Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ngororero: Kageyo: Hibutswe abatutsi bishwe mu 1993

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya 30-05-2018 saa 07:33:14
Abitabiriye umuhango wo kwibuka bagiye gushyira indabo ku Rwibutso (Foto Niyonsenga S)

Mu gihe mu Rwanda no ku Isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kageyo hibutswe abatutsi bishwe ku wa 25 Mutarama mu 1993, mu gihe k’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka bagiye gushyira indabo ku Rwibutso (Foto Niyonsenga S)

Bikaba bishimangira ko Jenoside yateguwe kuva kera bikanakuraho urujijo rw’ababeshya ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal.

Abatutsi 24 ni bo bishwe kuri iyo tariki ya 25 Mutarama 1993, bose bakaba bari abo mu miryango 9, bishwe n’interahamwe zari zihagarikiwe n’aba Superefe, ba konseye na ba burugumesitiri. Harimo n’uwiciwe mu nama yari irimo abo bayobozi bose nyamara ntihagira ubiryozwa nk’uko bitangazwa n’abarokotse icyo gihe.

Abarokotse kuri iyo tariki bavuga ko byaje bikurikira irindi totezwa n’ihohoterwa rya hato na hato ryakorerwaga abatutsi rigakorwa n’abari bibumbiye mu mashyaka yariho icyo gihe.

Musayidizi Jean de Dieu, wari uhagarariye abarokotse iryo gerageza rya Jenoside mu 1993 avuga ko ibigaragaza ko hari hari gutegurwa Jenoside byatangiye guhera mu 1959.

Yagize ati: “Byatangiye mu 1959, hari abishwe icyo gihe, hari abo twapfushije mu 1973 barimo n’abajugunywe mu mugezi wa Satinsyi, hari abo twapfushije mu 1991 noneho bigeze mu 1993 ni bwo aba 24 bishwe. Twari abana turi ku ishuri n’uko inkuru mbi itugeraho ko bishwe.”

Mukalibagiza Floride na we warokotse icyo gihe we yagize ati: “Muri icyo gihe cy’amashyaka menshi nta mutekano twari dufite, bwaracyaga tuti ntibwira bwakwira tuti ntibucya. Ku itariki 23 z’ukwezi kwa mbere mu 1993 hari inama yabereye mu Birembo irimo ba Superefe n’abahagarariye amashyaka, aho nta kindi cyavugwaga kitari ukwica abatutsi, baragiye bafata umusaza witwaga Ndekezi bamuzana aho muri iyo nama baramwica abo bayobozi babireba ariko nta kintu bakoze.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Nzabakurikiza Alphonse, avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari ibintu bikwiye kwamaganwa kuko bitumvikana ukuntu abagombaga kurinda abaturage ari bo bahagarikiraga abicanyi, gusa anahumuriza abarokotse Jenoside, abizeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi akanabasaba gukomeza kwibuka biyubaka.

Yagize ati: “Ibyabereye aha kimwe n’ahandi hose mu gihugu ni ibyo kwamaganwa, birababaza kumva ubuhamya nk’ubu buvuga ko abagombaga kurinda abaturage ari bo bahagarikiye abicanyi. Icyo dusaba abarokotse kuri ubu ni ukugirira ikizere ubuyobozi buriho, tubizeza ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ariko tukanabasaba kudaheranwa n’agahinda ahubwo tugaharanira gukomeza kwibuka twiyubaka.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi Muhororo yabwiye Abarokotse Jenoside ko badakwiye kwiheba kuko nyuma y’ubu buzima hari ibindi byiringiro byo kuzongera bakabonana n’ababo bishwe bazizwa uko baremwe.

Aba 24 bibutswe bashyinguye mu Rwibutso rwo Jenoside rwa Kibirira ruri mu murenge wa Gatumba rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 25.

Umwanditsi:

NIYONSENGA SCHADRACK

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.