Ngoma: Uyu mwaka hazakoreshwa asaga miriyari mu gufata neza umusaruro

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 11-07-2019 saa 13:21:56
Mu Karere ka Ngoma hasanzwe hari ubwanikiro 18 bwujuje ibisabwa (Foto Manishimwe N)

Muri uyu mwaka w’imihigo n’ingengo y’imari, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yageneye Akarere ka Ngoma amafaranga 1.423.822.000 yo gukoreshwa mu gufata neza umusaruro.

Ni ibitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu gihe mu bihe bitandukanye hari abahinzi bo muri ako karere bavuga ko hari umusaruro wa bo cyane w’ibigori wangirikira mu isarura bitewe no kutagira ubwanikiro bwiza n’ubuhunikiro.

Mudahemuka Innocent, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Ngoma, avuga ko hari uburyo buciriritse bwagiye bukoreshwa mu gukumira iyangirika ry’umusaruro w’ibigori, burimo ubwakoreshejwe mu isarura ry’ibyahinzwe muri 2019A, bwo gusharika ibigori.

Ati: “Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2018-2019 twari twagerageje kwishakamo ibisubizo dukoresha uburyo bwashoboraga kuboneka bwo gusharika, bwo gufata neza umusaruro w’ibigori ku buryo twashoboye kugurisha umusaruro wacu wose 100% kandi urakundwa.”

Kuri ubu agaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 hateganyijwe amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari azafasha mu kwita ku musaruro no kuwurinda kwangirika, nk’uko akomeza abisobanura.

Ati: “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 dufatanije na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi tuzakoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari imwe, agomba kuzakora mu kubaka ibikorwa remezo byo gufata neza umusaruro.

Azakoreshwa mu kubaka ubwanikiro bugera kuri 95 busakaye, bufite n’inkingi z’ibyuma, n’amabati akikije mu mpande arinda amahuhwereza. Amafaranga ashobora kuzasaguka twazayubakisha imbuga z’umuceri na za sitoke”.

Yunzemo ati “Tukaba twizera ko ari ibikorwa byiza, duhamya ko ari inyubako nziza, bizafasha gukomeza kwita ku musaruro wacu w’ibigori.”

Hari abahinzi bagaragaza ko kubakirwa ubwanikiro bugezweho bizafasha gukumira ibihombo byaturukaga ku musaruro wangirikiraga mu isarura. Ni ibigarukwaho na Uwitonze Séraphine, Umuyobozi wa Koperative Ubumwe Gatonde, ihinga ibigori mu Murenge wa Kibungo.

Ati: “Iyo iyera ry’imyaka rigeze hakaboneka n’imvura nyinshi imyaka irangirika pe. Kandi ikigeretseho ku bushobozi bwacu nk’abaturage iyo twagize ibihe byiza imvura ikagwa neza umusaruro ukaboneka uhagije, kuzamura umusaruro mu mibande aho duhinga, tuwugeza aho dutuye harimo imvune nyinshi n’ibishoro birenze, ku buryo tubonye ubwanikiro hafi y’aho duhinga umusaruro warushaho kuba mwiza ukagera no ku isoko ari mwiza.”

Habimana Damascène uhinga ibigori mu Murenge wa Mutenderi na we ati: “Iyo ikigori kibitse neza usanga nta nenge gifite. Ariko iyo wagifashe nabi usanga uruhande rumwe harajeho uruhumbu cyangwa se cyarahindutse umuhondo. Niba umusaruro mwiza wari bugurishe nko ku kiro amafaranga y’u Rwanda 250, iyo byangiritse umuguzi iyo aje aguha nka ijana na mirongo cyangwa maganabiri.”

Ubuyobozi bw’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Ngoma, bugaragaza ko umwaka urangiye wa 2018-2019, muri aka karere bejeje toni z’ibigori zisaga ibihumbi 56. Uwo musaruro w’abo bahinzi, wabinjiriza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu.

Ubusanzwe, muri aka karere mu mirenge 14 ikagize hari ubwanikiro 18 n’ubuhunikiro bwujuje ibisabwa 12, muri ubwo buhinikiro cyangwa sitoke harimo ubw’amakoperative n’ubw’abantu ku giti cyabo.

Mudahemuka yabwiye Imvaho Nshya ko ubu bwanikiro 95 buziyongera kuri 18 bwari buhari, butazakemura ikibazo 100%. Ati: “Ikigaragara hari icyo tuzagabanyaho ku kwangirika k’umusaruro, ariko nta bwo 100% ikibazo kizaba gikemutse. Tuzagenda n’ubundi twongeramo ibindi bikorwa remezo.”

Mu Karere ka Ngoma hasanzwe hari ubwanikiro 18 bwujuje ibisabwa (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.