Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma: Min Mukeshimana yasabye abaturage kongera ubuso buteyeho ibiti

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 11-11-2019 saa 10:47:17
Abaturage bakanguriwe kongera ibiti mu mirima yabo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, yasabye abaturage kugira uruhare muri gahunda y’igihugu yo gukomeza kongera ubuso buteyeho amashyamba, bitabira gutera ibiti by’ubwoko butandukanye.

Ni ubutumwa yatangiye mu karere ka Ngoma, mu muganda wo gutera igiti ku rwego rw’Igihugu  wabereye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi mu kagari ka Ntovi, ahatangirijwe igihembwe cyo gutera ibiti, by’umwihariko aha hakaba haratewe ibiti birenga 10,000 kuri hegitari 50.

Muri iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira ati: “Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’Abaturage” Minisitiri Dr Mukeshimana yibukije abaturage ko bakwiye guharanira kugira uruhare muri gahunda yo kongera ubuso buteyeho ibiti mu gihugu.

Yagize ati “Abanyarwanda barashishikarizwa kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba mu rwego rwo kongera ubuso buteweho amashyamba, ubwiza ndetse n’umusaruro uyakomokaho”.

Uyu muyobozi kandi yabwiye abaturage bo muri aka karere ko ibiti bivangwa n’imyaka bigira uruhare rukomeye mu kurumbura ubutaka, akaba ari yo mpamvu basabwe kwitabira kubihinga, na cyane ko binafite izindi nyungu zirimo no kwinjiza amafaranga.

Yakomeje agira ati: “Abaturage turabashishikariza gutera ibiti bivangwa n’imyaka bityo bikabafasha kurumbura ubutaka bwabo ari nako babona umusaruro ukomoka ku biti bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wo gutera amashyamba hagamijwe kongera ubukungu bw’igihugu no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko muri iki gihembwe hateguwe ingemwe z’ibiti zisaga 20,524,702 zirimo iz’ibiti by’amashyamba 7,679,985, iz’ibiti bivangwa n’imyaka 12,844,717 n’iz’ibiti by’imbuto bizahabwa abaturage hirya no hino mu gihugu zigera kuri 428,785.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko Politiki y’Igihugu y’Amashyamba yo mu mwaka 2018 yibanda ku mirongo migari ikubiye mu bikorwa 7 ari byo:

 

Kongerera ubushobozi inzego z’abikorera hagamijwe kubungabunga amashyamba no kuyabyaza umusaruro mu buryo burambye, kwibanda ku micungire irambye y’amashyamba hashyirwaho igenamigambi ry’imicungire y’amashyamba kuri buri karere no gushishakariza no gufasha abikorera gushora imari yabo mu gucunga amashyamba no kuyabyaza umusaruro hongererwa agaciro ibiyakomokaho.

Hari kandi gushyiraho ingamba zihamye zirebana no gushaka izindi ngufu zakoreshwa mu gucana aho gukomeza gushingira gusa ku nkwi cyangwa ibindi bikomoka ku biti, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kongera inyungu bitanga hagendewe ku mahame mpuzamahanga.

Kuri ibi bikorwa hiyongeraho gushishikariza abafatanyabikorwa kongera imbaraga mu micungire irambye y’amashyamba no kongera imbaraga mu gutera no kubungabunga ibiti bivangwa n’imyaka n’ibiterwa mu nsisiro no mu nkengero z’imihanda, imigezi, inzuzi n’ibiyaga.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.