Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ngoma:Ubufatanye n’igihugu cy’u Budage bwitezweho kwihutisha iterambere rya Ngoma

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Jul 14, 2018

Itsinda   rigizwe   n’abashyitsi  3 baturutse mu Karere ka Germershien, kamwe mu tugize Intara ya Rhineland-Palatinate mu gihugu cy’u Budage, bamaze iminsi 3 batemberezwa Akarere ka Ngoma, bareba ibikorwa bikagize n’imibereho y’abaturage, mu rwego rwo kurebera hamwe ibikorwa impande zombi  zafatanyamo.

Meya Nambaje (uwa 3 uhereye iburyo) avuga ko ubufatanye n’igihugu cy’U Budage bwitezweho kwihutisha iterambere ry’abaturage ( foto Manishimwe N)

Ni uruzindiko Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yabwiye Imvaho Nshya ko umusaruro rwitezweho ari ubufatanye bwiza buzihutisha iterambere ry’abatuye Ngoma mu buryo butandukanye.

Bakigera mu Karere ka Ngoma, tariki ya 10 Nyakanga 2018, beretswe muri make isura y’Akarere, basura Ikiyaga cya Mugesera, Inteko y’abaturage, n’ubuhinzi bw’inanasi bukorerwa ku buso buhuje bwa hegitari 1400 mu Murenge wa Mugesera.

Bikaba biteganyijwe ko bakomereza ku gusura ubuhinzi buteye imbere bw’urutoki bukorerwa mu Murenge wa Rukira n’ibindi bikorwaremezo byubatswe hirya no hino muri aka karere, birimo n’Umudugudu w’Ikitegererezo wa Mutendeli; mu Murenge wa Mutendeli.

Jutta Wegmann Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Germershien Uyoboye iri tsinda yabwiye Imvaho Nshya impamvu y’ubufatanye burambye hagati y’Intara ya Rhineland-Palatinate n’u Rwanda.

Ati “Iyi ni intangiriro y’ubufatanye, nyuma yo gusura, tuzareba aho twashyira imbaraga mu bufatanye bwacu.  Ik’ingenzi kuri twe n uko natwe twifuza kubigiraho, kandi ni ubufatanye bw’ingenzi. Tuzabigiraho namwe mutwigireho.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugesera bagenderewe n’iri tsinda babwiye Imvaho Nshya ko mu byo bifuza cyane bafashwamo harimo kwegerezwa ibikorwaremezo cyane cyane by’amashanyarazi, imihanda n’uburyo bwo gutunganya neza umusaruro w’inanasi zera muri aka gace, no kuhira nk’uko bigarukwaho na Nsanzineza Diogène wo mu Mudugudu w’Akabande.

Ati “Dukeneye umuhanda kuko uyu imvura yarawishe ni ibisiriko gusa. Nk’ubu urabona bagiye kureba inanasi kandi zakabaye zijyanwa ku isoko zanyujijwe mu muhanda mwiza.

Dukeneye n’umuriro, ubu ni za moteri dukoresha, urabona ko iyo bugorobye tuba turi mu mwijima. Amazi yo turayafite.”

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, avuga ko uru ruzinduko rw’iri tsinda ryavuye mu Budage rugamije kugirana umubano mwiza, no kurebera hamwe ahakenewe ubufatanye mu bikorwa byakwihutisha iterambere ry’abatuye Akarere ka Ngoma.

Ati “Kuba abatuye akarere kacu bazagirana umubano mwiza n’abatuye Intara ya Renani –Paratina, ushingiye ku muco, guhana ubumenyi, tuzaba tunafatanya mu bikorwa by’amajyambere birimo no kuba twe hari ibyo tweza nk’ibitoki, inanasi, twafatanya nabo kubyongerera agaciro.

Dushobora no kubyohereza iwabo, tukabona amafaranga y’amadevise; kandi n’ibyifuzo by’abaturage bizakurikiraho kuko n’ibikorwaremezo na byo tuzabiha umurongo muri ubwo bufatanye.”

Uretse iri tsinda ryari mu Karere ka Ngoma, mu ruzindiko rw’iminsi 3 rwasojwe ku itariki ya 12 Nyakanga,  Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko busanzwe bufitanye  umubano n’u Budage; cyane cyane mu bijyanye n’uburezi.

Umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Budage, binyuze mu Ntara ya Rhineland Palatinate uriho  kuva mu 1982.