Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Ngoma: Kuvugurura Urwibutso rwa Zaza bizatwara arenga miriyoni 60

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 22-04-2019 saa 06:53:47
Urwibutso rwa Zaza rushyinguyemo imibiri z'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 12,025 rwatangiye kuvugururwa (Foto Manishimwe N)

Imirimo yo kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside rwa Zaza izatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni 60.

Abafite ababo barushyinguyemo bibumbiye mu muryango Turiho Zaza Ntukazime, bagize igitekerezo cyo kuruvugurura, bishakamo ubushobozi, akarere ka Ngoma na ko karabunganira.

Nzaramba Déo mu izina rya Turiho Zaza Ntukazime, yabwiye Imvaho Nshya ko kuvugurura uru rwibutso bigamije ko abarushyinguyemo 12.025 baba ahantu hameze neza.

Igitekerezo ngo bakigize kuva kera, mu mwaka wa 2018 kemerwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, n’Akarere ka Ngoma.

Yagize ati: “Zaza ni misiyoni ya 2 mu Rwanda, ni igicumbi cy’ubumenyi ukurikije amashuri yahabanje n’ubukirisitu muri rusange. Ni yo mpamvu twasabye y’uko twagira umwihariko, amateka ya Zaza ntazibagirane. Urwibutso rwa Zaza rukavugururwa, kandi twari twabisabye mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi burabitwemerera. Ni urwibutso ruzaba rusakaye neza ku buryo nta mazi yinjiramo, ruzaba rufite n’ahanditse amazina y’abashyinguyemo, tuzaba dufite n’aho abantu biherera ndetse n’imbago z’aho ruri zikaba zigaragara.”

Nzaramba agaragaza ko mu kuvugurura Urwibutso rwa Zaza hazibandwa cyane ku kubakira neza ahashyinguye imibiri, hakajya amakaro, hakajyaho n’ikimenyetso kigaragaza ko ari Urwibutso rwa Jenoside rwa Zaza. Hazashyirwaho kandi uruzitiro rw’ibyuma ahakikije urwibutso, ikimenyetso cy’urumuri rutazima, n’urukuta rw’amazina y’abashyinguye mu rwibutso.

Akomoza ku gaciro k’ibikorwa mu buryo bw’amafaranga, Nzaramba yagaragaje ko uretse uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bikorwa n’abibumbiye mu muryango Turiho Zaza Ntukazime, Akarere ka Ngoma kiyemeje kushyigikira iki gikorwa kandi ikiciro cya mbere k’ibikorwa cyaratangiye.

Ati: “Twakoze iteganyabikorwa dusanga ibikorwa by’ingenzi bizatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni 60, mu gutangira twiyemeza kwishakamo amafaranga y’u Rwanda miriyoni 25 nk’abagize umuryango ‘Turiho Zaza Ntukazime’, Akarere ka Ngoma katwemerera inkunga ya miriyoni 25. Ubwo rero twasanze tutakomeza gutegereza igihe amafaranga yose azabonekera, twebwe twahise twishakamo miriyoni 13, tuzongera kuri miriyoni 25 Akarere kaduhaye nk’inkunga, dutangiza ibikorwa ku buryo ubu ikiciro cya mbere twatangiriye ku bikorwa bizatwara miriyoni 38, ni ukuvuga ibikorwa by’ibanze byo kubakira no gusakara Urwibutso, kandi birarimbanyije bigomba kurangirana n’uku kwezi kwa Mata 2019.”

Abagize Umuryango Turiho Zaza Ntukazime bavuga ko bakomeje uburyo bwo kwishakamo ubushobozi ari na ko basaba inkunga, kugira ngo n’ibindi bikorwa byateganyijwe mu gusana Urwibutso rwa Zaza birimo gushyira amakaro mu rwibutso, kugeza amashanyarazi n’amazi ku rwibutso, kubaka urukuta rw’amazina, n’ibindi byose bibarirwa agaciro k’asaga miriyoni 60 bizakorwe mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise avuga ko akarere kiyemeje gushyigikira iki gikorwa cyatangijwe n’abagize Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Zaza. Ati: “Mu rwego rwo kugira ngo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukire ahameze neza, twatangiye gusana urwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, kandi imirimo yaratangiye, ahubwo dusaba buri wese kugira uruhare muri iki gikorwa.”

Abagize Umuryango Turiho Zaza Ntukazime bavuga ko bashimira Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwabahaye ubutaka bungana na metero 75 kuri 50, ari bwo burimo igice gisanzwe cyubatsemo Urwibutso rushyinguwemo imibiri 12,025, ubuso busigaye akaba ari bwo buzakorerwaho ibindi bikorwa.

Urwibutso rwa Zaza rushyinguyemo imibiri z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 12,025 rwatangiye kuvugururwa (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.