Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ngoma:  Ni ubwa mbere bagera ku ngengo y’imari ya miliyari 17

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya 04-02-2018 saa 09:33:08
Dr. Kanobana Methusalem Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma (Ifoto Manishimwe N)

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Ngoma yarateranye yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2017/2018 ingana n’amafaranga y’u Rwanda 17,252,781, 744. Iyi ngengo y’imari ivuguruye ikaba yariyongereyeho 22%, aka karere kakaba gatangaza ko ari ubwa mbere bageze ku ngengo y’imari ingana itya.

Dr. Kanobana Methusalem Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma (Ifoto Manishimwe N)

Iyi ngengo y’imari ivuguruye yemejwe ku wa 02 Gashyantare 2018, yiyongereyeho  Frw 3,688,385,976  ni ukuvuga  agera kuri 22%, ugereranyije n’ingengo y’imari ya miliyari  13, 565, 395, 768 yari yemejwe by’agateganyo mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2017/2018 mu kwezi kwa Nyakanga 2017.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dr. Kanobana Mathusalem Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, yasobanuye ko ari ubwa mbere Akarere ka Ngoma kabashije kugera ku rwego rwo kugira ingengo y’imari y’amafaranga agera kuri miliyari 17, agaragaza ko bisobanuye  ko ibikorwa by’iterambere ry’abatuye Akarere bigiye kwihuta.

Ati “Urebye ingengo y’imari ivuguriye twemeje uyu munsi yiyongereyeho 22%, ubu dufite ububasha bwo gukora byinshi birenze n’ibyo twari twateganyije  muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.”

Mu ngengo y’imari ivuguruye yemejwe  igizwe n’amafaranga y’u Rwanda  5,796,678,493 y’imishahara y’abakozi,  2,764,422,813 yagenewe ibikorwa rusange,  na ho ibikorwa by’iterambere bikaba bifite ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda  8,691,680,438.

Kuba ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’iterambere ari yo ifite amafaranga menshi, Dr. Kanobana na byo avuga ko ari ubwa mbere bibayeho muri aka karere ka Ngoma.

Ati “Buriya ni n’ubwa mbere mu ngengo y’imari y’aka karere ka Ngoma ingengo yagenewe ibikorwa by’iterambere iruta ingengo y’imari isanzwe ikoreshwa kuko ubu iy’iterambere iragera muri 51%, mu gihe ubundi byari bimenyerewe ko  ijya munsi ya 40%;  ni ukuvuga  ko ibyifuzo by’abaturage bizakorwa ku gipimo kirenze.

Akomeza agira ati “Ni n’ubwa mbere ibikorwa biva mu ngengo y’imari akarere ubwacu  twinjiza yiyongereye kuko  turateganya kwinjiza miliyari  n’ibihumbi 200, mu gihe ubundi  tutagezaga no kuri miliyari.”

Kanayoge Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, yatangarije Imvaho Nshya ko ubwiyongere bw’ingengo y’imari ku gipimo kigera kuri 22% bwatewe nuko Leta y’u Rwanda yagiye igenera inkunga ibikorwa byo kwihutisha iterambere ahinini  mu bikorwa remezo.

Asobanura ko iyi ngengo y’imari yemejwe igice kinini cyayo kigiye gukoreshwa mu kwihutisha ibikorwa remezo byihutisha iterambere ry’Akarere ka Ngoma n’ibyo abaturage bifuzaga kenshi, nk’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.

Ati “Leta yaduhaye amafaranga arenga miliyoni 500 yo kurangiza kubaka hoteli, hagiye hiyongeramo amafaranga mu bikorwa bitandukanye,  harimo n’Umushinga wa Banki y’Isi baduhaye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice z’amadolari yo kuzakora ibikorwa by’amazi, tuzakora umuyoboro w’amazi Gatonde-Gahima bizatwara agera kuri miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda, hari umushinga  wo kuhira imyaka mu gace ka  Mugesera na Rukumberi  hakunze kwibasirwa n’izuba bizatwara amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyari n’igice.”

Akomeza agira ati “Amafaranga kandi yagiye adufasha kurangiza kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu kubaka imihanda nk’uwa  Rebezo, Muzungira hishyuwe agera  kuri miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda, umuhanda wa Gakuto – Nyina n’andi yiyongera mu bikorwa bijyanye na VUP, ni yo mpamvu ingengo y’imari yazamutse cyane kandi twizeye ko ubwo dufite amafaranga ibikorwa bizihuta uyu mwaka ukarangira abaturage babonye ibikorwaremezo byinshi bari bakeneye.”

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2017, kugeza muri Mutarama 2018, ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma ya 2017/2018 imaze gukoreshwa ku gipimo cya 57%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko ubwo iyi ngengo y’imari yabonetse, aya mafaranga agiye gukoreshwa mu buryo bukwiye kandi ibikorwa bikihutishwa ku buryo uyu mwaka wa 2017-2018 ibikorwa byose biteganyijwe bizakorwa, kandi bikarangira ku gihe.

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOËL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.