Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Ngoma: Imihigo 70 yagezweho ku gipimo cya 100%

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 16-07-2019 saa 17:56:50
Mu bikorwa byari mu mihigo ya 2018-2019 byakozwe 100% harimo no kugeza amazi meza ku batuye mu tugari twa Gatonde na Gahima mu Murenge wa Kibungo (Foto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buratangaza ko mu mihigo 76 akarere kari kahize mu mwaka ushize w’imihigo wa 2018-2019, igera kuri 70 muri yo yeshejwe ku gipimo cya 100%, indi itandatu yeswa ku bipimo biri hejuru ya 60 %.

Ni ibipimo bigaragazwa n’isuzuma akarere kikoreye, hasuzumwa uko imihigo 22 ijyanye n’ubukungu, 41 iri mu nkingi y’imibereho myiza, na 13 ijyanye n’imiyoborere myiza n’ubutabera Akarere ka Ngoma kahize muri 2018-2019, yashyizwe mu bikorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko imihigo bahize ijyanye n’ubukungu yeshejwe ku gipimo cya 97.65%, iy’imibereho myiza yeswa kuri 99.47%, na ho mu miyoborere myiza n’ubutabera yeswa ku gipimo cya 97.65%

Mu nkingi y’ubukungu, Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney, agaragaza ko mu mihigo 22, itareshejwe ku bipimo bari biyemeje ari itatu.

Yagize ati: “Umuhigo wo kongera umusaruro twari twarahize ko tuzabigeraho 100% mu bihingwa duhinga byatoranyijwe mu Karere ka Ngoma ariko hari imirenge mu gutangira igihe k’ihinga yagize igihe k’izuba ibigori ntibyera neza mu bice bya Kibungo, Rukira, Murama, Remera.

Undi muhigo ni ujyanye n’umusaruro wa kawa twabonye umusaruro utari mwiza, uri ku gipimo cya 64%. Ahandi tutageze ku 100% ni mu kwinjiza imisoro n’amahoro.”

Akomoza ku mihigo yagezweho uko byari biteganyijwe Visi Meya Rwiririza yagize ati: “Mu mihigo yagezweho 100% irimo kugeza amazi meza ku baturage bo mu tugari twa Gahima na Gatonde banabonye amashanyarazi.

Undi muyoboro w’amazi twakoze ni uwa Kamfonyogo wararangiye ubu abatuye i Gashanda baravoma. Imihanda yarakozwe, hari undi muhigo w’amashanyarazi wa Nkanga-Sangaza-Ruhinga, ubu abaturage babonye amashanyarazi kandi urubyiruko rwatangiye no kuyabyaza umusaruro,…”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence we avuga ko imihigo 39 muri 41 yari yahizwe mu nkingi y’imibereho myiza, yeshwejwe ku gipimo cya 100%.

Asobanura itaragezweho ku bipimo byifuzwaga yagize ati: “Muri rusange imihigo yareshejwe usibye umuhigo umwe wo kugira ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweri twashoje umwaka turi kuri 78.9%, n’umuhigo wa kubyarira kwa muganga nta bwo twawesheje neza kuko turi kuri 99.7%”

Naho imihigo yeshejwe ku bipimo byifuzwaga Visi Meya Kirenga avugamo iyo kubakira no gutuza imiryango itishoboye byakozwe ku bufatanye n’abaturage, kubaka ibyumba by’amashuri, kubakira no gutuza imiryango 34 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye.

Yongeraho ati: “Twanubatse ikiciro cya mbere cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi ndetse tubasha no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 40 mu rwego rwo kubungabunga amateka. Twubatse ibyumba by’amashuri, n’ibindi.”

Bamwe mu baturage bo muri ako karere bahamya ko hari ibikorwa byakozwe mu mihigo ya 2018-2019 bari bakeneye, nubwo hari n’ibindi bakomeza kugaragaza ko bagikeneye.

Uwitwa Mbarushimana Abubakari wo mu Murenge wa Gashanda yagize ati : “Ibijyanye n’imihigo amazi ya Kamfonyogo twarayabonye ubu turavoma hafi yacu, ariko turanifuza umuhanda uhuza Kazo n’Umurenge wacu wa Gashanda.”

Undi witwa Nsengimana Jean Claude wo mu Kagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira ati: “Turashimira Ubuyobozi bw’akarere ibyinshi mu mihigo byagezweho natwe aha ngaha Cyamahehe rwose amazi yatugezeho no muri uyu mwaka wa 2019 umuriro watugezeho kandi rwose twe twari twarihebye tubona ibikorwa remezo bitazahagera ariko ubu twarabibonye, ubu dufite ivuriro rito, n’amashuri turayafite.”

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko mu guhiga hitabwa ku byo abaturage bagaragaje ko bakeneye cyane, kandi muri rusange ngo imihigo ya 2018-2019 akarere kayishyizemo imbaraga.

Mu mwaka wa 2017-2018, Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa 22 mu turere 30 tw’u Rwanda mu kwesa imihigo. Meya Nambaje avuga ko ubu, ikifuzo ari ukuza ku mwanya mwiza mu kwesa iya 2018-2019, nk’uko abivuga.

Ati: “Mu mihigo, ukugenzura ni na we ukugenera umwanya. Icyo twifuza gusa ni uko tutakongera gutsikira.

Buriya nta bwo ari byiza ko utsikira kabiri, gatatu, kane, gatanu, twokoze rero ibishoboka byose kugira ngo tutazongera gutsikira. Icyo dukeneye ni amanota meza cyane n’umwanya mwiza cyane.”

Mu bikorwa byari mu mihigo ya 2018-2019 byakozwe 100% harimo no kugeza amazi meza ku batuye mu tugari twa Gatonde na Gahima mu Murenge wa Kibungo (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.