Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ngoma:Abasenateri basabye ubuyobozi kunoza imicungire y’imiyoboro y’amazi

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Mar 18, 2018

Senateri Sebuhoro Célestin, Visi Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena y’u Rwanda, avuga ko hakwiye kubaho kunoza imicungire y’imiyoboro y’amazi   n’ubuziranenge bwayo.

Senateri Sebuhoro Célestin, Visi Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena (Foto Manishimwe N)

Yabisabye nyuma yuko bigaragaye ko ahenshi kugeza ubu inzego zibishinzwe zitabishyiramo imbaraga zikwiye. Ni  bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro n’Imvaho Nshya nyuma y’uko  itsinda ry’abasenateri 3  bo muri  Komisiyo  y’iterambere ry’ubukungu muri Sena y’u Rwanda yari ayoboye,  bari bamaze  gusura  no kugirana ibiganiro  n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma,  tariki ya 14 Werurwe 2018.

Muri ibyo biganiro aba basenateri bagiranye n’ubuyobozi bw’aka karere, harebwe isura y’uko amazi meza agezwa ku baturage  n’ibibazo bikigaragara muri gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage muri rusange.

Uwiduhaye Patrick, umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe amazi n’isukura, agaragaza ko kugeza ubu mu karere kose habarurwa imiyoboro y’amazi 18, muri yo 16 ikaba ari yo ikora neza, kuko indi 2 yangiritse.

Muri rusange agaragaza ko habarurwa imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 526.3, ifite ibigega 157, bifite amavomo 508.

Kimwe no mu tundi turere, ibikorwaremezo by’amazi bicungwa n’Ikigo gishinzwe amazi WASAC  ni ibyo mu bice by’umugi,  Akarere ka Ngoma kakagaragaza ko ku miyoboro yo mu bice by’icyaro hari  Rwiyemezamirimo wigenga ucunga amazi yaho, uba waragiranye amasezerano n’akarere akaba agomba gutanga kandi amafaranga angana na 10% by’amazi yazamuwe;  amafaranga afasha mu gusana ibyangiritse ku miyoboro y’amazi.

Aha ni ho hagaragajwe nk’ahari ikibazo kuko hari aho rwiyemezamirimo ucunga imiyoboro yo mu bice by’icyaro  agaragaza ko hari aho imiyoboro yangirika, ku buryo n’ibikorwa byo gusukura amazi  hashyirwamo imiti yabugenewe isukura amazi no gusukura ibikoresho byakabaye bikorwa mu buryo bw’umunsi ku wundi;  bidakorwa.

Nyuma yo kureba uko ishusho rusange y’imiyoboro y’amazi meza agezwa ku baturage iteye, n’uko icungwa, Visi Perezida wa   Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari  muri Sena y’u Rwanda Senateri Sebuhoro Célestin, yagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma yo kunoza imicungire y’imiyoboro y’amazi, no kwita ku isuku yayo umunsi ku wundi.

Yagaragaje ko mu turere 7 bamaze gusura hose basanze ubuyobozi butika ku gucunga imiyoboro y’amazi n’isuku yayo, kandi ari ikintu k’ingenzi gikwiye kwitabwaho, dore ko amazi agereranwa n’ubuzima, bivuze ko aho atari cyangwa ahari atari meza n’ubuzima bwaho buba bugerwa ku mashyi.

Yagize ari “Inama twagiye duhereye ku byo twabonye hano (mu karere ka Ngoma) no mu tundi turere hari amasezerano rwiyemezamirimo agirana n’akarere iyo ari we ugomba gucunga imiyoboro y’amazi, ayo masezerano arasobanutse neza, ku  mafaranga bagomba kubona, ubuziranenge bw’amazi, uko bagomba gucunga amazi,  ahubwo twasabye ko ayo masezerano  yajya ashyirwa mu bikorwa, buri wese  agakora ibimureba; kandi igihe atubahirijwe agomba guseswa.”

Senateri Sebuhoro yakomeza avuga ko iyo hatabayeho gukurikizwa ibikubiye mu masezerano, ingaruka zigera ku muturage ukenera ya mazi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Iyo ayo masezerano adashyirwa mu bikorwa, uwo bigiraho ingaruka ni umuturage kuko avoma amazi mabi cyangwa se akamugeraho ari mabi, cyangwa amuhenze.

Twabasabye kongera kureba mu masezerano, no gukurikirana inshingano za buri wese yaba akarere, ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura na Rwiyemezamirimo.”

Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 10, ni yo Akarere ka Ngoma kagaragaza ko yakiriwe mu mezi ane ashize yishyuwe na Rwiyemezamirimo ucunga  imiyoboro y’amazi  yo mu bice by’icyaro; gusa hagaragajwe impungenge z’uko hari  umuyoboro umwe utagira mubazi, ku buryo hatamenyekana ingano  nyakuri y’amafaranga uyu rwiyemezamiromo akwiye kuba atanga  angana na 10% by’ayo aba yavomesheje ku mavomo yo kuri uwo muyoboro.

Aba basenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda bamaze iminsi basura uturere dutandukanye muri iyi ntara y’Iburasirazuba, aho bagiye bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’uturere, bigamije kumenya uko abaturage bagerwaho n’amazi ndetse n’imbogamizi zigituma bamwe atabageraho uko bikwiye.

Biteganyijwe ko uretse inama zitandukanye aba basenateri bagira ubuyobozi hagamijwe kurushaho kunoza serivise zo kwegereza amazi meza abaturage, bazanabakorera ubuvugizi kugira ngo ahakigaragara ibibazo birenze ubushobozi bw’uturere nabyo bishakirwe umuti.