Ngoma: Ubukangurambaga bwa Gahunda y’Ejo Heza bumaze kugera ku basaga 2.000

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 06-05-2019 saa 07:27:41
Mu Karere ka Ngoma ubukangurambaga bwa gahunda ya Ejo Heza bumaze kugera ku basaga 2,000 (Foto Manishimwe N)

Gahunda ya Ejo Heza y’Ubwizigame bw’igihe kirekire, mu Karere ka Ngoma imaze kwitabirwa n’abasaga 1.600, mu gihe ubukangurambaga bwayo bumaze kugera ku bantu bagera ku 2.042.

Gahunda y’Ejo Heza yatangijwe ku mugaragaro mu Kuboza 2018, yashyiriweho cyane cyane Abanyarwanda batari basanzwe bafite uburyo bwo kwizigamira izabukuru kuko iha buri wese mu bushobozi bwe, umwanya n’uburyo bwo kwizigamira amafaranga ashingiye ku bushobozi bwe, kugira ngo azagire amasaziro meza.

Hari abaturage bo mu Karere ka Ngoma babwiye Imvaho Nshya ko bumva iyi gahunda ari nziza ariko hari byinshi bakeneye kuyisobanukirwaho neza kugira ngo bayitabire.

Muri abo harimo Bizimana Bénon wo mu Murenge wa Kibungo, yagize ati: “Iyo gahunda twarayumvise ariko nta bwo tuzi uburyo umuntu yayinjiramo ndetse n’amafaranga umuntu agomba kwizigamira”.

Mukandayisenga Chantal wo mu Murenge wa Rukumberi, we ati: “Umuntu atanze ubwizigame bwe nk’ibihumbi 15 ubwo abwirwa n’iki ko amafaranga yageze aho agomba kugera?”

Murekatete Jacquéline, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’Ejo Heza mu Karere ka Ngoma asobanura ko hari abantu benshi batari basobanukirwa iyi gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ariko muri rusange imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu bukangurambaga.

Ati: “Dusaba Abanyarwanda bose, abo mu Karere ka Ngoma by’umwihariko bitabire iyi gahunda kuko ni gahunda idufasha gusaza neza tudasabiriza abana, tutaba umuzigo kuri Leta. Ni ubwizigame bw’umuntu kandi ni gahunda yo kuvana abantu mu bukene.”

Akomeza agaragaza ko kugeza ubu ibikorwa by’ubukangurambaga muri iyi gahunda byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2018, ku buryo hamaze guhugurwa abasaga 2.000 bagomba gufasha mu guhugura abandi.

Ati: “Mu Karere ka Ngoma tumaze guhugura abantu 2.042 kuva mu Kwakira 2018, barimo abayobozi b’amakoperative, abatanga serivisi zitandukanye, kandi ni gahunda ikomeje kuko n’abo duhugura tubasaba kugenda badufasha gukangurira abantu bari hariya hasi mu midugudu iyi gahunda ya Ejo Heza”.

Asubiza Mukandayisenga, yasobanuye ko iyo umunyamuryango w’Ejo Heza yizigamye ahita abona butumwa bugufi kuri terefoni ye.

Icyakora Murekatete agaragaza ko kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019, ubwitabire bw’abatuye Ngoma muri iyi gahunda bukiri buke.

Ati: “Kugeza ubu (tariki ya 3 Gicurasi 2019) rero ubwizigame bumaze kugera muri sisiteme burangana n’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 1 n’ibihumbi 224, kuva abantu batangiye kuzigama mu mpera za 2018. Abantu bamaze kwiyandikishamo muri Ejo Heza ni 1.629. Ni bake cyane, ni yo mpamvu turi gushyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abanyarwanda bagane iyi gahunda ya Ejo Heza y’ubwizigame bw’igihe kirekire.”

Nk’uko bisobanurwa n’abashinzwe iyi gahunda ya Ejo Heza, umuntu ashaka kuyijyamo akoresha terefone agakurikiza amabwiriza. Mu byo agomba kuba yujuje harimo kuba afite indangamuntu, terefoni, n’ikiciro cy’ Ubudehe.

Ubukangurambaga kuri iyi gahunda ngo burakomeza gushyirwamo imbaraga, ariko umuntu wagira imbogamizi muri iyi gahunda agirwa inama yo kwegera umukozi ushinzwe Ejo Heza ku karere, abayobozi mu nzego z’ibanze; cyangwa Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubwiteganyirize –RSSB agafashwa.

Mu Karere ka Ngoma ubukangurambaga bwa gahunda ya Ejo Heza bumaze kugera ku basaga 2,000 (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.