23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Ngororero: Yafashwe akoresha ibirori muri ibi bihe byo kurwanya Koronavirusi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-04-2020 saa 11:49:27

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe yataye muri yombi Rimenyande Jean Damascene w’imyaka 36 y’amavukoutuye mu kagari ka Kajinge, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, akurikiranyweho kwigomeka   ku mabwiriza  ya  Leta yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’ icyorezo cya Koronavirus (COVID-19).

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Pilisi y’u Rwanda, Rimenyande yafatanywe na Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 bamufashaga kwakira abashyitsi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko uyu mugabo tariki ya 27 Werurwe aribwo yari kujya gukwa umugore basanzwe babana ariko kwa Sebukwe barabyanga bamusaba ko ubukwe bwasubikwa bukazaba nyuma y’ibihe igihugu kirimo.

CIP Karekezi yagize ati:  “Rimenyande kwa Sebukwe bamaze kumuhakanira ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze baramubujije yanze kubyumva ahubwo kuva tariki ya 27 kugeza tariki ya 29 Werurwe iwe habaga hari abantu benshi baje kunywa za nzoga  z’ubukwe.  Abayobozi  mu nzego z’ibanze bajyaga  kumuhagarika akabasuzugura ahubwo agashaka kubakubita nibwo bitabaje abapolisi bajya kumufata.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko tariki ya 29 abapolisi bagiye mu rugo rwa  Rimenyande koko bagasanga hariyo abantu benshi barimo kunywa inzoga  hari n’ibibindi 40 byuzuye inzoga banywaga batishyura  nk’abari mu birori.

Ati:  “Uriya mugabo yabonye ubukwe busa nk’ubutakibaye atangira gutumira abantu bose bamutwerereye abaha inzoga, mu nzu twasanzemo abantu benshi bahita biruka hafatwa nyiri urugo (Rimenyande Jean Damascene) na Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 ari nabo bamufashaga kwakira abashyitsi.”

Abafashwe bose bashyirikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.

CIP Karekezi avuga ko Rimenyande yarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi akaba yarabikoze nkana kuko abayobozi babimunujije kenshi akabyanga kandi nawe yari asanzwe abizi ko bitemewe.

 Yakomeje yibutsa  ko Polisi ihora ikangurira abantu kwirinda ibintu byatuma begerana  cyane  byibura hagati y’umuntu undi hakaba intera irenze  metero, ibikorwa bya Siporo ndetse n’izindi ngendo zitari ngombwa  bitemewe. Abaturarwanda bakaba basabwa kuguma mu ngo zabo  mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.