Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ngoma: Imiryango yasenyewe n’ibiza irashima ubufasha yahawe ikubakirwa

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 11-03-2019 saa 10:17:45
Ngoma: Imiryango yasenyewe n’ibiza irashima ubufasha yahawe ikubakirwa

Imiryango yasenyewe n’ibiza mu mwaka ushize wa 2018, ituye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma irashimira Leta ko yafashijwe kubona aho kuba heza.

Nk’uko bigaragazwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, imvura n’umuyaga yaguye muri  Mata 2018, yateje ibiza, imyaka irangirika hanasenyuka inzu z’abaturage basaga 200.

Ibyo bikiba, abaturage bagiye bacumbikirwa n’abaturanyi babo, abatishoboye bagakodesherezwa na Leta;  banafashwa   kubona ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha  birimo amashitingi,  uburingiti n’ibikoresho byo mu rugo.

Kuri ubu abari basenyewe n’ibiza babanje gucumbikirwa n’abaturanyi babo, barubakiwe binyuze mu muganda no mu masibo, bahabwa n’amabati yo gusakara.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya ni abo mu miryango 5 yari yarasenyewe n’ibiza yo mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kinunga.

Uwamahirwe Christine yagize  ati: “Umwaka ushize imvura yaraguye amazu yacu aragwa, tujya gukodesha,  Leta iduha ubufasha bw’amabati, none amabati twarayabonye, twarasakaye.  Ubu turashimira Leta ko twabashije gusubira mu mazu yacu”.

Sebagabo Jean Marie wo mu Mudugudu wa Kabeza na we yagize ati: “Haguye imvura idasanzwe inzu yange ibigenderamo iragwa, ariko ubu icyo nshimira Leta y’Ubumwe ni uko baduhaye ubufasha bw’amabati, tugasakara”.

Sebagabo Jean Marie umwe mu bari basenyewe n’ibiza ashimira Leta ko yitaweho akongera kubona aho kuba (Foto Manishimwe N)

Ruhangara John umuturage utari wasenyewe ahubwo wacumbikiye imwe mu miryango yasenyewe n’ibiza, avuga ko  ibyabaye byasize isomo ryo kunoza imyubakire no gutura heza.

Ati: “Hari imiryango 2 yasenyewe n’ibiza nari nacumbikiye iwange, ariko nyuma y’uko ibi biza bibaye, ubuyobozi bwaratwegereye abaturage twese,  baraduhugura,  batubwira ko tugomba kuzirika amazu n’ibisenge;  ku buryo  ibiza bidakomeza kudusenyera”.

Nsanzuwera Michel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yabwiye Imvaho Nshya ko   kugeza ubu nta muturage mu bari basenyewe n’ibiza utari wabona aho aba; kandi  abaturage muri rusange bakomeza kugirwa inama yo kunoza uburyo bwo gukumira ibiza.

Ati: “Leta yaradufashije cyane cyane Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza yaduhaye amabati, hanabaho  gutangira kubakirana biciye mu masibo. Mu gufasha, haherewe ku bari bababaye cyane kurusha abandi, ariko n’abandi bagiye bishakamo ibisubizo bagasubizaho ibisenge; kugeza ubu nta muryango uri hanze kubera ibyo biza”.

Gitifu Nsanzuwera avuga ko ibyabaye hari isomo byasigiye abaturage. Ati: “Byasize isomo rikomeye kandi twasabye abaturage ko bagomba kwirinda ko ibiza byabasenyera kandi hari n’aho biterwa n’uburangare,  aho  umuturage yirengagiza   ntagure kariya  kuma gafasha mu kuzirika igisenge kandi kagura 1500, usanga ahombye ibintu bya miriyoni…”

Avuga ko basabye abaturage kuzirika ibisenge byabo, ndetse bagatera n’ibiti kugira ngo bifashe kurwanya isuri n’imiyaga.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.