Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ngoma:Abaturage barakangurirwa kumenya amategeko

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya 28-01-2018 saa 09:09:49
CG George Rwigamba, Komiseri Mukuru w'Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda (RCS) wa gatatu uhereye iburyo mu biganiro n'abaturage (Foto Manishimwe N)

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, George Rwigamba,  avuga ko ari ingenzi cyane ko abaturage bamenya amategeko, kuko ari byo bizatuma uburenganzira bwabo bwuhahirizwa, kandi na bo  bakamenya gukurikiza ibiteganywa n’amategeko.

CG George Rwigamba, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS) wa gatatu uhereye iburyo mu biganiro n’abaturage (Foto Manishimwe N)

Ni ubutumwa yatangiye mu Kagari ka Ndekwe, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma tariki ya 26 Mutarama 2018, muri gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

CGP George Rwigamba yasobanuriye abaturage ko buri wese akwiye kumenya uburenganzira bwe, ibyo yemererwa n’amategeko, n’ibyo abuzwa.

Ati “Iyo tuvuze uburenganzira abantu benshi ntibabyumva. Uburenganzira ni uko umuturage akwiye kumenya ibimugenewe, kumenya ko atarenganwa, akwiye kumenya icyo amategeko ateganya kuri we, ntapfukiranwe yaba mu bibazo bijyanye n’izungura, amakimbirane mu ngo, ku mitungo.

Nta bwo bikwiye ko udasobanukiwe arengana cyangwa ngo apfukiranwe. Mu gihugu cyacu nta karengane gakwiye kubaho mu baturage.”

Muri iki gikorwa abaturage bari bitaribiye ku bwinshi bahawe umwanya bagaragaza ibibazo bafite, ahanini byasabaga kugirwa inama kugira ngo barenganurwe.

Kankingi Thereza w’imyaka 80 yagaragaje ko amaze imyaka irenga 7 yarahaye abaturage bane (4) ibibanza mu isambu ye kugeza ubu bakaba baranze kumuha ingurane.

Ati “Banyimye amafaranga yanGe y’ingurane y’ibibanza. Nabibwiye Gitifu arabandikira, baraza, banyemerera kuzayampa, bagezeyo banga kuyampa, none nimunsobanurire uko bikwiye kumera.”

Murindabigwi Celestin wo mu Mudugudu wa Rugando na we yasabye inama “Nari mfite ababyeyi baza kwitaba Imana, hari amafaranga ibihumbi 73 basize kuri konti, ariko nagiye kuyabaza bambwira ko ngomba kunyura mu nzira ndende, ndetse no mu rukiko.

Ubu rero icyo nsaba ni inama kugira ngo ayo mafaranga nyafate, kuko iyo ndebye nsanga kunyura muri izo nzira zo kunyura mu rukiko, no gutanga amagarama, n’ubundi byarangira muri ya mafaranga nta kintu mfashe.”

Ibibazo by’abantu bagera ku 10 byabarijwe aha mu ruhame,   abagera ku 8 bahise bahabwa umurongo w’uburyo ibyo bibazo bigomba gukemurwamo, abandi ba 2 basigaye bagirwa inama yo kugana inkiko.

Ku bijyanye no kuba hakigaragara abaturage badasobanukiwe amategeko, CGP George Rwigamba yabagiriye inama yo kujya begera inzego zibegereye, nk’inzu z’ubufasha mu by’amategeko kugira ngo barusheho gusobanukirwa.

Ati “Izi nzego zashyizweho n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, Minisiteri y’ubutabera, urabona nk’urwego rwa MAJ, abunzi, n’urugaga rw’abunganizi mu mategeko, bari aha ngaha kugira ngo bigishe abaturage bamenye uburenganzira bwabo n’ibyo amategeko abateganyiriza.

Inama nagira abaturage, ni uko babegera kuko barahari, wakongeraho n’inzego z’ibanze; ibibazo byabo byajya bikemurwa bitagombye no gutinda ngo bimare igihe kinini.”

Ibyinshi mu bibazo byagaragaye ni ibijyanye n’amasambu, no kurangiza imanza.

Maitre Habiyaremye Jean Hubert, umukozi wa Minisiteri y’ubutabera uhagarariye inzu itanga ubufasha mu by’amategeko izwi nka MAJ, mu Karere ka Ngoma, avuga ko iki cyumweru cyatanze umusaruro  kuko mu bibazo 80 byakiriwe, kirangiye 60 buri byo  bikemuwe.

Icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, ni gahunda Leta y’u Rwanda yatangije mu mwaka wa 2009. Muri iki cyumweru abaturage basobanurirwa amategeko n’uburenganzira bwawo.

Insanganyamatsiko yo muri iki cyumweru cyatangijwe tariki ya 22, kikarangira kuri 26 Mutarama 2018 yagiraga iti ‘Munyarwanda menya amategeko, umenye n’uburenganzira bwawe’.

 

 

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.