Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngororero: Imiryango isaga ibihumbi 15 y’abatishoboye imaze guhabwa amacumbi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 16-07-2019 saa 18:23:45
Ikibazo cy'amacumbi y'abatishoboye kigenda gikemurwa (Foto Kanamugire E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko kugeza ubu imiryango y’abatishoboye igera ku 15.407 yabagaho nabi kubera kutagira amacumbi imaze kubakirwa.

Ni igikorwa cya buri mwaka kigirwamo uruhare n’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako batandukanye bunganira ingengo y’imari iba yateganyijwe mu rwego rwo kurengera abatishoboye.

Ni muri ubwo buryo hubatswe imidugudu y’ikitegererezo igera ku 10 harimo uwa Kigali mu Murenge wa Matyazo, uwa Kanyenyeri muri Ngororero, uwa Sovu, Kabaya n’ahandi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid.

Kuva iyi gahunda yatangira imiryango 15407 y’abatishoboye ni yo imaze guhabwa amacumbi ikaba igizwe n’abaturage babagaho nabi kubera ubukene ari na yo mpamvu abagera kuri 5993 bahawe inkunga y’ingoboka yo kubafasha guhindura imibereho.

Abaturage baherutse gutuzwa mu Mudugudu wa Butenga uherereye mu Murenge wa Sovu, bavuga ko bishimiye inzu bahawe ziherekejwe n’ibikoresho byo mu rugo birimo ibiryamirwa, iby’isuku ndetse n’ibiribwa by’ibanze.

Aba barimo abasanzwe batishoboye ndetse n’abari bavuye mu buhungiro batagira aho kuba bahawe inzu 26 zubatswe ku bufatanye n’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako.

Abatujwe muri uyu mudugudu banegerejwe ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) rizabafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze hafi yabo.

Rushako Thomas, wahawe inzu nyuma y’aho ahungutse ava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yishimiye inzu n’iby’ibanze byo kumufasha kubaho hamwe n’umuryango we mu buryo atatekerezaga.

Avuga ko abayeho neza dore ko ngo yatahutse ameze nabi atanizeye ko azagira amahoro nk’uko abandi bajyaga bamukangisha akaba yaratunguwe no guhabwa inzu nziza no kuvurwa ku buntu.

Yagize ati “Tukiri muri Kongo batubeshyaga ko nidutahuka mu Rwanda bitazatugwa amahoro, twabimye amatwi turataha ariko iterambere n’imiyoborere myiza twasanze igihugu kigezeho ryarantunguye cyane.

Ibaze na we kubona umuturage nkange Leta inyubakira inzu nziza nk’iyi, ikayintuzamo nta kiguzi ntanze, hari ahandi se mwabibonye. Turashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu butwitaho rwose kandi natwe tuzaharanira gusigasira ibi byiza tugezwaho kugira ngo bizarambe kandi binatubere igishoro duheraho natwe tukiteza imbere.”

Mu bindi bikorwa byo kuzamura imibereho y’abatishoboye byakozwe kuva mu myaka ishize harimo no kubakira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho igera ku 157 imaze kubonerwa amacumbi ajyanye n’igihe, nk’uko Meya Ndayambaje akomeza abisobanura.

Amatsinda 39 y’abarokotse Jenoside yahawe inkunga yo kubafasha kwiteza imbere ndetse imiryango 433 imaze guhabwa inkunga y’ingoboka itangwa n’Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG).

Ikibazo cy’amacumbi y’abatishoboye kigenda gikemurwa (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.