Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ngoma: Ubuyobozi bwishimiye uburyo ibikorerwa muri Ngoma birushaho kwiyongera

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya Mar 27, 2018

Umuyobozi w’Akarere Ngoma Nambaje Aphrodise, avuga ko akarere kishimira uburyo  abantu batandukanye biganjemo urubyiruko barimo guhanga udushya, no gushyira imbaraga mu gukora ibikorwa by’umwimerere bikorerwa mu karere ka Ngoma, kandi bigamije kuzamura iterambere  ryabo.

Hashimwe uburyo urubyiruko mu Karere ka Ngoma rurushaho kwihangira imirimo no guhanga udushya (Foto Manishimwe N)

Nambaje agaragaza ko bitanga ikizere ko ejo hazaza h’abaturage b’Akarere ka Ngoma, n’Abanyarwanda muri rusange, hazarushaho kuba heza.

Ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro  yagiranye n’Imvaho Nshya, ku wa 22 Werurwe  2018, ubwo yari amaze gusoza ku mugaragaro imurikabikorwa ryamaze iminsi 3, ribera mu mujyi wa Kibungo, ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 46 biganjemo imiryango   ya  Leta n’itari iya Leta ikorera mu karere ka Ngoma,  abakora ubukorikori  n’imyuga, n’abamurika ibikorwa bishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Nambaje Aphrodise uyobora Akarere ka Ngoma, yavuze ko bishimiye uburyo urubyiruko rurushaho kwihangira imirimo, no guhanga udushya, hakanabaho kunoza  ibikorerwa muri aka karere.

Yagize ati: “Nagira ngo nshimire urubyiruko rwa Ngoma, amakoperative atandukanye aho ubona ko abantu bashishikajwe no guhanga udushya; urubyiruko rwacu rurakora  ibisuguti mu mateke, rurakora inigi,  hari abakora inkweto nziza.

Nk’ubuyobozi bw’Akarere rero turababwira ngo bakomereze aho, kandi twatangiye no gutekereza kubafasha tugendeye ku bushobozi buba bwatanzwe na Leta yacu.”

Yakomeje agira ati: “Abarangije kaminuza bakareka kwicara gusa, abarangije imyuga, turashaka kubafasha, tukabashyigikira mu mishinga binyuze muri BDF;  kugira ngo barusheho gutera imbere.”

Nambaje akomeza avuga ko ashima uburyo ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) bakorera muri aka karere, bateguye iri ryasojwe, ryari ribaye ku nshuro ya 5, akagaragaza ko uko imyaka iza, ariko habaho kunoza imitegurire yaryo, kandi n’ibimurikwa bikarushaho kujyana n’ikerekezo k’iterambere u Rwanda rurimo.

Ati: “Muri iri murikabikorwa hagaragajwe ibikorwa byinshi byose biganisha ku guha agaciro ibikorerwa iwacu, dufite abanyabukorikori, abanyamyuga, abahinzi beza, aborozi beza, kandi twishimira ko ibyakozwe ari ibikorerwa mu Karere ka Ngoma ‘Made in Ngoma’, bikorerwa mu Rwanda; kandi iyo ni intumbero y’Umukuru w’Igihugu cyacu, yo guharanira kwigira.”

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri murikabikorwa bari bafite ibyo bamurika, babwiye Imvaho Nshya ko bashimishijwe nuko wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bakora, kunguka inama, no kugurisha bimwe mu byo bamuritse.

Mukanizeyimana Agatha, umwe mu bagize itsinda Tuzamurane Murama ryamuritse ibikorwa byaryo muri iri murikabikorwa, yashimye uburyo ibyo bamuritse abantu babikunze, agahamya ko nyuma yaryo bazabona isoko ryagutse kurushaho.

Yagize ati: “Hano twazanyemo ibyo dukora birimo inkweto zikoze mu ruhu, imikandara, imipira yo gukina, ibikapu. Ni bwo bwa mbere twitabiriye imurikabikorwa, ariko byaradufashije cyane, hari byinshi twize, hari n’ibyo batunenze.

Ubu tugiye kunoza, twagure n’ibikorwa, kandi baratuguriye cyane, nk’ubu nari nazanye imikandara 100, ariko muri iyi minsi 3 nsigaranye nka 20.”

Kuva ku munsi wa mbere w’iri murikabikorwa, aho ryaberaga mu mujyi wa Kibungo, imiryango yabaga ifunguye kuva saa moya za mu gitondo, kugeza saa moya za nimugoroba, kandi kuryinjiramo, no gusura ibikorwa bimurikwa no gusobanurirwa byari ubuntu kuri buri wese.

Hakizamungu Anastase wo mu Murenge wa Gashanda, umwe mu basuye iri murikabikorwa, yabwiye Imvaho Nshya ko yabonyemo byinshi atari azi, kandi ryamufunguye amaso abona ko n’umuturage wo muri Ngoma afite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi.

Yagize ati: “Nabonyemo ikoranabuhanga rigezweho mu kwanika umusaruro, nk’aho naboye shitingi, umuntu yanikaho nk’ibigori  imvura yagwa, ntiyirirwe arushywa no kwanura, ahubwo umuntu agahita  atwikira, aho byari byanitse n’ubundi kandi bikuma vuba.

Banyigishije uko nakwikorera ikawa yo kunywa, nabonye byinshi; ahubwo iyaba igikorwa nk’iki cyajyaga kibaho kenshi, umuntu yajya ahungukira byinshi.”

Gashumba Emile, Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma ryateguye iki gikorwa,  avuga ko   iri murikabikorwa ryabaye umwanya mwiza wo kugaragariza abatuye Akarere ka Ngoma ko hari  ibikorwa byinshi bikorwa n’abatuye aka karere byiza, bikwiye kwigirwaho.

Avuga kandi ko ari umwanya wo kugaragariza abatuye Akarere ka Ngoma ko hari abafatanyabikorwa biteguye kubafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira iterambere ry’abaturage, haba mu mirire, ubuhinzi, ubuzima, imyigire, n’iterambere muri rusange.