’abandi babikora neza ntibabyibuhe bikabije kandi bagakomeza kugira ubuzima bwiza.’

Isheja Ange Ines na we ni umwangavu, avuga ko kubyibuha muri iki gihe ari ikibazo, akaba ari nayo mpamvu abakobwa benshi batabikunda, bagahitamo kwinanura no kwibuza kurya kugira ngo bagumane umubyimba wabo.

Ati “Ni byo kubyibuha ntibigezweho, ikigezweho ni ukugira umubiri muto, ariko nanone ntibikwiye ko umuntu yinanura kugera aho abura amaraso kuko byaba ari ukwiyica.”

Abajyanama mu bijyanye n’imirire bo bavuga ko atari byiza gufata rejime utazi uko uhagaze mu ntungamubiri zinyuranye ufite mu mubiri.

Bavuga ko umuntu akwiye kubanza kujya kwa muganga akipimisha mu rwego rwo kureba ibinure afite mu mubiri, isukari, vitamini zinyuranye afite n’ingano yazo, bityo ngo ikirengeje urugero akaba ari cyo abaganga bamutegeka kugabanya kandi na byo akabikora yisunze inama z’abajyanama mu by’imirire.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.