Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ngoma: Imiryango 472 igiye gukurwa mu manegeka ituzwe aheza

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 12-11-2018 saa 08:33:35
Gahunda igezweho ni iyo gutuza abantu mu midugudu y'ikitegererezo, bagatura heza (Foto Manishimwe N)

Ubugenzuzi bwakozwe n’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2018, hari imiryango igera kuri 472 ituye mu manegeka; igomba kuyavamwamo ku buryo bwihutirwa.

Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma, Kagame Thomas hari imiryango itari mike ituye ahantu habi, mu manegeka, hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga.

Ati: “Raporo zituruka mu mirenge zigaragaza ko hari imirenge 8 muri 14 igize Akarere kacu, ifite ingo zigera kuri 472 zituye mu manegeka. Iyo mirenge ikaba ari Remera, Kibungo, Karembo, Gashanda, Murama, Mutendeli, Kazo na Zaza. Iyo miryango hari gahunda yo kuyikura mu manegeka igatuzwa neza ku mudugudu.”

Kugeza ubu, Akarere ka Ngoma kagaragaza ko mu myaka yashize, ikigereranyo cy’abaturage bako bari batuye mu midugudu ari 98%.

Kagame avuga ko nubwo iki kigereranyo gifatwa nk’ikiri hejuru, bidakuraho ko hari bamwe mu bashaka kubaka, bagaca mu rihumye ubuyobozi, bakubaka ahatari mu mudugudu, mu buryo butemewe, ari bo bariya bubatse mu manegeka.

Asobanura ko mu mwaka wa 1998 na 1999, Akarere ka Ngoma katuje abaturage benshi kandi batuzwa mu buryo bw’imidugudu, icyo gihe abari mu mibande bavanwayo, bajya mu midugudu, hagamijwe kugira ngo haboneke ubutaka bugari bahinga, no kubatuza neza.

Inzu zubatswe muri iyo myaka avuga ko inyinshi zubatswe ku buryo bwihutirwa, kuko hari nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse zinubakishwa ibikoresho bitaramba, ku buryo kuri ubu nyuma y’imyaka ibarirwa muri 20 inyinshi zatangiye kwangirika no gusaza; ubu imbaraga zikaba zishyirwa mu guhindura uburyo bw’imyubakire.

Ati: “Ubu mu buryo bushya Leta yashyizeho kandi bwiza, bugamije kurengera abaturage, bakagira ubuzima bwiza, bagatura batekanye, batikanga ibiza cyangwa ko amazu ashobora kubagwaho, ni gahunda yo gutuza abaturage mu nzu zikomeye, kandi bagatura hamwe mu mudugudu w’Ikitegererezo, aho abaturage twubaka inzu, inzu imwe ikaba yacumbikira imiryango 4 mu nzu imwe (e 4 in 1).”

Agaragaza aho iyi gahunda igeze mu Karere ka Ngoma, Uyu muyobozi w’ishami ry’imibereho myiza yagize ati: “Dufite Umudugudu w’ikitegererezo wa Mutendeli watujwemo imiryango 40, n’uwa Rukumberi watujwemo imiryango 57, ndetse ubu twongeyeho n’indi nzu, twubatse hirya no hino mu Mirenge yubatse ku buryo inzu imwe, iturwamo n’imiryango 4; kandi ni gahunda ikomeje, igamije kugira ngo abantu bature ahantu heza.”

Mu ntego za Leta y’u Rwanda harimo ko mu mwaka wa 2024 muri buri murenge hazaba harimo nibura umudugudu umwe w’ikitegererezo, urimo ibikorwa remezo byose; abantu bakenera kugira ngo babeho neza.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.