Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ngoma:Imiryango itishoboye 25 yorojwe inka zizayifasha kwigobotora ubukene

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Feb 23, 2018

Imiryanyo itishoboye 25 yo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, hagamijwe kuyifasha kwikura mu bukene.

Abahawe inka biyemeje kuzifata neza zikababyarira umusaruro (Foto Manishimwe N)

Ni inka zatanzwe n’umuryango utari uwa Leta, ufatanya n’aka karere ka Ngoma mu kwihutisha iterambere witwa RDO (Rwanda Development Organisation).

Umuhango wo gushyikiriza inka aba baturage wabaye ku wa 21 Gashyantare 2018, aho inka zatanzwe mu mirenge ya Gashanda, Mugesera, Sake na Rukumberi, yose ikaba ari iyo muri aka karere ka Ngoma.

Nibagwire Console, umukozi mu muryanyo RDO, ushinzwe ibikorwa byo gufasha abatishoboye muri gahunda za VUP na Girinka mu murenge wa Gashanda, ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango muri iki gikorwa, yabwiye Imvaho Nshya ko biyemeje kugira uruhare mu gufasha abatishoboye kwigobotora ubukene, bakajyana n’abandi baturage mu iterambere.

Yagize ati:“Ni kimwe mu bikorwa byashyizweho mu rwego rwo gufasha imiryanyo itishoboye kuva mu bukene, kandi biri no mu  rwego rwo kuzamura umuhigo  w’inka zitangwa  muri gahunda ya Girinka.

Abazihabwa ni abari mu kiciro cya 1 na 2 cy’ubudehe, afite ikiraro, yarateye n’ubwatsi[…..]Nubwo ari abo mu kiciro cy’abatishoboye, turimo kubaha inka nziza, ni inka z’imbyeyi kandi zihaka; ku buryo zizabagirira akamaro, zikororoka, bakoroza n’abandi. Kandi habaho gahunda yo kubakurikirana, uko bazitaho kuko mu rugo hagomba guhora inka.”

Nibagwire asaba imiryango yahawe izi nka guharanira kuzifata neza, kuko ngo uko inka uyifashe neza ari ko nayo iguha umusaruro, ahari ubukene bugahunga.

Mukampabuka Rose wo mu kagari ka Rukumberi, umwe mu bahawe inka yabwiye Imvaho Nshya ko ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda ya Girinka ikomeje gufasha abatari bake kwiteza imbere.

Mu buhamya yatanze, yagaragaje ko kera yigeze korora inka ziza kumushiraho, akaba yishimira ko mu rugo rwe hongeye kugaruka inka afata nk’ikimenyetso cy’ubukire, bityo ngo akaba yiteguye kuyifata neza, ikamuteza imbere.

Yagize ati:“Ndashimira Perezida  Paul Kagame kuko ubu ampaye amasaziro meza. Nzayitaho neza kuko ubwatsi ndabufite, isuku y’inka ndayizi, ubu rero nyitegerejeho ifumbire, amata, amafaranga n’ibindi byinshi cyane.

Nari nsanzwe mfite uburwayi mu nda ariko nintangira no kunywa amata, nizeye ko nzakira nkongera kugira ubuzima bwiza.”

Mugenzi we witwa Baragaza Jean wo mu kagari ka Rubona, we yavuze ko nubwo nta sambu afite, yiteguye gukomeza gukodesha imirima nk’uko asanzwe abikora, agateramo ubwatsi bwo kugaburira inka yorojwe, ikongera umusaruro w’ubuhinzi akora.

Yagize ati:“Ndashima cyane Leta y’ubumwe kuko inyoroje, nari umukene, ntagira ubutaka bwo guhingamo bwange bwite, ariko niteguye korora iyi nka nziza bampaye, nkayishakira ubwatsi, ku buryo abana bange bazanywa amata,  kandi nizeye ko izampa ifumbire,  nkazava  ku guhinga nkodesha, nange nkigurira ubutaka, nzanjya mpinga nkabona umusaruro ushimishije, kandi niteguye ko nibyara, nzahita noroza mugenzi wange.”

Izi nka 25, zatanzwe na RDO mu Karere Ka Ngoma, Akarere kazifashe nk’umusanzu ukomeye mu kwihutisha  umuhigo wa Girinka no kugabanya umubare w’imiryango ikennye, kuko abazihawe zigiye kubafasha gutera imbere mu buryo bwihuse.

Umuryango RDO ugaragaza ko ufite intego y’uko uyu mwaka wa 2017-2018, mu Karere ka Ngoma izatangamo inka 42 zizorozwa imiryango itishoboye, kugira ngo ibashe kwiteza imbere.

Izi nka 25 zatanzwe mu kwezi kwa Gashyantare 2018, ni ikiciro cya mbere, hakaba hasigaye izindi 17, na zo ubuyobozi bw’uyu muryango bukaba bugaragaza ko biteganyijwe ko zizagezwa muri aka karere, zigahabwa imiryango itishoboye  mu gihe cya vuba.

Bugingo Girbert, Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubworozi,  agaragaza ko umuhigo  wo  guha inka  imiryango  itishoboye 600 muri gahunda  ya Girinka muri uyu mwaka wa 2017-2018 Akarere ka Ngoma kahize, bishimira ko uhagaze neza,  kuko kugeza muri uku kwezi kwa Gashyantare  hamaze gutangwa inka 521, bingana na 86.8%.

Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya  ku wa 21 Gashyantare 2018, yasobanuye ko bagiye kuzana izindi nka 77, ku buryo nihiyongeraho inka 17 umuryango RDO uteganya gutanga vuba, n’izizatangwa mu buryo bwo kwitura, bizatuma umuhigo wa Girinka mu karere ka Ngoma weswa ku gipimo kirenga  100%.