Ngororero: Abahinzi barishimira inyungu bakura mu materasi y’indinganire

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 01-04-2019 saa 11:28:37
Abahinzi bo mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero barishimira ko ubutaka bwabo butagitembana imbuto n’ifumbire kubera amaterasi y’indinganire

Abahinzi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero barishimira ko ubutaka bwabo butagitembana imbuto n’ifumbire kubera amaterasi y’indinganire bakorewe kuri hegitari 4.000.

Ibi babitangarije Imvaho Nshya ubwo basurwaga na bamwe mu bayobozi b’ Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kwagura imipaka mu buhinzi (Cultivating New Frontiers in Agriculture/ CNFA) bari kumwe n’ubuyobozi bwa Hinga Weze, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire. Ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo.

Aba bashyitsi basuye Koperative y’Urubyiruko ruhinga KODUIBI mu Karere ka Ngoma, nyuma basura ububiko bwa karoti mu Karere ka Nyabihu, na (Seed Potato Fund) SPF ikigega muri Musanze.

Banasuye amaterasi y’indinganire mu Karere ka Ngororero ahinzeho ibirayi kuri hegitari 40 azafasha imiryango igera kuri 380.

Hangiyaremye Enias, umuhinzi mu Murenge wa Kavumu, Akarere ka Ngororero, umuhinzi akaba umufashamyumvire mu buhinzi avuga ko kubera kubera amaterasi y’indinganire batewemo inkunga yavuye kuri toni eshatu yezaga kuri hegitari agera kuri toni ziri hejuru ya 10 asigaye bona z’ibirayi.

Nyirandikubwimana Beata, umuhinzi wo mu Kagari ka Mashya, Umurenge wa Muhanda, ahinga ibirayi, imboga n’imbuto, ibigori n’ibishyimbo, ashima Hinga Weze ko yabahaye ubumenyi n’imirama yo guhinga imboga n’imbuto.

Yagize ati, “Uko mbere twakoraga ntitwari tuzi guhinga imboga, twaryaga ibiryo tubonye rimwe na rimwe bigerekeranyije bitarimo imboga ariko Hinga Weze yaraje itwigisha guhinga imboga iduha imirama, ubu tugaburira abana neza indyo yuzuye.”

Abaturage bavuga ko mbere kubera ubuhaname nta kintu cyaheraga ariko aho bahazaniye amaterasi y’indinganire umusaruro wikubye inshuro nyinshi.

Ubu ngo bafite uturima tw’igikoni ku ngo zabo, kandi bazi akamaro ko kugaburira abana imboga bakanasagurira amasoko.

Bashima ubumenyi bahawe kuko bahuguwe ubu ibintu biri kugenda neza amazi ntakimanura ifumbire.

Nyirandikubwimana yagize ati, “Hari ubwo umuntu yamaraga guhinga imvura ikaba iraguye imanukanye imbuto n’ifumbire. Byari ibihombo gusa. Aho dutangiye gukoranira na Hinga weze ni amahirwe baduteye inkunga ubu ubutaka bwacu burabungabunzwe ntibugitemba kubera amaterasi y’indinganire.”

Umuyobozi w’umushinga ‘Hinga Weze’, Daniel Gies avuga ko Hinga Weze yatanze amahugurwa ku bafashamyumvire mu buhinzi, bigisha abahinzi borozi ukuntu bakora amaterasi y’indinganire, hari abari babizi ariko batazi kubikora neza ku buryo bayabyaza umusaruro.

Yagize ati, “Iki gikorwa ni icy’abaterankunga USAID bafatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi bashyizemo miliyoni 33 z’amadorali y’Amerika mu bikorwa bizakorwa mu gihe k’imyaka itanu mu turere 10.”

Akomeza agira ati, “Ntabwo ari ibirayi gusa bazahingamo, bazanabafasha no guhinga neza bakeza n’ibishyimbo n’ibigori, bakabigisha n’uburyo bwo kubihunika neza bafata neza umusaruro nyuma yo kweza.”

Yizeje abahinzi kuzakomeza kubigisha kwigisha abahinzi uburyo bwiza bw’imihingire ku butaka buto babifite.

Hibukimfura Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda avuga ko bishimira cyane aya materasi y’indinganire.

Yagize ati, “Uretse no kuba Hinga Weze yarazanye amaterasi y’indinganire ariko ni na politiki y’igihugu yo gufata neza ubutaka kugira ngo budakomeza kujyanwa n’imvura.”

Avuga ko umusaruro wiyongereye cyane ugereranyije na kera wikuba inshuro zirenga 3.

Avuga ko byateje imbere cyane umuturage kuko ahinga ku butaka buto kandi bugatanga umusaruro mwiza bitewe n’inyongeramusaruro.

Avuga ko kuba Hinga Weze yarabafashije, kuyafumbira no kuyakoreramo ubuhinzi bwa kijyambere byabafashije kongera umusaruro no kwita ku iterambere.

Abahinzi bo mu Murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero barishimira ko ubutaka bwabo butagitembana imbuto n’ifumbire kubera amaterasi y’indinganire

Abahinzi barishimira ko umusaruro babonaga usigaye warikubye inshuro nyinshi

Amaterasi y’indinganire yongereye umusaruro

Amaterasi yafashije abahinzi kurwanya isuri

Abashyitsi basuye ububiko bwa karoti mu karere ka Nyabihu

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.