Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ngororero: Ubuyobozi bwimakaje politiki y’igihugu y’uburezi kuri bose

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 16-07-2019 saa 17:15:12
Uburezi kuri bose ikomeje gushyirwa mu bikorwa mu bigo by'amashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba burashimangira ko politiki y’uburezi kuri bose igamije guha amahirwe umwana wese yo kwiga imaze gushinga imizi hubakiwe mu gushimangira ibyari byahereweho.

Umuyobozi wungirije muri ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kuradusenge Janvier, aganira n’Imvaho Nshya yayitangarije ko hari ibikorwa bitandukanye byaba ubukangurambaga ndetse n’ibikorwa remezo birimo gukorwa kugira ngo politiki yo gushimangira uburezi bwa bose ibashe kugerwaho.

Kuradusenge yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kubahiriza uburezi budaheza by’umwihariko ku bana bafite ubumuga ndetse no ku bana b’abakobwa kandi bigenda bitanga ibisubizo.

Agira ati: “Kubera ubukangurambaga tugenda dukora ubu nta mwana n’umwe ufite ubumuga mu karere kacu wicaye atiga kandi turabikurikirana kuko hari na bamwe mu bo akarere kishyurira bagaragaje ubumuga bukabije bakaba bafashwa kwiga ahandi mu bigo bibagenewe nka Gatagara.

Ku byerekeranye n’abana b’abakobwa nk’abagiye rimwe na rimwe bahura n’inzitizi zibabuza kwiga bagiye bitabira cyane kwiga ku buryo umubare wabo mu ishuri usanga usumba uw’abana b’abahungu cyane cyane mu mashuri abanza.”

Kuradusenge asobanura ko ubwo bwiyongere bwatewe n’ubushake bwa politiki, biterwa n’ubukangurambaga bakoze ndetse no guhindura imyumvire kwa bamwe mu babyeyi.

Ahandi agaragaza mu kubahiriza uburezi budaheza ni ku kiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma nabo bagerewe bakangurirwa kwitabira kwiga, avuga ko hari n’uwo akarere kishyurira amafaranga y’ishuri agera kuri Miliyoni imwe kubera ubushobozi bukeya akaba ageze muri Kaminuza.

Nk’uko abokomeza abisobanura, uburezi kuri bose buragenda bugerwaho kubera ko hari n’ingamba zafashwe zijyanye no kwishakamo ibisubizo mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri abana baba bagomba kwigiramo.

Kuradusenge ati: “Nk’akarere uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 turateganya kubaka ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero bwabyo 36 amafaranga angana na miriyoni 142 twamaze kuyabona azakora icyo gikorwa, kandi ni amashuri meza atanga amahirwe ku mwana wese uko yaba ameze kuba yayigiramo yaba ufite ubumuga cyangwa utabufite.”

Atangaza ko abafatanyabikorwa barimo Paruwasi Gatovu ya Kiliziya Gaturika nayo uyu mwaka igiye kububakira ibyumba by’amashuri bitatu n’ubwiherero bwabyo butandatu bigenewe ikigo cy’amashuri abanza cya Nyagasozi giherereye mu murenge wa Kageyo.

Uretse uwo mufatanyabikorwa hari n’icyumba cyo gufatiramo amafunguro kigiye kubakwa na Paruwasi Muramba ya Kiliziya Gaturika mu kigo cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 kandi imirimo ikaba igeze kure.

Nubwo ariko hari ibirimo gukorwa ngo ihame ry’uburezi kuri bose rigerweho hanatangwa ireme ry’uburezi, Kuradusenge agaruka ku kibazo cy’ubucucike mu ishuri kikigaragara kubera ko buri mwana wese yakozweho ubukangurambaga.

Agira ati: “Iyo urebye nko mu cyumba kimwe k’ishuri usanga nibura kigirwamo n’abana bari hagati ya 65 na 70, ibyo bikaboneka cyane cyane mu mashuri abanza n’ay’ikiciro rusange (Tronc Commun), mu gihe amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yemera nibura umubare w’abana 46 mu cyumba k’ishuri”.

Kuba ingengo y’imari idahagije ngo ni cyo cya mbere gituma icyo kibazo kigoye guhangana nacyo ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwiteguye kwegera abafatanyabikorwa bako mu kukirandura burundu.

Uburezi kuri bose ikomeje gushyirwa mu bikorwa mu bigo by’amashuri

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.