Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ngoma:Abarokotse Jenoside bagaragaza ko mu kwibuka hakazirikanwa n’abaroshywe mu mazi bibaruhura

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Apr 24, 2018

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko kuba  mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, hazirikanwa n’abishwe  bakarohwa mu mazi,  bibaruhura imitima.

Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi hazirikanwe abaroshywe mu mugezi w’Akagera (Foto Manishimwe N)

Ni bimwe mu byagaragajwe na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Rukumberi, mu Karere ka Ngoma nyuma yuko  gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku itariki ya 22 Mata 2018,  i  Rukumberi  byabanjirijwe n’igikorwa cyo kunamira no kwibuka abatutsi bishwe bakarohwa mu  biyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’umugezi  w’Akagera, bikikije Umurenge wa Rukumberi.

Nk’uko bivugwa na Mukarwaka Angélique umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’i Rukumberi, agaragaza hari abatutsi benshi biciwe mu rufunzo rw’Akagera, abandi bakarohwa mu rufunzo, abandi imibiri yabo ikarohwa mu mazi.

Kuba Umurenge wa Rukumberi ukikijijwe n’ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’umugezi w’Akagera, ni bimwe mu bituma habarurwa ibihumbi by’abatutsi bagiye bicwa bakarohwa muri ayo mazi.

Kabandana Callixte, uyobora ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rukumberi, nyuma yo kunamira no gushyira indabo mu   mugezi w’Akagera, ku kiraro kiri mu rugabano rw’uturere twa Bugesera na Ngoma, yabwiye Imvaho Nshya ko kwibuka, hakanazirikanwa abajugunywe mu mazi, biruhura imitima y’abafite ababo bishwe bakayarohwamo

Ati “Iki gikorwa cyo kwibuka abajugunywe mu mugezi w’Akagera, tugiha agaciro nk’abarokotse, kuko abenshi twagombye kuba twarajugunywemo. Hari benshi twari turi kumwe hano kuri ino misozi, bakaza bakajugunwamo. Iyo tugeze aha ngaha, tuhaha agaciro kuko tuhafata nk’urwibutso kuko aha hajugunywemo abantu bacu  tutazabasha gushyingura.”

Akomeza agira ati “Iki gikorwa kiruhura imitima, nk’uko dushyira indabo ahari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abacu, n’aha ngaha tuhafata nk’urwibutso rurimo abacu. Indabo dushyira muri aya mazi, akazitembana zinyibutsa amasura y’abange, ay’abavandimwe n’inshuti bajugunywe muri aka kagera.

Nongera kwibuka ubuzima twabanyemo, ariko cyane cyane ubuzima bubi, kuko hano nta bwo twahaboneye ubuzima bwiza.”

Mu murenge wa Rukumberi hafi y’ibiyaga bya Mugesera, Sake n’umugezi w’Akagera hagiye hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amazina y’abamenyekanye ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mazi.

Mu murenge wa Rukumberi, uretse ababarirwa mu bihumbi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi akikije uyu murenge, hari n’Urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 40 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.