Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Ngororero: Mu kwibuka abazize Jenoside, abaturage basabwe kunga ubumwe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 03-06-2019 saa 19:48:15
Mbere yo kunamira ahashyinguye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside mu Rwibutso rwa Muhororo, habanje amasengesho yo kubasabira (Foto Sezibera A.)

Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu karere ka Ngororero ku nshuro ya 25 hibutswe Abatutsi bazize Jenoside by’umwihariko hibukwa Abatutsi biciwe mu murenge wa Kageyo, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu murenge wa Muhororo.

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhororo ku itariki ya 02 Kamena 2019, ubanzirizwa no gutura igitambo cy’ukarisitiya.

Umukozi w’Umurenge wa Kageyo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Tuyisenge Emile yagarutse ku bugome n’amayeri by’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko babanje kumvisha abicanyi ko Umututsi atari umuntu ari agasimba bityo kumwica nta kibazo.

Agira ati: “Babanje kumvisha abicaga ko Umututsi ari inyenzi, ari inzoka, bituma ugiye kwica yiyibagiza ko ari kwica mugenzi we ahubwo ari kwica uwo atazi.”

Tuyisenge atangaza ko kwibuka amateka ashaririye Abatutsi bahuye nayo mu gihe cya Jenoside ari ibintu bitoroshye ariko bigomba gukorwa mu rwego rwo kwiyubaka.

Asaba abitabiriye uwo muhango kujya bashima Leta aho igejeje Abanyarwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Uwamwiza Dativa uhagarariye imiryango y’ababuze ababo mu murenge wa Kageyo, mu buhamya bwe yagaragaje ko ababyeyi babo bishwe mu 1993 mu igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka ku nzira y’umusaraba banyuzemo ariko akangurira abantu kubana neza mu mahoro kuko Jenoside yagize ingaruka kuri bose.

Uwamwiza avuga ko Abanyarwanda bakwiye gufata umwanya wo kujya baganiriza abana babo ku mateka yabaye mu gihugu kandi bakayababwiza ukuri nta kuyagoreka. Akomeza abakangurira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’uko Leta ibibashishikariza.

Nk’uko abishimangira ashima Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside uburyo kibafasha bakaba bamaze kwiyubaka, agasanga nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda.

Padiri Bahati Pascal ubarizwa muri Paruwasi ya Mukungu ari na we wasomye Misa yabanjirije umuhango wo kwibuka, ashishikariza abakirisitu kubana neza birinda shitani ibakoresha ibikorwa bibi by’inzangano ahubwo bagaharanira gukundana, kwiyunga, gufashanya no kunga ubumwe.

Ubusanzwe Umurenge wa Kageyo wibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 25 Gicurasi.

Umuhango wo kwibuka wanaranzwe no gucana urumuri rw’ikizere, kunamira ndetse no gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muhororo rushyinguyemo abasaga 25 700.

Mbere yo kunamira ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu Rwibutso rwa Muhororo, habanje amasengesho yo kubasabira (Foto Sezibera A.)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.