Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma: Umudugudu w’indashyikirwa mu mutekano urimo kubakirwa ibiro

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-07-2019 saa 16:10:03
Mu Ntara y'Iburasirazuba Polisi iri kubakira ibiro Imidugudu ibiri y’indashyikirwa mu mutekano (Foto Manishimwe N)

Polisi y’u Rwanda yatangiye kubakira abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake ibiro by’umudugudu nk’umudugudu w’indashyikirwa mu kubungabunga umutekano.

Uyu Mudugudu wa Nyagasozi, ni umwe mu midugudu itandatu yatoranyijwe mu Rwanda hose nk’intangarugero mu kurwanya ibyaha, Polisi y’Igihugu yiyemeje kubakira ibiro by’umudugudu mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya yo muri uyu mwaka wa 2019.

Ibikorwa byo kuwubakira ibiro byaratangijwe, ubi inyubako igeze muri rento.Kandi nk’uko bitangazwa na Polisi iyi nyubako niyuzura izashyirwamo ibikoresho birimo intebe zo kwicaraho, amashanyarazi na tereviziyo.

Abatuye Umudugudu wa Nyagasozi bari kubakirwa ibiro by’umudugudu bavuga ko gukeburana hagati yabo ari byo byabafashije kuba umudugudu w’indashyikirwa mu kubungabunga umutekano.

Umuyobozi w’uwo mudugudu ni Habarurema Jean Marie Vianney uvuga ko bishimiye kubakirwa ibiro kandi bazaharanira gukomeza kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano.

Ati: “Mu by’ukuri nta byaha bidasanzwe biba mu mudugudu wacu. Ubu rero kuba Polisi iri kutwubakira ibiro by’umudugudu turabyishimiye, ubusanzwe twahuriraga ahantu hanze munsi y’igiti, iyo imvura yagwaga turi munsi y’igiti inama twahitaga tuyisoza tugataha, ariko ubu ibiro Polisi iri kutwubakira bizadufasha kujya tuganira, tujye inama mu mahoro.”

Akomeza agira ati: “Ibibazo bishobora kubaho kuko nta zibana zidakomanya amahembe ariko tuzagerageza gukomeza kubirwanya.Ariko n’ubu dufite imbaraga kuko dufite inzego zose zirimo irondo ry’umwuga, inshuti z’umuryango, n’abaturage bacu dufitanye imikoranire myiza, buri muturage mu mudugudu wacu na we aba ameze nk’umuyobozi.”

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nyagasozi bavuga ko gushyira hamwe bakikemurira ibibazo ari kimwe mu byabafashije kuba indashyikirwa mu umutekano.

Ni ibikomozwaho n’umubyeyi witwa Mukeshimana Francine ati: “Buri ku munsi wa mbere ni amasibo, kuwa kane tugira ibimina, tugira na gahunda y’ umugoroba w’ababyeyi bya bibazo n’ubundi byaje niba ari ababyeyi bafitanye amakimbirane turabasura mu ngo tukabunga ku buryo ibibazo bikemuka, tubyikemuriye.”

Mugenzi we witwa Ruzindaza Fred na we ati: “Umugabo wakubitaga umugore we yaricariwe arigishwa, aratozwa, ubu nta businzi bukabije bukiba inaha kuko aho bazaniye amasibo, twahinduye imikorere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, ashimira Polisi y’Igihugu ubufatanye mu gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, no kuba by’umwihariko iri kubakira Abatuye I Nyagasozi ibiro by’umudugudu, nk’umudugudu w’indashyikirwa mu kwicungira umutekano.

Akomeza agaragaza ko mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu mutekano, abaturage bagize uruhare mu kubaka amacumbi ya Polisi mu mirenge irindwi mu myaka mike ishize.

Ati: “Ku bufatanye n’abaturage mu mwaka wa 2017-2018 twubatse amacumbi meza arindwi ya Polisi hagamijwe kwishakamo ibisubizo byatuma Abapolisi baba hafi y’abaturage kugira ngo umutekano wabo ukomeze kubungabungwa ndetse no gufasha gukumira ibyaha bitandukanye bigenda bigaragara, ibyo bikorwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 200.”

Akarere ka Ngoma kagizwe n’imidugudu 473, ariko uwa Nyagasozi, mu Murenge wa Sake ni wo wa mbere watoranyijwe nk’indashyikirwa mu kubungabunga umutekano, ubu urimo kubakirwa ibiro.

DIGP Marizamunda Juvenal, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzw imiyoborere n’abakozi muri Polisi y’Igihugu, avuga ko indi midugudu ikwiye kuwufatiraho urugero kandi n’abawutuye basabwa kurushaho gukomeza kuba indashyikirwa.

Ati: “Uyu Mudugudu wa Nyagasozi twahaye ibiro, ugaragaza uburyo bakoresheje kugira ngo bakumire ibyaha banabirwanye, twabasaba ko indi midugudu yaza ikabegera ikareba ibanga bakoresheje, kugira ngo twese tube imidugudu itarangwamo icyaha.”

Yanasabye Abanyengoma muri rusange ubufatanye mu kurwanya ibyaha ati: “Ndabasaba ko dufatanya mu kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, tubirinda icyabihungabanya. Nahoze mvugana n’abakora mu ishami rya RIB mu Karere ka Ngoma, bambwiye ko ibyaha bikunze kugaragara muri kano gace ari ibyo gukubita no gukomeretsa, ibyo na byo mukwiriye kubirandura burundu.”

Mu ntara y’Iburasirazuba, uretse Umudugudu wa Nyagasozi wo mu Karere ka Ngoma, undi mudugudu urimo kubakirwa ibiro ni uw’Akagarama, mu Murenge wa Gitoki, mu Karere ka Gatsibo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba Polisi iri kubakira ibiro Imidugudu ibiri y’indashyikirwa mu mutekano (Foto Manishimwe N)

 

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.