Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje gukomeza gukurikirana ikibazo cy’abaturage  bishyuza  rwiyemezamirimo

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Feb 24, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, buvuga ko buzakomeza gukurikiranira hafi ikibazo  cy’abaturage barenga 1200 bo mu murenge wa Jarama, bamaze igihe bishyuza Rwiyemezamirimo wabakoresheje akagenda atabishyuye,  amafaranga y’u Rwanda  arenga  miliyoni 30 bari barakoreye.

Hishyuwe abaturage 33, mu baturage basaga 1200 baberewemo umwenda(Foto Manishimwe N)

Ni ibyatangajwe nyuma y’uko tariki ya 22 Gashyantare 2018, ku biro by’Umurenge wa Jarama haje uhagarariye mu mategeko Rwiyemezamirimo Pasiteri Ntakirutimana Florien wabakoresheje mu mirimo yo gukora amaterasi, Abakozi mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.

Imbere y’aba bayobozi b’inzego zitandukanye n’abaturage, habayeho igikorwa cyo kwishyura abaturage 33 gusa, bishyurwa miliyoni 1 n’ibihumbi 400,  abandi  barenga 1200 bishyuza agera kuri miliyoni 30, bo bataha batishyuwe.

Muri 33 bishyuwe harimo umubyeyi witwa Mukanyange Domina wishyuwe umwenda w’ibihumbi 45, wabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye ko yishyuwe, ariko agaragaza ko ubuyobozi bukwiye gufasha bagenzi be basigaye batishyuwe.

Mu basigaye batishyuwe bagera ku 1200, harimo Karenzo Faustin ugaragaza ko basaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa vuba kuko batiyumvisha ukuntu bakoze biyuha akuya, none iterambere ryabo rikaba ryaradindijwe no kutishyurwa.

Ati “Rwose twifuza ko ubuyobozi bwadufasha. Mberewemo amafaranga ibihumbi 71, ariko turababaye pe, imyaka 5 irashize dusaba guhembwa. Burya umuntu ugukoresha akagenda atakwishyuye, aba aguhemukiye, noneho aho twakoraga mu materasi ho kari akazi katoroshye,  bashoboraga no kuguha ahantu hakomeye, hakakunanira, n’ejo ukahagaruka kandi bakaguha ya mafaranga  y’umubyizi umwe.”

Kuki ikibazo cy’aba baturage cyatinze gukemuka?

Rwiyemezamirimo yabanje kwemera ko azajya abishyura ibihumbi 300 buri kwezi, ariko aza kutabyubahiriza, ari bwo haje gufatwa ikemezo cyo kwitabaza inkiko.

Bigeze mu rukiko, havutse ikindi kibazo cy’uko abaturage bose bagera ku 1300 batishyuwe, babuze ubushobozi bwo kwiyishyurira amagarama y’urubanza, maze  Leta  yishingira abaturage bagera kuri 33, bosonerwa  amagarama  y’urubanza kuko  bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Bahawe umunyamategeko wo kubaburanira, ari na bo bishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 400, tariki ya 22 Gashyantare 2018.

Tariki ya 15 z’uku kwezi kwa Gashyantare, ni bwo hari hateganyijwe kuberaho  urubanza rw’aba baturage bareze rwiyemezamirimo mu Rukiko rwisumbuye rwa Ngoma,   maze mbere y’uko iyo tariki igera, rwiyemezamirimo agaragaza ko afite ubushake bwo kwishyura aba 33, kandi yemera ko ngo n’abandi azagenda abishyura uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Frank Mugisha, ushinzwe ibikorwa  mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF)  ryagize uruhare mu kugira ngo aba baturage  33 bishyurwe,  avuga ko iki gikorwa cyo kwishyura, ari intambwe  rwiyemezamirimo ateye, kuko nibura agaragaje ubushake bwo kwishyura.

Ndahimana Jean Bosco waje uhagarariye mu mategeko (Avoka)  rwiyemezamirimo Ntakirutimana Florien utaje muri iki gikorwa,  yagaragaje ko uwo ahagarariye afite ubushake bwo kwishyura abaturage, uretse gusa ko ngo yagize ikibazo cy’ubukene kandi ngo hazakomeza kurebwa uburyo aba baturage bose arimo umwenda bazishyurwa, nubwo nta gihe kigaragazwa ababerewemo umwenda bazaba bishyuye.

Ati “ECOCAS yarahombye ibura ikerekezo, iyo rwiyemezamirimo aba ari umuntu w’umwambuzi nk’uko wenda ababanje bagiye babivuga, nta bwo  yari kuzemera no kugenda asinya ziriya  nyandiko zose yagiye asinya avuga ati mumfashe rwose   ndemera umwenda. Ariko mu manza zose zabayeho icyo twagaragaje ni ukwemera  umwenda, ahubwo tukabura ubwishyu. Kuba ECOCAS yafashe uruhare, igahaguruka  ikavuga iti reka  mbe ndangije ikibazo cy’aba bantu  ni ukuvuga ko hamwe natwe na LAF tuzakomeza gufatanya, twigishe  ECOCAS;  igende ikemura ikibazo gake gake, gake gake.”

Tumwiine Innocent, umuyobozi mu Karere ka Ngoma ushinzwe imiyoborere myiza yemeza ko igikorwa cyakozwe  cyo kwishyura abaturage 33 mu basaga 1200 basigaye bakiberewemo imyenda, ari nk’agatonyanga mu nyanja, ariko akagaragaza  ko ubuyobozi bugiye gukomeza gukorana bya hafi na ECOCAS ya rwiyemezamirimo Pasiteri Ntakirutimana Florien, kugira ngo abaturage bose bazishyurwe.

Ati “Icya mbere ni uko twishimiye ko nibura hari icyakozwe, nubwo twavuga ko ari agatonyanga mu nyanja, ariko ubu icyo tugiye gukora ni ugukomeza gukurikirana uriya mugabo.

Twumva ko kompanyi ye yahombye, ariko we nk’umuntu arahari kandi cyane cyane icyo tumushakaho ni uko agira amafaranga yiyemeza kujya atanga, nibura buri kwezi   kugira ngo nibura hagende habaho kugabanya ku mwenda afitiye abaturage.”

Amafaranga yose afatwa nk’umwenda Kompanyi ya ECOCAS itishyuye abaturage b’i Jarama yakoreshaga mu  materasi,  yageraga kuri miliyoni zisaga 33 n’ibihumbi 700, nyuma  Akarere ka Ngoma kaje gukuraho agera kuri  miliyoni 3 kari karafatiriye.