Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Ni byiza ko buri gitangazamakuru kigira aho gikorera-Mugisha

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 30, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC) Mugisha Emmanuel asanga buri gitangazamakuru gikwiye kugira umwihariko wacyo kikagira aho gikorera, abo kibandaho (publique cible) ndetse n’umurongo kiganishaho (Ligne Editoriale) kuko bigifasha kubona imikorere ndetse kikabona n’isoko  kandi bigatuma itangazamakuru rikora mu buryo bwa bizinesi.

Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC

Ubwo yagaragarizaga abayobozi b’ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (Online), ba nyiri ibitangazamakuru, abanditsi bakuru na bamwe mu banyamakuru ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RMC mu ntangiriro za 2018, Mugisha yaboneyeho no gusaba ibitangazamakuru gukora bigamije kureba ibyo bitanga, abo ribiha, aho ryabikorera n’icyo ryakwibandaho.

Mugisha ashishikariza itangazamakuru by’umwihariko irikora mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online) gukora umwuga ritekereza ku byo ritanga(Product) bigatandukana n’uko ryatekereza ku nkuru (story) gusa, kandi bagakora uwo mwuga batekereza ikiciro cy’abantu baryo ryifuza guha inkuru(audience) cyangwa se mu gice runaka(Areas).

Agira ati: “Si ngombwa ko umunyamakuru uyu munsi umusanga mu nkuru ya politiki, ejo ukamubona mu bukungu, bwacya ukamubona mu butabera, icyo gihe nta cyo ageraho, birakwiye ko umunyamakuru umusanga mu kintu kimwe akakimenyera. Ikindi igitangazamakuru cyagombye kuba gifata umurongo, kikibanda ku buhinzi n’ubworozi, cyangwa kikibanda kuri politiki se, ubukungu se, ibyo bikakimenyerwaho. Bituma kitarindagiza abasomyi bacyo, ikindi hari n’ubwo cyagombye gufata igice runaka gikoreramo wenda kikaba cyakwibanda nko mu ntara imwe ntusange byose birwanira mu mujyi wa Kigali.

Mugisha atangaza ko iyo bikozwe bityo kwinjira muri bizinesi biryorohera kandi abibutsa ko bizinesi y’itangazamakuru ari iy’amagambo. Aha yabasabye gukoresha neza ururimi buri gitangazamakuru cyandikamo, kikaruha agaciro kandi kigakoresha imvugo zumvwa na bose zitaremereye, ubundi igitangazamakuru kikirinda guhindaguranya urubuga rwacyo ngo kitayobya abakunzi bacyo hanyuma kigashakisha ishusho nziza ikurura abasomyi.

Mugisha atangaza ko buri munyamakuru yagombye gutekereza ko inkuru arimo gukora ari bizinesi kandi ituma igitangazamakuru ke kinjiza n’umukoresha we akabasha kumuhemba.

Abanyamakuru bashimye inama bagiriwe n’ubuyobozi bwa RMC bwo gukora bagamije gukora bizinesi, basobanukirwa neza abasomyi babo kandi biyemeza ko bagiye gutera intambwe mu gushaka icyo bagomba kwibandaho naho bagomba gukorera, baheraho basaba RMC kubagira inama ku ishyirwa mu bikorwa.