Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma:Abasenateri bijeje abagize urwego DASSO ubuvugizi ku mbogamizi bafite

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya May 5, 2018

Abasenateri babiri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umutekano, mu Nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena y’u Rwanda, basuye  abagize urwego rwunganira akarere ka Ngoma  mu mutekano (DASSO) baganira nabo, babizeza ko ibyifuzo byabo bizashyikirizwa inzego bireba kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Abagize Urwego rw’umutekano DASSO mu Karere ka Ngoma bijejwe gukorerwa ubuvugizi (Foto Manishimwe N)

Ni ibyagarutsweho   kuwa 03 Gicurasi 2018, mu ruzinduko Abasenateri Bishagara Kagoyire Therese, na mugenzi we Mushinzimana Appolinaire bagiriye mu Karere ka Ngoma muri gahunda Abasenateri bari gukorera hirya no hino mu turere tw’u Rwanda, hagamijwe kumenya no kugenzura iyubahirizwa  ry’itegeko no 26/ 2013  ryo kuwa 10/05/ 2013 rishyiraho urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano ruzwi nka DASSO,  rigena inshingano n’imikorere byarwo.

Abari muri uri rwego rw’umutekano rwa DASSO bagaragara kenshi bafatanya n’inzego z’ubuyobozi n’abaturage mu turere no mu mirenge mu bikorwa bidandukanye, bambaye imwambaro w’akazi ubaranga w’ibara ry’ikatsi, n’inkweto z’umukara.

Munyamfizi Habimana, Umuhuzabikorwa Urwego  rw’Umutekano rwa DASSO  mu Karere ka Ngoma, yabwiye Imvaho Nshya ko  mu myaka 4 bamaze bakora umurimo wo kunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano, hari byinshi bishimira bagezeho harimo no gufatanya n’abaturage  mu bikorwa by’iterambere, magingo aya iterambere rikaba riri ku rugero rwiza, kandi igishimishije akaba ari uko abaturage basigaye bakora imirimo yabo nta cyo bikanga, kuko bafite umutekano usesuye.

Ku rundi ruhande ariko Munyamfizi anagaragaza zimwe mu mbogamzi abagize uru rwego bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi, ari na zo bagaragarije Abasenateri nk’izituma inshingano zabo zituzuzwa 100%.

Yagize ati “Mu mbogamizi dufite harimo  kuba mu  kuzuza inshingano zacu habaho no guhangana n’abanyabyaha nk’umuntu wafashe umwana ku ngufu azi neza ko ashobora gushyikirizwa ubutabera agakatirwa igifunzo k’imyaka myinshi, ushobora kujya kumufata nka DASSO, akaba yanakwiyenza akakugwaho, cyangwa akakugirira nabi.  Kubera iki? Nta bwo tuba dufite imbunda, ariko noneho nibura wenda tubaye dufite amapingu,  byaba byoroshye .”

Akomeza avuga ko hari n’aho bahura n’imbogamizi zo kugera mu bice bitandukanye kubera ubushobozi buke, ku buryo baramutse bahawe nk’ikinyabiziga nka moto byabafasha kugera ahabereye ibyaha hose.

Ati “Twifuza uburyo bwo kugera aho ibintu byabereye  kuko kugeza ubu nta moto, cyangwa imodoka tugira. Akenshi kuva ku Murenge, ukagera mu midugudu runaka bitewe n’icyo ugiye gukora biratugora.

Ariko noneho hakaba n’ikindi kibazo cya bamwe mu baturage bashaka gusebya DASSO, hari n’aho twagiye twumva abaturage bishyira hamwe bagahimba ibyaha bakabishyira kuri DASSO, na hano muri Kazo byigeze kubaho, ariko ibyiza ni uko dushima ubutabera bw’u Rwanda, kugeza ubu abo dukorana bose  nta kibazo kindi dufitanye n’abaturage n’abayobozi.”

Senateri Mushinzimana Appolinaire yabwiye Imvaho Nshya ko ibibazo byo kutagira ibikoresho by’ubwirinzi nk’amapingu, uburyo bwo kugera hirya no hino mu midugudu, kutazamurwa mu ntera uko bikwiye, n’ibindi abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano rwa DASSO bagaragaza  bifite ishingiro, ariko avuga ko hari n’ibishobora gukemurwa ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi.

Ati “Ibyinshi birumvikana kandi bifite ishingiro kandi icyo tuzakora, ni ukubihuza, tukabisuzuma, tukabishyikiriza Sena, nyuma bigashyikirizwa inzego bireba kugira ngo harebwe icyakorwa, bibonerwe ibisubizo niba harimo n’ibisaba ko itegeko rihinduka, bishobora kuzakorwa.”

Akomeza agira ati “Ariko nko ku kibazo cyo kutagira uburyo bwo kugera hirya no hino bari mu kazi ka bo, bashobora no kubikemura hakarebwa uburyo bagura moto cyangwa imodoka, bakayita iy’umutekano. Tujya twumva aho bikorwa ku bufatanye n’abaturage.

N’ibijyanye n’umushahara wabo, hari buryo itegeko ribiteganya, ubuyobozi bw’Akarere bukwiye guharanira ko ibyo byubahiriza.”

Rwiririza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko abagize urwego rwa DASSO bashimirwa ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ko kubungabunga umutekano no mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kandi yabijeje ko akarere kari guteganya kunoza imihemberwe yabo (kuzamurwa mu ntera), hashingiwe ku biteganywa n’itegeko ribashyiraho.

Urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO, ni urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano, rwashyizweho mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2013 rusimbuye abitwaga ba ‘Local Defence’; abarugize batangiye  imirimo  mu mwaka 2014.

Abagize uru rwego bashimwa cyane n’abaturage ku kijyanye n’ikinyabupfura ndetse n’indangagaciro z’ubunyangamugayo bibaranga, aho mu bihe butandukanye abagize uru rwego bagiye batoragura amafaranga menshi, bakarangisha ba nyirayo kugeza bababonye bakayabasubiza.