Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma: Umushinga “Hinga Weze” washimiwe umuvuduko uzanye mu buhinzi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 24-03-2018 saa 16:49:38
Umuyobozi w'Umushinga 'Hinga Weze' Daniel Gies ashyikirizwa igikombe k'ishimwe (Foto Ntawitonda C.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashimiye Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kwagura imipaka mu buhinzi (Creating New Frontiers in Agriculture/ CNFA) ku muvuduko utangiranye mu guhindura imibereho n’ubuzima bw’abaturage binyuze mu mushinga wiswe “Hinga Weze”.

Umuyobozi w’Umushinga ‘Hinga Weze’ Daniel Gies ashyikirizwa igikombe k’ishimwe (Foto Ntawitonda C.)

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Umuryango w’Abanyamerika ufasha mu bikorwa by’Iterambere (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Mu gusoza imurikabikorwa ryamaze iminsi 3, guhera ku wa 20 kugeza ku wa 22 Werurwe 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice yavuze ko Umushinga ‘Hinga Weze’ wagaragaje ko uzanye impinduka mu buhinzi mu kongera umusaruro no kuwutunganya ngo utunge abahinzi ndetse  basagurire isoko ibifite ubuziranenge.

Yagize ati: “Hinga Weze ni umushinga wigisha abahinzi uburyo bwo guhinga kijyambere, kubika umusaruro no gutegura amafunguro mu kwirinda imirire mibi. Abawutangije mwarakoze cyane gutangiza ubu buryo, turabishimiye muzakomeze mukorane neza n’abaturage bacu.”

Abaturage bashimye uyu mushinga wabazaniye ikoranabuhanga mu buhinzi, ukabahuza n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bizewe ndetse ukaba ukomeje no kubahugura ku mirire myiza.

Uwizeye Olivier, umuhinzi w’inyanya mu murenge wa Kazo, yagize ati: “Uyu mushinga wanyunguye kumenya ko hari imiti dukoresha yavuye ku isoko tugomba kureka tukamenya imishya ijyanye n’igihe. Ngiye gushyira mu bikorwa inama bangiriye kugira ngo sinzongere kugura imiti itakemewe.”

Twishime Jean de Dieu ukora ubuhinzi bw’ibigori yongeyeho ati: “Nungutse ko imiti nka ‘Kiyoda’ na ‘Rokete’ zacitse kuko zigira ingaruka ku muntu uriye ibiribwa zateweho. Banatweretse imiti myiza bazanye mu Rwanda idufasha kongera umusaruro, n’ibikoresho twawuhunikamo ugahora wujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi w’Umushinga ‘Hinga Weze’  Daniel Gies, yashimiye imikoranire myiza  bafitanye n’Akarere ka Ngoma kimwe n’utundi  turere 9 uyu mushinga washowemo asaga miliyari 27 na miliyoni 710 (miliyoni 32.6 z’amadolari ya Amerika), watangirijwemo guhera mu mwaka 2017.

Yagize ati: “Twishimiye ko tubafasha kwesa imihigo natwe bakatworohereza mu nshingano dufite zo kwigisha no gukenura binyuze mu buhinzi. Twashoye mu buhinzi ariko turanigisha abaturage uburyo bwo kurya indyo yuzuye mu kugabanya imirire mibi no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu.”

Yakomeje ashimira Guverinoma y’u Rwanda yabagiriye ikizere cyo kugira uruhare mu kugabanya imirire mibi no kugwingira mu turere tukigaragaramo imibare iri hejuru y’abakigaragaraho imirire mibi.

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.