Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ngoma: Inzu y’Amateka ya Jenoside yatwaye miliyoni 700

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Apr 23, 2018

Mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba huzuye inzu y’Amateka ya Jenoside izafasha abakuru n’abato, Abanyarwanda n’abanyamahanga gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Ibikorwa byo  kubaka iyi nzu bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 700.

Iyi nzu y’Amateka ya Jenoside yubatse mu murenge wa Kibungo mu buryo bw’igorofa igeretse rimwe; iri ku buso bungana na metero 50, kuri metero 30. Yubatswe iruhande rw’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi 25, ikaba ikiciro cya kabiri cy’Urwibutso rwa Kibungo, rwo ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.  Ikiciro cya gatatu ari na cyo kizaba ari icya nyuma, cyo kizaba kigizwe n’ubusitani; n’aho guparika ibinyabiziga.

Iyi ni inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma, igihe yatangiye gukoreshwa ikazafasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko n’Abanyamahanga gusobanukirwa amateka ya Jenoside (Foto Manishimwe N)

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yabwiye Imvaho Nshya ko kubaka iyi nzu y’amateka ari kimwe mu bikorwa byakozwe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2017-2018, kandi gitegerejweho umumaro ukomeye wo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Intego ya mbere nkuru ni ugusigasira amateka.  By’umwihariko ku rubyiruko, ni ahantu twifuza kwegeranya ibyavuye mu bushakashatsi ku mateka ya Jenoside cyane cyane muri aka karere ka Ngoma, ari na ko gafite igice kinini k’icyari Perefegitura ya Kibungo. Hazaba harimo ibijyanye nuko Jenoside yateguwe,   filime mbarankuru, hazaba harimo n’igice k’isomero, hari n’icyumba k’ibiganiro, byumvikane ko hazaba harimo n’abakozi bazaba barabihuguriwe bazajya bicara bagafasha abayisuye  gusobanura ibikubiyemo.”

Inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ngoma, yubatswe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2017-2018 yuzuye itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 700 (Foto Manishimwe N.)

Meya Nambaje agaragaza ko kuri bimwe mu bikuta byo muri iyi nzu y’amateka ya Jenoside hazashyirwaho amafoto, amazina y’abazize Jenoside, n’ibindi byose bigaragaza  ko abantu  bashobora gukurikira inkuru kuva mu ntangiro  kugeza ku musozo. Agasobanura ko izagirira umumaro abantu bose, abo mu gihe cya none n’abo mu gihe kizaza.

Asobanura ko kugeza ubu nubwo igice k’ibijyanye n’ibikorwa byo kubaka byamaze gukorwa, ubu hakurikiyeho ibijyanye no gushyiramo ibisabwa byose. Avuga ko Akarere kazagenda kabikora hashingiwe ku bushobozi buboneka, gusa agatanga ikizere ko mu mwaka wa 2020, iyi nzu y’Amateka ya Jenoside izaba yamaze kugezwamo ibisabwa byose.

Ati “Iyi inzu y’amateka hari ibikiburamo, kuko nubwo yubatse yuzuye, nta ntebe zirageramo, nta tubati, nta ‘screens’ zimwe tuzajya tureberaho ubuhamya  cyangwa filime mbarankuru. Ibyo turimo kubitegura mu mwaka utaha w’Ingengo y’imari ya 2018-2019, hari iby’ibanze tuzashyiramo. Bizakorwa buhoro buhoro, kuko ubushobozi ntitwaburonkera rimwe. Ariko twizera ko mu 2020  hazaba hari ibyangombwa bihagije kugira ngo abantu babashe gukurikirana  iby’aya mateka no kuyigiraho”.

Meya Nambaje Aphrodise akaba avuga ko aho ibikorwa byo kubaka inzu y’amateka ya Jenoside bigeze, ikaba ari igice cya kabiri mu bice bitatu bizaba bigize urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo, kugeza ubu bimaze gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 700, gusa ngo  ikigereranyo cy’amafaranga y’u Rwanda yose ateganyijwe kuzayikoreshwaho azagera kuri miliyari.

Nshimyumukiza Michel, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu turere twa Kirehe na Ngoma, avuga ko kubaka inzu y’amateka ya Jenoside ari uburyo bwiza burambye kandi buboneye bwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.