Ngoma: Hakoreshejwe miriyoni 373 mu kubakira imiryango 34 y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-06-2019 saa 16:17:07
Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside batishoboye yatujwe mu nzu 17 zuzuye zitwaye miriyoni 373 frw (Foto Manishimwe N)

Mu mwaka w’imihigo n’ingengo y’imari wa 2018-2019, imiryango 34 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite ikibazo cyo kubona aho kuba yatujwe mu nzu zuzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 373.

Ni inzu 17 zubatse ku buryo inzu imwe ibamo imiryango ibiri 2 (2 in 1). Zubatswe n’Akarere ka Ngoma mu mirenge itandukanye irimo Rukumberi, Rurenge, Sake na Kazo muri uyu mwaka.

Mu bice zubatswemo byose ubu imiryango 34 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ifite ibibazo by’amacumbi yamaze gutuzwamo.

Akarere ka Ngoma gashima Inkeragutabara kuko zabashije kubaka izi nzu zikuzura mu gihe cyagenwe.

Bamwe mu batujwe muri izo nzu babwiye Imvaho Nshya ko kubona aho kuba heza byabahaye umutuzo ku buryo ubu ngo noneho bashobora gukora bakiteza imbere.

Mukamugema Godeliva wakuwe ahitwa Tunduti agatuzwa mu Mudugudu wo mu Murenge wa Kazo, i Karama yagize ati:“Nari narabuze ubushobozi inzu iragwa, yari yarubatswe n’umuganda nyuma ya Jenoside nyuma irangirika, ariko iyi bantujemo ni nziza, navuga ngo ndi nko muri paradizo. Ariko mu buzima twashimye Imana, dushima abayobozi bacu barebye bakabona ko inzu twabagamo zari zarasenyutse bakatwubakira.

Bankuye ahantu habi, ubu ubwo nabonye inzu ndatuje n’ibyo nagerageza gukora byo kwiteza imbere nk’ubuhinzi cyangwa ubucuruzi nabikora bigakunda kuko mfite aho kuba heza. Ariko ubundi imvura yaragwaga nkajya kureka mu nzu n’ ibipande bimwe by’inzu byari byaraguye.”

Mugenzi we witwa Uwimana na we ati: “Mfite abana 2 na bo ubu bagiye kujya biga hano hafi i Kazo, twashimiye Perezida Kagame waduhaye aho kuba heza pe.”

Imiryango yatujwe muri izo nzu yatangiye gutuzwamo mu ntangiriro za Kamena 2019, buri muryango wahawe ibikoresho by’ibanze birimo intebe n’ameza, n’ imifariso.

Abatujwemo banashyiriweho uburyo bazajya bateka batangije ibidukikije, bakoresheje biyogazi.

Inzu batujwemo ziriho ibigega bifata amazi, no mu gihe hataragezwa amashanyarazi babaye bashyiriweho uburyo bw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence yabwiye Imvaho Nshya ko buri mwaka akarere kagenda gakemura ikibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ikibazo cy’amacumbi hashingiwe ku bushobozi buhari, bahereye kandi ku bafite ikibazo gihangayikishije.

Ati: “Buri mwaka tugerageza kugira icyo dukora ku kibazo cy’abarokotse Jenoside bakeneye amacumbi. Harimo abo dusanira inzu hari n’abo dufata ikemezo cyo kubakira bundi bushya.

Tunabijyanisha nuko imidugudu abantu batuyemo igenda ivugururwa ikajyana n’ikerekezo k’igihugu. Ubu twinjiye muri iki kiciro cyo kubaka inzu aho dutuza imiryango irenze 2, 3 , 4 mu nzu imwe. Tugenda dukemura ibibazo muri ubwo buryo cyane cyane ku bafite inzu zimaze gusaza kugira tuzubake mu buryo burambye kuko twubaka inzu zizamara igihe kirekire.”

Nk’uko bigaragazwa n’Akarere ka Ngoma guhera mu mwaka wa 2013 kari gafite imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ikibazo cy’amacumbi bagera muri 492.

Kuva icyo igihe kugeza mu kwezi kwa Kamena 2019 abamaze kubakirwa no gutuzwa ni imiryango 203.

Visi Meya Kirenga yabwiye Imvaho Nshya ko ubu imibare iherutse igaragaza ko hari inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite ubushobozi zigera kuri 298 zikeneye gusanwa, ariko ngo akarere kagenda gakemura ibyo bibazo buhoro buhoro, kanabifashijwemo n’abafatanyabikorwa ba ko mu iterambere.

Yagize ati: “Muri make abatuzwa muri ziriya nzu tubasaba guharanira kubaho neza no kurushaho kwiteza imbere, tunakabasaba kuzifata neza nk’izabo niba igize n’ikibazo ikaba yasanwa hakiri kare.

Kandi nk’Akarere dushimira n’abafatanyabikorwa bashoboye kutwubakira inzu kuko muri izo 203 tumaze kubaka, izigera kuri 42 ni abafatanyabikorwa barimo IPRC Ngoma, Ibitaro bikuru bya Kibungo, RFTC, Rwanda Revenue Authority n’Umwarimu SACCO; bazitwubakiye.”

Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside batishoboye yatujwe mu nzu 17 zuzuye zitwaye miriyoni 373 frw (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

2 Comments on “Ngoma: Hakoreshejwe miriyoni 373 mu kubakira imiryango 34 y’abarokotse Jenoside”

  1. Kwigira ntako bisa,bihesha agaciro uharanira kwigira iyo abigezeho.abanyarwanda rero dukomereze aho,twishakemo ibisubizo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.