Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma: Meya yasabye abaturage kwimakaza umuco wo gukorera ku mihigo

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 11-07-2019 saa 09:09:43
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yasabye abaturage gukorera ku mihigo no kuyigira umuco, bahereye ku mihigo y’urugo (Foto Manishimwe N)

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, asaba abaturage gukorera ku mihigo no kuyigira umuco, bahereye ku mihigo y’urugo, buri muryango usabwa kuyandika mu ikaye y’imihigo.

Ni ubutumwa uyu muyobozi atanga mu gihe umwaka w’imihigo wa 2018-2019 warangiye Akarere ka Ngoma kari gafite imihigo 76, ariko harimo iy’abaturage bamwe bagaragaza ko batazi.

Meya Nambaje avuga ko gusobanukirwa icyo politiki y’imihigo ari cyo, ari byo bizatuma abaturage bakorera ku ntego no gukora bafite ikerekezo.

Ati: “Twifuza ko abaturage bagira umuco wo gukorera ku mihigo, bahereye kuri gahunda dufite y’imihigo y’urugo. Ni uburyo bwo gutoza abaturage guhiga no kwiyemeza igihe ibyo bahize bazaba babigezeho kandi hari aho tubona ko byatangiye kuba umuco, wagera mu rugo rw’umuturage ugasanga yarahize gutanga mituweri y’abagize umuryango we, niba afite abana biga agahiga ko bose biga kandi neza, ndetse agahiga n’imihigo irimo no gutera intambwe mu iterambere.”

Akomeza asobanura ko ku bijyanye n’imihigo y’akarere hashyizweho gahunda ihamye yo kuyimenyekanisha burimo kuyisobanurira abaturage mu buryo butandukanye, kuyimanika ahahuhira abantu benshi no ku nyubako zikoreramo inzego za Leta nk’utugari, imirenge no ku karere; kandi igashyirwa ahagaragarira buri wese.

Mu gihe isuzuma ry’imihigo ya 2018-2019 mu Karere ka Ngoma riteganyijwe muri uku kwezi kwa Nyakanga, Meya Nambaje hari n’icyo asaba abaturage.

Ati: “Twizera ko abaturage nibasobanukirwa imihigo bazayigiramo uruhare kandi bagakora baharanira kuyesa, bafatanyije n’abayobozi. Hari imihigo myinshi iy’abaturage bazi irimo kubegereza amazi meza mu miyoboro itandukanye, kubaka amashuri, imihanda, n’indi turagira ngo mubigireho ubumenyi kandi mubigire ibyanyu kuko uyu munsi ni none, umusibo ejo, ejo bundi ku itariki ya 15 kugeza ku itariki ya 17 tuzaba dusuzumwa kandi namwe muzabazwa.

Ibisubizo muzatanga bizahura n’iby’ubuyobozi bwatanze badushyire ku rutonde bavuge ngo Akarere ka Ngoma kesheje imihigo ku mwanya wa mbere cyangwa se uwa kabiri kandi turabyifuza.”

Hari abaturage bo mu mirenge itandukanye yo muri aka karere babwiye Imvaho Nshya ko batangiye gahunda yo guhiga bahereye mu ngo.

Muri bo harimo Mukandayambaje Jacqueline wo mu Mudugudu wa Kabimba, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kazo uvuga ko ibyo mu rugo rwabo bari biyemeje mu mwaka ushize w’imihigo babigezeho, nubwo nta kayi y’imihigo bari bafite.

Yagize ati: “Ntabeshye ikayi y’imihigo muri uyu mwaka ushize wa 2018-2019 nta yo nari mfite ariko twari twiyemeje kugira mituweri, gukurungira ubwiherero, gutunga akarima k’igikoni no gupavoma inzu yacu kandi twarabikoze.

Ariko muri uyu mwaka (2019-2020) bwo namaze kugura ikaye, ubu igisigaye nuko ngewe n’umugabo wange twicara hamwe tugahiga, imihigo tukayandika mu ikayi, tukayisinyira, n’umuyobozi w’umudugudu akayemeza.”

Naho uwitwa Mukanoheri Pascasie wo mu Murenge wa Rurenge we ati: “Icya mbere nari nahize muri uyu mwaka ushize ni Mituweri, kutararana n’amatungo, gufasha abagenzi baneg binyuze mu muganda, kujyana abana ku ishuri, kugira ubwiherero buboneye, kugira inzu isukuye kandi nikoreye isuzuma nabona naragerageje, narayesheje”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yasabye abaturage gukorera ku mihigo no kuyigira umuco, bahereye ku mihigo y’urugo (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.