Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ngororero: Umwaka wa 2018/2019 usize utugari 13 tubonye ibiro bigezweho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 09-07-2019 saa 09:08:34
Ibiro by'Akagari ka Kabarondo, kamwe mu twubakitswe mu mwaka ushize w'ingengo y'imari (Foto Kanamugire E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko bwiyemeje kuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, kubaka Ibiro by’Utugari bikaba biri mu bizafasha mu kugera kuri iyi ntego.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 muri aka karere hubatswe ibiro by’utugari 13 twakoreraga ahantu hadafatika bikadindiza serivisi zihabwa abagana uru rwego rw’imiyoborere.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi, Musabeyezu Charlotte, yavuze ko buri mwaka akarere kihaye gahunda yo kugira ibiro by’utugari byubakwa kugeza twose tubonye aho dukorera. Uyu mwaka hubatswe 13 mu gihe no mu mwaka wawubanjirije na ho hari hubatswe utundi nk’utwo.

Musabeyezu yavuze ko bikorwa mu rwego rwo gufasha abayobozi kugira ahantu hasobanutse abaturage babasanga, kubaka ibiro by’utugari bikaba bigendana no gutanga mudasobwa ku banyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’abakozi bashinzwe iterambere mu tugari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabarondo, Nizeyimana Bonaventure, yavuze ko batarabona ibiro bahuraga n’inzitizi mu mikorere kuko inzu akagari kifashishaga yavaga amadosiye akaba yakwangirika ndetse rimwe na rimwe bakajya kugama gutanga serivisi bigahagarara.

Yagize ati “Twari dusanzwe dukorera mu nzu isakaje amategura, nta suku yari ifite kuko byari byubakishije amatafari ya rukarakara bitanagira na sima. Kubera ko agace duherereyemo kabamo umuyaga mwinshi wasangaga amategura yagurutse imvura yagwa tukavirwa.”

Yakomeje agira ati “Hari ubwo twifashishaga shitingi kugira ngo tubashe gutwikira amadosiye y’akazi imvura yahita tukabanza gukora isuku niba ari n’umuturage ushaka ko tumwakira bikamukerereza bigatuma serivisi zidatangwa neza ariko ubu nta kibazo tugifite.”

Mu iyubakwa ry’ibiro by’utugari abaturage bagizemo uruhare rurimo gutanga umusanzu w’amafaranga, ibikorwa by’amaboko nko gutunganya ibibanza, gutunda inkwi zo gutwika amatafari no kuyageza ku kibanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yavuze ko gufasha inzego zitandukanye kugira ho zikorera hatunganye ari kimwe mu bigenda bishyirwamo imbaraga mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Ati “Mu byakozwe mu myaka ishize harimo guteza imbere imiyoborere myiza. Imirenge 9 ntiyagiraga aho ikorera, uyu munsi hubatswe ibiro, hubatswe n’ibiro by’utugari hatangwa n’ibikoresho birimo mudasobwa mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.”

Ibiro by’Akagari ka Kabarondo, kamwe mu twubakitswe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.