Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ngoma:Harigwa uburyo ‘Poste de Santé’ ya Nyaruvumu yaba ikigo nderabuzima

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Jan 24, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, buratangaza ko hari kwigwa uburyo ivuriro riciriritse ‘Poste de Santé’ “Agaciro” ryo mu Kagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira ryazongererwa ubushobozi, mu gihe kitarenze imyaka 2 iri imbere rikaba ikigo nderabuzima.

Kuri Poste de Sante Agaciro ya Nyaruvumu hashyizwe uburyo bukoresha imirasire y’izuba bushobora kubika amashanyarazi mu gihe cy’amazi 6, izuba ritava (Foto Manishimwe N)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yatangaje ko akarere gafatanyije n’Umushinga Projeto Rwanda wagize uruhare mu kubaka iri vuriro riciriritse ku nkunga y’umufatanyabikorwa w’Umutariyanikazi Vienna Eleuteri  Held; hari kwigwa uko iyi Poste de Santé, yaba  ikigo nderabuzima.

Ni gahunda iri gutekerezwaho bitewe nuko Akagari ka Nyaruvumu kari kure ya serivise z’ubuzima, kuko uretse iri vuriro riciriritse rihari, ibigo nderabuzima biri hafi kimwe kiri Gituku Mu murenge wa Rukira, ikindi ni icya Rukira (mu Murenge wa Murama), kubigeraho uvuye muri aka gace bikaba bisaba umuntu kugenda ibirometero bigera ku 8 n’amaguru.

Meya Nambaje avuga ko mu rwego rwo korohereza abatuye Nyaruvumu kubonera hafi serivise z’ubuvuzi, Poste de santé yabo izongererwa imbaraga.

Ati “Ikerekezo k’igihugu kivuga yuko buri kagari gakwiriye kugira Poste de Sante, n’umurenge ukagira ikigo nderabuzima ariko aho bishoboka bitewe n’intera ihari, hagomba  kuba ikigo nderabuzima, kuko  imirenge ntingana.”

Akomeza agira ati “Ni cyo tugiye kuganiraho rero, kuko Ikigo nderabuzima kigomba kugira n’izindi serivise zisumbuyeho n’izindi nyubako, ibikoresho n’abaganga, tugiye kubiganiraho turebe niba mu mwaka umwe, mu myaka 2,  abantu bashobora kureba  ukuntu iyi poste de santé yatanga serivise zisumbuyeho na serivise z’ikoranabuhanga. Bishobora no gutwara igihe gito cyane kitagera kuri iyo myaka 2.”

Vienna Eleuteri Held Umutariyanikazi wagize uruhare runini mu kugira ngo iyi poste de santé Agaciro yo mu Kagari ka Nyaruvumu ibeho, yabwiye Imvaho Nshya ko yiteguye gukora ibisabwa byose kugira ngo iri vuriro ritangirwemo serivise zo ku rwego rw’ikigo nderabuzima.

Ati “Twatangiye gukorana n’ubuyobozi kugira ngo iyi Poste de santé Agaciro ive ku rwego rwa Poste de santé, ibe ikigo nderabuzima mu mwaka umwe cyangwa imyaka 2, kuko buri muturage akwiye kubona serivise z’ubuzima hafi ye.”

Abatuye mu Kagari ka Nyaruvumu bavuga ko iri vuriro riciriritse begerejwe rihindutse ikigo nderabuzima byabashimisha cyane, kuko bajya borohererwa no kubona serivise hafi nk’uko Mukagatare Diane abivuga.

Yagize ati “Hari serivise zidatangirwa kuri Poste de Santé, nk’ubu umugore agiye kubyara ntashobora kuhabyarira, ni ukujya za Gituku na Rukira, ariko hano haje ikigo nderabuzima byaba bitworoheye cyane.”

Mu gihe ivuriro riciriritse rya Nyaruvumu ryahinduka ikigo nderabuzima nk’uko biri guteganywa, cyaba kibaye icya 13 mu Karere ka Ngoma kuko hasanzwe hari ibigo nderabuzima 12, mu mirenge 14 ikagize.

Kugeza ubu imirenge idafite ibigo nderabuzima ni Kazo, Karembo na Gashanda. Gusa byari biteganyijwe ko uyu mwaka w’imihigo wa 2017-2018 usiga umurenge wa Gashanda ubonye ikigo nderabuzima.