Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ngoma: Sitade Perezida Kagame yabemereye igeze hejuru ya 35% yubakwa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-02-2019 saa 15:11:10
Meya Nambaje Aphrodise w'Akarere ka Ngoma (uwa kabiri uhereye iburyo) na Eric Nganji ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubakisha Sitade ya Ngoma bareba aho ibikorwa bigeze (Ifoto Manishimwe N)

Imirimo yo kubaka Sitade ya Ngoma, mu Karere ka Ngoma bemerewe na Perezida Paul Kagame igeze ku gipimo kiri hejuru ya 35%.

Ahari kubakwa Sitade ya Ngoma ni Murenge wa Kibungo hafi y’ahazwi nka Rumpuwe, ibumoso bw’umuhanda wa kabarimbo ugana ku Rusumo (Ifoto Manishimwe N)

Nk’uko Nganji Eric, umukozi ushinzwe ibikorwa byo kubaka iyi Sitade yabibwiye Imvaho Nshya, imirimo yo kuyubaka muri rusange irimo kugenda neza.

Yagize ati: “Muri rusange imirimo irimo kugenda neza, ubu igeze nko ku gipimo kiri hejuru ya 35% twubaka, tugoma kuba tugeze kuri 70% mu kwezi kwa Gatandatu. Nk’ibigikenewe gukorwa harimo ibikorwa bimwe bigaragara ko bigomba kwimurwa nk’insinga zica mu butaka za MTN na sitasiyo ya risansi iri hepfo, bigaragara ko bikwiye kwimurwa; kugira ngo imirimo igende neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise , avuga ko ibigaragara nk’imbogamizi bazegera inzego bireba, bigakemuka ariko imirimo igakomeza kugenda neza.

Ati: “Niba hari ibikwiye kwimurwa yaba iyo sitasiyo, haba izo nsinga, niba ari umuhanda ukwiye kwigizwayo abantu babiganiraho; bigakemuka. Kuko Sitade ni igikorwa remezo k’igiciro kinini twemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; kandi abaturage bacu bategereje.”

Meya Nambaje Aphrodise w’Akarere ka Ngoma (uwa kabiri uhereye iburyo) na Eric Nganji ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubakisha Sitade ya Ngoma bareba aho ibikorwa bigeze (Ifoto Manishimwe N)

Nk’uko bigaragazwa n’Akarere ka Ngoma, ibikorwa byo kubaka Sitade ya Ngoma kugeza yuzuye yose; biteganyijwe kuzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyari 8,5.

Kuyubaka byatangijwe ku itariki ya 27 Kamena 2018, aho iherereye mu Murenge wa Kibungo, bikaba byari biteganyiijwe ko igice cya mbere cyo kuyubaka, ari cyo ubu kimaze kurenga 35%, kizaba cyarangiye mu mezi 11, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 5; na ho niyuzura yose ngo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 10.

Sitade ya Ngoma, ni imwe muri Sitade 4 Leta y’u Rwanda yashyize mu zigomba kubakwa muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), zirimo Sitade ya Gahanga, iya Bugesera, iya Nyagatare n’iyi ya Ngoma.

Iyi niyuzura, izaba ari imwe mu byitezweho guhindura isura y’iterambere ry’Umujyi wa Ngoma, hakabaho kwiyongera k’urujya n’uruza rw’abantu, iterambere ry’ubukungu ry’abahatuye n’abahakorera; kandi n’imikino n’imyidagaduro bigatera imbere kurushaho.

Iyi Sitade ya Ngoma izaba igizwe n’ibibuga bitandukanye birimo icy’umupira w’amaguru, aho gukinira Tenisi, Volleyball, Handball, aho gusinganwa ku maguru; n’ahazajya hakorerwa indi myitozo ngororamubiri. Izanashyirwaho amatara, ku buryo ishobora gukinirwaho nijoro.

Kompanyi ya China Road and Bridge Corporation-CRBC; ni yo ifite isoko ryo kubakisha iyi Sitade ya Ngoma.

Igice cya mbere cyahereweho ngo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 5 (Ifoto Manshimwe N)

Imirimo yo kubaka Sitade ya Ngoma igeze kuri 37% bikaba biteganyiijwe ko izaba igeze kuri 70% muri Kamena uyu mwaka (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

One Comment on “Ngoma: Sitade Perezida Kagame yabemereye igeze hejuru ya 35% yubakwa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.