Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Ngoma:Ababikira biyemeje guteza imbere ubumenyi ku bikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Mar 28, 2018

Binyuze mu kwigisha imyuga yo kudoda no gutunganya umusatsi; ishuri rya TVET Nazareti School, riherereye mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma ryiyemeje guteza imbere urubyiruko rwiganjemo urw’abakobwa, kwiga imyuga, hagamijwe kurufasha kwiteza imbere.

Mu bikorerwa muri TVET Nazareti School i Zaza harimo imyambaro n’abato n’iyabakuru, uburiri bw’abana, ibyo kwiyorosha n’ibindi (Ifoto Manishimwe N)

Ishuri Nazareti School ni iry’ababikira, bo muri Paruwasi Gatolika ya Zaza, ryatangiye gukorera mu Murenge wa Zaza mu mwaka wa 2004, rigamijwe gutoza abana b’abakobwa imyuga no kubafasha kuva mu bwigunge bakihangira imirimo ibarinda ubushomeri ndetse ikabukuramo n’abandi.

Nk’uko umwe mu bayobozi b’iri shuri Soeur Mariya Jean Baptiste yabitangaje mu Kiganiro n’Imvaho Nshya, ngo bazakomeza guharanira ko urubyiruko rugira ubumenyi buhagije, burufasha guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Dutangira mu mwaka wa 2004, twatangiye kwibanda ku bana b’abakobwa batabashije kugira amahirwe yo kwiga amashuri no kurangiza, kugira ngo tubashe kubagaruramo ikizere no kubafasha kwiteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Ni ishuri ryigisha abakobwa kwihangira imirimo, bigishwa ubudozi, ariko tugamije kugira ngo tubafashe. Murabizi ko igihugu cyacu kiri muri gahunda yo guca caguwa, turashaka gufasha abakobwa, kugira ngo bazabashe kudodera abantu ibikorerwa mu Rwanda, muri Made in Rwanda. Tubigisha ubudozi, no gutunganya imisatsi.”

Muri iri shuri, abaryigamo bigishwa kudoda imyambaro y’abana bato ndetse n’iy’abakuze, irimo amashati, amakanzu, uburiri bw’impinja, n’ibitambaro bishyirwa ku buriri (Bed Covers), ibikapu, ingofero n’ibindi.

Soeur Mariya avuga ko iri shuri ryatangiye rigamije gufasha abakobwa batize n’abacikije amashuri kwiga imyuga; bigaga imyaka 2, barangiza ishuri rikabaha ikemezo cy’uko bize imyuga.

Soeur Mariya Jean Baptiste, umwe mu bashinze ishuri rya TVET Nazareti School (Foto Manishimwe N)

Mu mwaka wa 2014, ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kemereye  iri shuri ko rizajya ritanga impamyabumenyi zemewe n’iki kigo, ku  buryo ubu abarangije muri TVET ya Nazareti i Zaza, bashobora kujya guhangana hirya no hino ku masoko y’imbere mu gihugu, kuko baba bafite ibyemezo byemewe na Leta.

Kugeza muri uyu mwaka wa 2018,  ubuyobozi bwa TVET ya Nazareti, bugaragaza ko hamaze kurangizamo bagera kuri 282, barimo umuhungu umwe; kandi buvuga ko ari gahunda ikomeje.

Uretse abo bamaze kuryigamo imyuga yo kudoda no gutunganya umusatsi, iri shyuri ryanahaye akazi abakozi bagera kuri 4 barimo abigisha abandi n’abakora ibindi bitandukanye, hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

Munyemana Jean Félix, umwe mu bahawe  akazi n’iri shuri, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimira ko amaze imyaka 2 akora ibijyanye no kumurika ibikorwa by’iri shuri mu mamurikabikorwa n’amamurikagurisha atandukanye, agahamya ko yishimira ko ako ari akazi kamutunze, kandi kamufasha gutunga umuryango we.

Singirankabo Jean Claude, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, yabwiye Imvaho Nshya ko umusaruro wa TVET Nazareti School ugaragarira ku kuba abatuye mu gace riherereyemo, abaturage barigana bakabasha kudodesha imyambaro, ndetse akavuga ko kugeza ubu hari bamwe mu baryizemo batangiye kwihangira imirimo.

Ati “Ririya shuri ridufasha mu kwigisha urubyiruko ubudozi no gutunganya umusatsi, kuko ubu hari abakobwa bamwe baharangije batangiye gushinga salo zitunganya umusatsi hariya hafi mu isantere ya Zaza, hari n’abarangije ubu badoda, kandi bikabinjiriza amafaranga, kandi n’abaturage ba hariya  byaraboroheye mu by’ukuri kubona aho badodesha, ibigo by’amashuri byinshi ni ho bikoresha impuzankano z’abanyeshuri,..”

Ubuyobozi bwa TVET Nazareti School, buvuga ko buteganya kuzahuriza hamwe abarirangijemo bagakora koperative, kuko ari bumwe mu buryo bwabafasha guhuriza hamwe ubumenyi n’ubushobozi, bagaterana ingabo mu bitugu mu rugamba rw’iterambere.

Muri iri shuri bimwe mu byo badoda, ikigurishwa ku giciro gito ni agakapu gato gashyirwamo telefone kagurishwa amafaranga y’u Rwanda 500, na ho ikigurishwa ku giciro kinini ni umwenda munini utwikira uburiri (Bed cover), uba ufite imisego irindwi, bigurishwa amafaranga ibihumbi 80.

Ishuri Nazareti School kandi riri mu bitabiriye imurikabikorwa ryateguwe n’akarere ka Ngoma n’abafatanyabikorwa bako ryasoje mu mpera z’icyumweru gishize, aho bamuritse ibikorwa birimo imyenda, ibikapu, ingofero, n’ibindi bitandukanye bikorerwa muri iki kigo.

Amasomo y’imyunga n’ubumenyingiro ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga nyinshi ndetse igashishikariza urubyiruko kuyitabira, kuko umuntu uzi umwuga runaka aba afite amahirwe yo kwihangira umurimo ndetse agatanga akazi ku bandi, aho gusiragira agashaka.