Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ngoma: Ikibazo cy’umuturage umaze imyaka 7 atarishyurwa ingurane cyahagurukiwe

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 07-02-2019 saa 12:50:03
Mufulukye Fred Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba (ubanza ibumoso) na Nambaje Aphrodise Meya w'Akarere ka Ngoma bari mu Nteko y'abaturage (Ifoto Manishimwe N)

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yatangaje ko agiye gukurikirana ikibazo cy’umubyeyi witwa Mukacishahayo Jeanne wo mu Kagari ka Kinunga, mu Murenge wa Remera utarahawe ingurane y’ubutaka bwashyizwemo damu i Kamvumba kuva muri 2012.

Ati: “Ibyo nange ndaza kubyikurikiranira ubwange na bagenzi bange dufatanya bihite bikemuka vuba”.

Ni nyuma y’uko Mukacishahayo Jeanne agaragarije iki kibazo mu nteko y’abaturage yitabiriwe na Guverineri Mufulukye.

Uyu muturage yagaragaje ko ubutaka bwe bwacukuwemo damu yahanzwe hagati y’Umurenge ya Murama wo mu Karere ka Kayonza n’uwa Remera muri Ngoma, yatangiye gucukurwa mu mwaka wa 2012, binyuze mu mushinga RCCP; ariko kugeza ubu akaba atarabona ingurane nk’abandi.

Ati: “Mfite ubutaka, guhera muri 2012 haje umushinga wo gukora ibiyaga hano hepfo mu Kamvumba, abandi barishyuwe ariko kugeza n’uyu munsi ntabwo ndishyurwa. Nabaruriwe nk’abandi ariko ngewe narasigaye; uwo mushinga warahagaze, wagiye ntabonye ingurane”.

Amafaranga y’ingurane yari yemejwe agomba guhabwa agera ku bihumbi 300 ku butaka bwe bungana na metero 25 kuri 23 bwatwawe.

Ati: “Najyaga kuri uwo mushinga bakambwira ko amafaranga yange atasohotse, ngo nzategereze bazambwira, ariko barinze bagenda batanyishyuye, no mu Karere ka Ngoma uwo mushinga ntukihakorera”.

Nsanzuwera Michel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo bakigejejweho mu mpera za 2018 kandi cyahise kigezwa mu Kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kugira ngo bagikurikirane yishyurwe.

Ati: “Icyo kibazo aherutse kukitugezaho, dosiye ye twongeye kuyikora bundi bushya ndetse twongeraho 5% by’agaciro k’ayo yagombaga kubona, kuko yatinze kwishyurwa. Ubusabe twabwohereje muri RAB, dutegereje ko amafaranga agera kuri konti ye. Ariko ikigaragara ni uko uyu mubyeyi yarenganye”.

Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, amaze kugezwaho iki kibazo, yahise yizeza Mukacishahayo Jeanne ko agishyize mu byo agomba kwikurikiranira kigakemuka vuba.

Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba (ubanza ibumoso) na Nambaje Aphrodise Meya w’Akarere ka Ngoma bari mu Nteko y’abaturage (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.