Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Ngoma: Ubuyobozi n’abatuye i Rurenge bishimira ibikorwa remezo begerejwe

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 18-05-2019 saa 15:21:03
Mapendo Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge na we ahamya ko Rurenge yitaweho ku bijyanye n’ibikorwaremezo (Foto Manishimwe N)

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rurenge barashimira cyane Leta y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu kubegereza ibikorwa remezo birimo amazi meza, umuhanda n’amashanyarazi ibyinshi byakozwe kuva muri 2017 kugeza ubu.

Nk’uko bihurizwaho n’abaganiriye n’Imvaho Nshya, igikorwa remezo k’ingenzi bishimira baherutse kubona ni umuhanda Remera-Rujarambara–Mushya w’ibirometero bisaga 10 uhuza Umurenge wa Rurenge n’uwa Remera. Uyu muhanda wakozwe muri uyu mwaka wa 2018-2019.

Mukamwezi Adeline wo mu Kagari Rwikubo avuga uburyo utarakorwa gukora ingengo bajya mu bindi bice byabagoraga, akanakomoza ku bindi bikorwa remezo bishimira ko begerejwe.

Ati: “Umuhanda wa Rujamabara na Musya ni igikorwa remezo dushimira Leta y’u Rwanda kuko utarakorwa nko kugira ngo tugere i Kibungo byaratugoraga tugatanga n’amafaranga ibihumbi 6 ku itike.

Iyo imvura yabaga yaguye bwo nta bwo twirirwaga dutega kubera ubunyerere, ariko ubu twabonye umuhanda mwiza, twabonye amazi meza, twanabonye amashanyarazi n’ubwo amashanyarazi twese atari yatugeraho”.

Mugenzi we witwa Kwizera Jean de la Croix wo mu Kagari ka Rujambara ati: “Twishimira ibikorwa bigenda bitugezwaho birimo umuhanda mwiza uhuza Akagari ka Musya n’aka Rujambara, ugera Muhurire ukaduhuza n’Umurenge wa Remera. Ubu huzuye ibyumba by’amashuri 8 bishya bizafasha kurwanya ubucucike n’abana bakoraga ingendo ngende.”

Uyu Murenge wa Rurenge ni na wo ufite igice gikorerwaho umushinga wo kuhira wa Ngoma 22. Abatuye mu bice by’uyu murenge n’uwa Remera bafite imirima aho ukorerwa batangiye kubyaza umusaruro wo guhinga buhira ku buso bwa hegitari 265 imusozi guhera mu mpeshyi y’umwaka wa 2018.

Mapendo Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge yabwiye Imvaho Nshya ko uyu murenge witaweho ku bijyanye n’ibikorwa remezo byongera iterambere ry’abawutuye.

Ati: “Hari ibikorwa abaturage baba barasabye byinjiye mu mihigo y’Akarere ibyo rero mu byo twishimira cyane ubu twabonye ahanini byinshi twabibonye mu mwaka ushize w’imihigo (2017-2018) n’uyu wa 2018-2019.”

Akomeza agira ati: “By’umwihariko muri uyu mwaka turi kugana ku musozo wa 2018-2019 turishimira ko twabonye uyu muhanda mwiza uva Musya ugera Muhurire kandi wari umuhanda mubi cyane ariko uyu munsi turawufite. Mu mwaka ushize rero gukomeza muri uyu mwaka utugari 4 twose twari dusigaye tutagira amazi twahawe amazi meza; kandi twabonye n’amashanyarazi. Ubu aho imbaraga turi kuzishyira ni ku kugira ngo ibyo bikorwa remezo bigire impinduka nziza ku iterambere ry’abaturage.”

Nubwo abatuye i Rurenge n’ Ubuyobozi bashimira Leta ibikorwa remezo begerejwe, Gitifu Mapendo avuga ko bidasobanuye ko nta bibazo biharangwa kuko ubu hari abana 21 bari munsi y’imyaka 5 bafite ibibazo by’imirire mibi, bari kwitabwaho bondorwa.

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Rurenge ni wo wari waje ku isonga mu mihigo ya 2017-2018.

Mapendo Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge na we ahamya ko Rurenge yitaweho ku bijyanye n’ibikorwaremezo (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

2 Comments on “Ngoma: Ubuyobozi n’abatuye i Rurenge bishimira ibikorwa remezo begerejwe”

  1. Kandi natwe abagenerwabikorwa twiteguye kubungabuga ibyotwagezeho kandi duharanira gukora ibyateza imbere urwatubyaye.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.