Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Ngoma: Urubyiruko rurafashwa kugera ku umusaruro mu buhinzi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 14-05-2019 saa 09:31:20
Imirimo yo kubaka Damu mu buryo bwo kuhira butangiza ikirere hakoreshejwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba igeze kuri 80% ( Ifoto Rose M)

Urubyiruko 34 rwo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, rwibumbiye muri Koperative ‘Twigire Muhinzi’ rurishimira ko ruri gufashwa na Hinga Weze ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kuzabasha kuhira kuri hegitari 10 bityo bikazamura umusaruro mu buhinzi.

Ni uburyo bwo kuhira butangiza ikirere mu buryo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Nidusengimana Straton uhagarariye Koperative “Twigire Muhinzi’ igizwe n’urubyiruko 34 avuga ko uburyo bwo kuhira begerejwe buje ari igisubizo mu guca ukubiri n’ibihombo bahuraga na byo igihe bahinze bikuma.

Yagize ati: “Ni ibikorwa umushinga Hinga Weze uduteramo inkunga kuko aka ni akarere kazahazwa n’izuba cyane. HingaWeze yaraje irebye ukuntu izuba ritumereye nabi idufasha kubona ibikorwa remezo bizatuma turwanya izuba twuhira kuko dukunda guhinga imbuto n’imboga cyane.”

Akomeza agira ati, “Mbere twahingaga bitugoye, mu kuhira bikagorana kandi ni ikibazo gishyizweho iherezo kuko twubakiwe ‘idamu’ izabasha kwakira metero kibe 600 z’amazi hagakoreshwa imirasire y’izuba.”

Avuga ko ahantu batuye hagiye kuba ikigega k’imbuto n’imboga kandi ko nta we uzingera kwitwaza ngo izuba ryaraje kuko icyo Hinga Weze yamaze kugikemura.

Ati : “Ibihombo ubusanzwe twagiraga ni binini, kuko hari ubwo twahingaga bikuma cyangwa tugakodesha moteri bikarushaho kuduhenda. Twahingaga ahantu hatarenze hegitari ebyiri ariko ubu tugiye kujya duhinga hegitari zirenga 10.”

Bashimira Hinga weze ko bitagarukira aha ahubwo ngo inabahuza n’amasoko ndetse yabanje kubashakira imbuto zigezweho n’inyongeramusaruro.

Uburyo bushya bwo kuhira butangiza ikirere buje ari igisubizo

Hagenimana Emmanuel, ashinzwe Hinga Weze mu karere ka Ngoma, avuga ko ubu buryo bwo kuhira ku buso butoya kuri hegitari 10 ari igikorwa Hinga weze iri gufatanyamo na RAB n’akarere ka Ngoma ku butaka bwa Koperative y’urubyiruko yitwa ‘Twigire Muhinzi’ ihinga imboga n’imbuto.

Kugeza ubu ibi bikorwa avuga ko bigeze kure kuri 80% aho bizatahwa mu gihembwe k’ihinga 2019 C ari cyo gihe bahingamo cyane imboga n’imbuto.

Mudahemuka Innocent, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ngoma avuga ko mu mateka ya Rukumberi ari ahantu haba izuba ryinshi cyane kandi bafite amahirwe y’amazi menshi.

Avuga ko mbere abahinzi bakoreshaga ibikoresho bidafite ubushobozi bwo kuhira ahantu hanini ntibabashe kuhira kubuso buhagije.

Ashima Hinga Weze mu bikorwa byayo birimo guteza imbere ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere cyane cyane yibanda ku rubyiruko n’abagore.

Yagize ati, “Uburyo bwo kuhira butangiza ikirere, hakoreshejwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ni ikintu kiza cyane mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije. Ni uburyo bushya muri Ngoma aho ‘damu’ yubatse mu mabuye avanze nibumba bikazamara igihe kirambye.”

Mu bindi, avuga ko kuhira imyaka muri Ngoma bikiri hasi cyane ariko ko hari ingamba zo kubyagura bikagera ku buso bunini.

Yagize ati : “Twari dufite umushinga umwe gusa wo kuhira ukorera kuri hegitari 265. Nta wundi mushinga twari dufite, uriya dufatanyijeho na Hinga Weze ni umushinga wa kabiri nubwo ari muto ariko ni umushinga uje tuwukeneye kubera ko mbere na mbere kariya gace ni agace gakunda kwibasirwa n’imihindagurikire y’ikirere, iyo mvuze gutyo ni ukuvuga ngo hagera imvura nkeya, ni iyo iguye igwa nabi.”

Ngo nubwo bimeze bityo, ngo kugira ngo bizere yuko bashobora kuba bahinga bakeza bagomba kuba bizeye kubona amazi.

Avuga ko uburyo bwakoreshwaga mbere bwo kubaka ‘damu’ zirimo shitingi butari burambye.

Ati : “Twaje kwicara turavugana ndetse na RAB umufatanyabikorwa wacu twumva yuko tugomba gukora ibintu birambye habaho gushaka abagomba kubyiga biga ko umushinga ugomba gukorwa kuriya kurenza uko tuzajya ducukura tugashyiramo damushiti aho usanga imbeba zaziriye, imbwa zagwamo zikazica ugasanga nayamoteri washyize hariya nayo umuratage kuyikorera serivisi biramugoye akaba yayangiza ari mpamvu mvuga ko iyi damu ikozwe mu buryo bugezweho mvuga ko itubereye igisubizo.”

Akomeza agira ati : “Ubu buryo bwo kuhira ni uburyo bufite uburambe, Hinga Weze nimara kugenda ruriya rubyiruko rugomba kuzasigarana biriya bikorwa natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’imirenge ibegereye tugomba kubana nabo kuri tekiniki bazakenera iyo ari yo yose tuzashobora kuba twabafasha ariko mubyukuri Hinga Weze twifuzaga ko twanakomezanya ku buryo ahantu hose tuzi hari ibibazo dushaka ko bishobora kuzatanga igisubizo ku bahinzi bacu.”

Avuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba ahantu hamwe na hamwe hari igihe abahinzi bamara umwaka batejeje bityo, nkuko abishimangira ngo iyo ubonye ikigufasha nk’uburyo bwo kuhira urabikoresha bikanagufasha kongera umusaruro.

Asaba abahinzi kwita ku bikorwa remezo bahawe kuko bihenze cyane kandi biba bigomba kugira akamaro uko iminsi igenda yisunika bityo abasaba kubirinda.

Ndagijimana Narcisse, ashinzwe ibikorwa bya Hinga Weze aho ikorera hose mu Rwanda avuga ko uyu mushinga wo kubaka ‘damu’ mu buryo burambye uri n’ahandi hantu harimo ho mu karere ka Bugesera, Gatsibo na Kayonza, ukazatwa hafi miriyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire. Ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo.

Intego za Hinga Weze ni ukongera umurumbuko nibura 50% bikiyongera ku murumbuko usanzwe uhari, niba hezwaga toni 5 z’ibigori kuri hegitari, hagakorwa ku buryo Hinga Weze nirangiza inshingano zayo umuturage wakoranye nayo yaba ageze kuri toni 7,5 nibura z’ibigori kuri hegitari.

Imirimo yo kubaka Damu mu buryo bwo kuhira butangiza ikirere hakoreshejwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba igeze kuri 80% ( Ifoto Rose M)

Mudahemuka Innocent, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ngoma

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.