Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ngoma: Mukarwego yashyikirijwe inzu yubakiwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Feb 16, 2018

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, bashyikirije inzu  umukecuru witwa Mukarwego Stephanie ufite imyaka 98, bamwubakiye.

Inzu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Kibungo bubakiye Mukarwego Stephanie (Foto Manishimwe N)

Ni inzu bubatse mu kagari ka Gatonde, Umurenge wa Kibungo, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 1, n’ibihumbi 760.

Igikorwa cyo kumushyikiriza iyi nzu y’ibyumba 3 n’uruganiriro, irimo n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’imifariso, cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa 14 Gashyantare 2018.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu  murenge wa Kibungo, Gasharana Rafiki Euphrem, yabwiye Imvaho Nshya ko biyemeje kubakira uyu Mukarwego Sephefanie  nyuma y’uko bamenye amakuru y’uko mu  kwezi k’Ukwakira 2017, inzu yabagamo yari yasambuwe inasenywa n’imvura n’umuyaga; bigatuma uyu mukecuru abaho acumbikiwe mu muryango.

Kubaka iyi nzu kandi ni kimwe mu bikorwa byakozwe ubwo hitegurwaga kwizihiza isabukuru  y’imyaka 30 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, nk’uko Gasharana abivuga.

Ati:“Mu bikorwa twari twifuje harimo ibyateza abaturage imbere, akaba ari yo mpamvu twubatse iyi  nzu, tuyubakiye uyu mukecuru utishoboye wari ufite inzu  itameze neza,  yari igiye kumugwira yose  turayisenya, turayubaka. Agaciro kayo ni amafaranga 1,760,000.”

Mukarwego washyikirijwe iyi nzu yashimye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamwubakiye, avuga ko aho bamukuye ari nko mu mwobo, bakaba bamutuje ahantu heza.

Ati:“Nabashimiye cyane, ahantu mwankuye, ni nko mu cyobo none ubu aho ndi aha ng’aha ni heza pe sinabona uko  mbisobanura. Imana yonyine ibafashe, munshimirire na Perezida Paul Kagame, mundwanyeho, muranzuye, ni nko kuzura uwapfuye, Imana ibafashe.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kibungo kandi bagaragaje ko biteguye  kuba hafi ya Mukarwego bigaragara ko ageze mu zabukuru, ndetse banamugeneye impano zitandukanye zirimo imyambaro n’ibiribwa.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Rwiririza Jean Marie Vianney, yashimye abanyamuryango bo mu murenge wa Kibungo ubushake n’imbaraga bashyize mu kwihutisha ibikorwa byo kubakira Mukarwego, abibutsa ko  ubufatanye ari  ingenzi, kandi abagikeneye ubufasha ari benshi, bityo ibikorwa nk’ibi bikwiye guhora bibaranga.

Ati:“Ni umwe muri benshi bakeneye ubufasha, dufite abanyamuryango benshi bafite ubwiherero butujuje ibisabwa, bafite n’amazu atameze neza, ubu icyo turi gukora ni ibarura ryabo kugira ngo na bo tumenye uko tubafasha.

Hari abo twiyemeje gukodeshereza inzu zo kuba babayemo, mu gihe haba hatangiye ibikorwa byo kububakira.”