Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje kwihutisha gahunda yo kubaka ibyumba by’abajyanama b’ubuzima

Yanditswe na admin

Ku ya Feb 22, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, buvuga ko bugiye gukurikirana impamvu hari aho gahunda yo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima yadindiye, mu gihe aho yitabiriwe bigaragara ko itanga umusaruro mwiza yaba ku bajyanama b’ubuzima, no ku babagana.

Gahunda y’icyumba cy’umujyanama w’ubuzima aho yitabiriwe cyane ku ikubitiro ni mu Mirenge ya Sake na Mutendeli kandi ubuyobozi bugaragaza ko yatanze umusaruro mwiza (Foto Manishimwe N)

Ni ibivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, nyuma yuko bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Kazo bagaragaza ko bo batubakiwe icyumba cyo kuvuriramo no kubikamo imiti, kandi hari aho byagiye byubakwa mu mirenge baturanye nka Mutendeli.

Gahunda yo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima, yatangirijwe mu murenge wa Mutendeli mu mwaka wa 2016-2017, ndetse usiga kuri buri rugo rw’umujyanama w’ubuzima hubatswe icyumba kimwe  yakiriramo abaza kwivuza,  akabavuriramo, akanabagiriramo  inama; icyo cyumba kikaba ari na cyo kibikwamo imiti n’ibikoresho byifashishwa atanga serivise.

Bitangira, igitekerezo cyo gushyiraho iki cyumba cy’umujyanama w’ubuzima cyakiriwe neza, ndetse abaturage ubwabo ni bo babumbaga amatafari, bagakusanya inkunga yo kugura amabati, iki cyumba bakacyubaka neza, akaba ari ho  bahererwa serivise z’ubuvuzi mu midugudu yabo.

Kirenga Providence, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agaragaza ko kuva iyi gahunda yo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima yatangizwa hirya no hino mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma  aho abaturage bayumvise vuba, bakanayitabira  hamaze kubakwa ibyumba bisaga 200, kandi aho byubatswe byakemuye ibibazo byinshi.

Yagize ati:“Bifasha umujyanama w’ubuzima gutanga serivise yisanzuye, cyane ko uyu munsi baravura, bavura Malariya, baboneza urubyaro, iyo afite aho akorera hisanzuye, niba umuntu  aje gusaba serivise, ntahagurire n’umushyitsi usanzwe uje gusura abo muri urwo rugo.”

Mu byo icyumba cy’umujyanama w’ubuzima cyakemuye harimo n’uko serivise zikenera gutangwa mu ibanga, na zo uzikeneye ashobora kuzihabwa nta mpungenge nk’uko Visi Meya Kirenga akomeza abisobanura.

Ati “Hari nka serivise cyane cyane iyo kuboneza urubyaro,  hari uwaza ashaka kuboneza urubyaro, akahasanga abandi bantu, akahasanga abana,  bitewe no kwanga ko bamenya ikimuzanye, byabaga ngombwa ko ashobora no gusubirayo adahawe serivise yashakaga,… ariko turabona ko aho  ibyumba by’abajyanama b’ubuzima byuzuye  barabyishimiye cyane, kuko serivise zitangwa neza.”

Mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko aho ibyumba  by’abajyanama b’ubuzima byamaze kuzura serivise z’ubuvuzi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima zitangwa neza,  abo mu murenge wa Kazo bo   baracyagaragaza ko bakigorwa no gutanga serivise kuko ibi byumba bitari byubakwa, n’aho bagiye  bagerageza kubyubaka,  ntibyuzuye kuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze iwabo ngo butabishyizemo imbaraga.

 

Nsabimana Emmanuel wo mu Kagari ka Kinyonzo, mu murenge wa Kazo, yabwiye Imvaho Nshya ko umushinga wo kubaka ibyumba by’abajyanama b’ubuzima iwabo usa n’uwadindiye, kandi bari bawitezweho ko uzazamura imitangiye ya serivise mu bajyanama b’ubuzima.

Yagize ati:“Izi nzu twari twatangiye kuzubaka ariko nta bwo zigize zirangira, tubona byarahagaze, ariko zuzuye byaba byiza kurushaho, kuko iyo ugiye kwivuriza ku mujyanama w’ubuzima ubu usanga  avurira mu nzu ye asanzwe abamo.

Biba bigoranye, ibintu, ibitabo, ameza, intebe, n’iyo haje nk’abashyitsi byose biba biri hamwe; ugasanga bavurira ahantu hatisanzuye.”

Abatuye mu murenge wa Kazo bagaragaza ko biteguye gutanga umusanzu wabo, no kugira uruhare mu kwiyubakira ibyumba abajyanama b’ubuzima bazajya babaheramo serivise, mu gihe ubuyobozi bwaba bubibashishikarije.

Visi Meya Kirenga Providence, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngoma avuga ko hagiye gukurikiranwa, aho  gahunda yo kubaka ibyumba by’umujyanama w’ubuzima bisa n’ibyadindiye, hasuzumwe icyabiteye; iyi gahunda isubukurwe kandi ishyirwemo imbaraga kuko byagaragaye ko ifite akamaro kanini cyane, haba ku mujyanama w’ubuzima ndetse no ku baturage bamugana.

Yagize ati:“Icya mbere ni ukubanza gusesengura, tukamenya ikibazo bafite, ubushobozi n’imbaraga. Birasaba ko twaganira n’ubuyobozi ndetse tukanareba inzitizi abaturage bafite. Burya byose ni ubukangurambaga, kandi abaturage iyo ari bo babyikoreye banumva cyane ko izo serivise zihatangirwa ari izabo.”

Kugeza ubu aho iyi gahunda yo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima yamaze kwitabirwa cyane ni mu mirenge ya Sake na  Mutendeli,   imirenge 2 muri 14 igize Akarere ka Ngoma.