Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ngoma:Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano basuye Ngoma

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 10:56:31
Depite Amb. Mutimura Zeno, Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwerane n’Umutekano (Foto Manishimwe N)

Abadepite bane bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, basuye Akarere ka Ngoma ku wa 17 Ugushyingo 2017, mu ruzinduko rwari rugamije kugenzura ibijyanye n’umutekano, icuruza ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ry’imipaka ku buryo butemewe n’amategeko.

Ubuyobozi w’Akarere ka Ngoma bwagaragarije aba badepite ko nta kibazo k’icuruzwa ry’abantu cyari  cyagaragara muri aka karere, hashingiwe kuri raporo y’amezi 5 ashize, kuva muri Kamena, kugeza mu Kwakira 2017.

Depite Amb. Mutimura Zeno, Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwerane n’Umutekano (Foto Manishimwe N)

Ahagaragajwe ibibazo ni mu bijyanye n’ibiyobyabwenge by’urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano, ndetse n’ikibazo cy’abanyamahanga biganjemo abarundi, bambukira ku byambu bitemewe bakaza gutura muri aka karere, cyane cyane mu Mirenge ya Jarama, na Mutendeli.

Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yagaragaje ko hari ikibazo k’ibiyobyabwenge, ahanini biterwa nuko aka karere ari ko nzira binyuzwamo biva mu gihugu cya Tanzaniya.

Icyakora yagaragaje ko hafashwe ingamba zo gukumira ikoreshwa, n’ikwirakwiza ryabyo, kandi abaturage ubwabo ni bo babigiramo uruhare, batanga amakuru, ababifite bagatabwa muri yombi.

Kuva mu kwezi kwa Kamena, kugeza mu Kwakira 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere igaragaza ko hafashwe ibilo 514 by’urumogi n’abantu 9 bafashwe barucuruza, kanyanga litiro 46, na litiro zisaga 3600 by’inzoga z’inkorano zahise zangizwa.

Ahandi hagaragajwe ibibazo ni ku buhahirane hagati y’abatuye Akarere ka Ngoma n’ibihugu by’amahanga nk’u Burundi aho byagaragaye ko hari abanyamahanga binjira mu Rwanda banyuze  ku byambu 3 bitemewe, byinjira mu Karere ka Ngoma, ndetse abasaga 200, bakaba baramaze gutura mu mirenge ya Jarama na Mutendeli.

Ubuyobozi mu Karere ka Ngoma bwagaragaje ko hari ingamba bwafashe by’umwihariko zo kurinda imbibi z’u Rwanda, amanywa na nijoro hifashishijwe inkeragutabara, hanashyirwaho uburyo bw’ubufatanye mu kurwanya icuruzwa, n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; by’umwihariko hagakumirwa ko ibyinjizwa ku butaka bw’u Rwanda nk’uko Meya Nambaje abisobanura.

Ati “Twafashe ingamba z’uko kuri bya byambu bitemewe, kuri buri cyambu hari abarinzi, dufatanya n’inkeragutabara. Ku bimukira, ubu uretse gukumira, twavuganye n’imiryango y’Abanyarwanda, abaturage bacu, bo ubwabo bage bagaragaza  abantu batari Abanyarwanda,  kuko ni bo baba babazi. Turafatanya, hari n’abo twagiye dufata badafite ibyangombwa, bagasubizwa mu bihugu byabo.”

Icyo abayobozi mu nzego zitandukanye basabye abadepite, ni ubuvugizi ku buryo hashyirwaho   itegeko n’ibihano bikakaye bihana icyaha cyo gucuruza, no kunywa ibiyobyabwenge, kuko umuryango nyarwanda ukomeje kwangirika.

Mu rwego rwo kunoza ubuhahirane no gucunga umutekano, hakumirwa ibyaha bituruka ku kwambuka imipaka abantu banyuze mu byambu bitemewe, hakabaho n’igihe bishyize ubuzima bw’abantu mu kaga, Col. Jomba Gakumba, uyobora ingabo z’u Rwanda mu turere twa Kirehe, Bugesera na Ngoma yasabye abadepite ko hakorwa ubuvugizi, ku buryo mu bihe biri imbere, hazashyirwaho  ibyambu byemewe.

Yagaragaje ko ibyo byambu byemewe byashyirwa hagati y’imipaka ya Rusumo ( mu Karere ka Kirehe)  na Nemba ( muri Bugesera), no hagati ya Kagitumba (muri Nyagatare ) na  Rusumo,  kuko hagati y’iyo mipaka hari urugendo rurerure, bigatuma abaturage bambukira mu byambu bitemewe.

Nyuma yo kugaragarizwa isura y’Akarere ka Ngoma, Depite Amb. Mutimura Zeno, Perezida w’iyi komosiyo,   yabwiye Imvaho Nshya ko ikigiye gukorwa ari ubuvugizi, kugira ngo inzego zibishinzwe zisuzume ibyasabwe, bikemurwe.

Ati “Inzego zitandukanye zashyize ingufu mu kurwanya ibibazo by’icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, umutekano, gukoresha imipaka ku buryo butemewe n’amategeko; ariko tugera ahantu tugasanga ibyo bibazo bikiriho.

Ubu twagenzwaga no kureba uko bimeze, tukaba twajya inama y’icyakorwa, kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti. Ikigiye gukorwa, ni ugukora ubuvugizi, ku bibazo twagaragarijwe, imipaka itemewe, ibiyobyabwenge; n’ibibazo by’abanyamahanga binjira mu byambu bitemewe, ni byo twagaragarijwe cyane muri aka Karere ka Ngoma.”

Iyi gahunda y’abadepite bari gusura uturere twose, basuzuma uko ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano bihagaze, iri kuba mu gihugu cyose,  biteganyijwe ko izasozwa ku wa 22,  Ugushyingo 2017, nyuma hagakurikiraho guhuza ibyavuyemo, no kubishyikiriza inzego bireba.

MANISHIMWE NOEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.