Ngoma: Urubyiruko rwize imyuga rwahawe ibikoresho by’amafaranga miriyoni 2

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 24-06-2019 saa 11:17:08
Ibikoresho birimo ibyifashishwa mu buhinzi no gusudira ni byo byagenewe urubyiruko rwize imyuga mu gihe cy'amezi 3 (Ifoto Manishimwe N)

Urubyiruko rugera kuri 49 rwo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma rwasoje kwiga imyuga mu gihe cy’amezi 3 rwahawe ibikoresho by’ibanze ruzifashisha mu kuyishyira mu bikorwa, rusabwa guharanira kwigira no kubyaza umusaruro ubumenyi ngiro rwize nk’igishoro k’ibanze.

Imyuga irimo gusudira n’ubuhinzi ni yo uru rubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bigishijwe kuva muri Gashyantare, basoza amasomo muri Gicurasi, muri uku kwezi kwa Kamena 2019 haba igikorwa cyo kubashyikiriza impamyabushobozi n’ibikoresho byatanzwe ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Caritas Diyosezi ka Kibungo, yakoresheje inkunga yatanzwe na USAID.

Ibigo urwo rubyiruko rwahuguriwemo rukanigishirizwamo iyo myuga ni Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya IPRC Ngoma ku bigishijwe gusudira no muri Kaminuza ya Kibungo ku bigishijwe ubuhinzi.

Ibikoresho bahawe birimo ingorofani, ibyifashishwa mu kuhira bizwi nka rozwari, amapombo akoreshwa mu gutera imiti n’ibindi bikoreshwa mu gusudira birimo za ponseze, poste à souder, ndetse n’ibindi byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 2.

Uru rubyiruko rwigishijwe iyo myuga rugaragaza ko rufite ingamba zo kubyaza umusaruro ubumenyi rwahawe nk’uko bivugwa na Uwiringiyimana Oliva wize ibijyanye no gusudira muri IPRC Ngoma.

Ati: “Ndumva nzakoresha ubumenyi ngiro mfite n’ibi bikoresho nkagana n’ibigo by’imari nkaka inguzanyo, ngatangira kwikorera ku buryo nafatanya na bagenzi bange tukajya dukora nk’inzugi n’amadirishya ariko n’ahari akazi ko gusudira cyangwa guteranya ibisenge by’ibyuma tukaba twagenda tugakora. Kandi nubwo ndi umukobwa nizeye gukora neza kuko nabyize mbikunze.”

Mushimiyimana Esther wize iby’ubuhinzi muri Kaminuza ya Kibungo ati: “Ubu nzi ibijyanye no gukora ubuhumbikiro (Pepiniere), gutubura inanasi, gutera imboga, za betarave ubu rero kubera ko iwacu hariyo ibishanga ngiye gukora. Turi guhugurwa nahinze inanasi ku buryo zigiye gukora kandi nashishikariza urundi rubyiruko gukunda ubuhinzi, nizeye ko buzanteza imbere.

Nambaje Aphrodise Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yasabye uru rubyiruko gukoresha neza ibikoresho rwahawe kubibyaza umusaruro rushyira mu ngiro ubumenyi ngiro rwigishijwe.

Ati: “Nk’abize gusudira mugiye kujya mukora ibintu binoze, abize ubuhinzi muharanire kuzaba abantu b’ingenzi. Ubumenyi ngiro mwabonye muzabubyaze umusaruro ufatika. Mutekereze guhinga kandi kinyamwuga. Mugende muge ku murimo, igishoro cya mbere ni ubumenyi mwahawe. Hatazagira uvuga ngo nta mafaranga y’igishoro, tangira ubumenyi wahawe ubukoreshe neza”.

Meya Nambaje yanabwiye uru rubyiruko ko nubwo ibikoresho rwahawe bidahagije rukwiye kubiha agaciro nk’ibyo gutangiriraho, ariko bikarufasha kugera ku bindi byinshi no gutera imbere bafatanyije mu matsinda bazajya bakoreramo.

Avuga kandi ko akarere gafite inshingano zo guherekeza uru rubyiruko mu mahugurwa, mu kubegera ndetse no gukurikirana niba amatsinda bakoreramo akora neza mu buryo butanga umusaruro.

Uru rubyiruko rwigishijwe imyuga ni urwo mu Mirenge ya Rukira, Zaza, Karembo, Mugesera, Sake, Mutenderi, Jarama na Rukumberi rugizwe n’abataragize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Nk’uko bisobanurwa na Padiri Aimable Ndayisenga Uyobora Caritas ya Diyosezi ya Kibungo mu gutangira iyi gahunda mu myaka 2 ishize, haherewe ku guhugura urubyiruko 400 mu bijyanye no kwihangira imirimo, kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bice batuyemo, no kudatinya gukora.

Muri abo 400, ni ho hatoranijwe abagera kuri 80 kugira ngo bafashwe kwiga imyuga iciriritse barimo 20 bigishijwe gusudira na 29 bize ubuhinzi, hakaba hasigaye abandi 30 bakiri kwiga ubudozi no gukora mu misatsi bazahabwa impamyabushobozi mu minsi iri imbere barangije.

Ibikoresho birimo ibyifashishwa mu buhinzi no gusudira ni byo byagenewe urubyiruko rwize imyuga mu gihe cy’amezi 3 (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.