Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Ngoma: Hagiye gutangira umushinga wo kuhira watwaye miliyari 11

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Jun 10, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, avuga ko Umushinga Ngoma 22 watwaye akayabo k’amafaranga miliyari 11, ukaba ari uwo kuhira ku buso bungana na hegitari 300 mu  gishanga n’imusozi, uzatangira  kubyazwa umusaruro mu kwezi  gutaha kwa Nyakanga.

Habanje gutegerezwa ko amazi ahagije agwira muri iyi Damu, ubu agezemo ari ku rugero rwa 89% (Foto Manishimwe N.)

Umushinga wo kuhira wahawe izina rya Ngoma 22, wakozwe ku bufatanye n’igihugu cy’u Buyapani, umurikirwa by’agateganyo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Ibikorwa byo kuwubaka byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 11, ukaba uzagirira akamaro abahinzi basaga 1300 bo mu mirenge ya Remera na Rurenge mu karere ka Ngoma.

Ubwo yasuraga uyu mushinga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko igishimishije ari uko amazi yari yarabanje kuba make mu cyuzi gihangano (Damu), bigatuma habaho ubukererwe mu gihe cyari  cyarateganyijwe cyo gutangira kuhira, ubu cyakemutse.

Yagize ati “Twabanje kugira ikibazo amazi ntiyaboneka, aba make, kubera imvura yabaye nke cyane mu mwaka wa 2017. Ariko ubu imvura yarabonetse, amazi arahari.

Ubu rero ubwo amazi yabonetse twaje gufata ingamba hamwe n’abaturage kugira ngo igikorwa cyo kuhira gikorwe. Twateganyije guhinga umuceri mu gishanga n’imboga n’imbuto ku misozi huhirwa amazi”.

Byari biteganyijwe ko ibikorwa byo kuhira hifashishijwe amazi yo mu cyuzi gihangano cyakozwe muri Ngoma 22, byakabaye byaratangiye mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2017, imbogamizi ziba ko amazi yabaye make.

Nsengiyumva avuga ko ubu amazi muri Damu ageze ku gipimo kigera hafi kuri 90%, kandi ahagije, ku buryo arimo yakoreshwa kugeza nibura mu bihembwe 2 by’ihinga imvura itagwa, hakoreshwa amazi yagezemo. Akavuga ko hagiye gukorwa ibishoboka ku buryo kuhira imusozi bitangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.

Ati “Mu gihe cyose twategereje hari ibikoresho byari byashyizweho byari byatangiye kwangirika, ariko muri iyi minsi isigaye y’uku kwezi kwa Gatandatu tugiye kubikoraho tubitunganye, noneho mu ntangiriro z’ukwezi kwa Karindwi ibikorwa by’ubuhinzi bwuhiwe bigatangira mu gihembwe k’ihinga cya C, mu kwezi kwa Kenda abahinzi bagatangira kubona umusaruro”.

Abaturage bafite imirima ahazuhirwa ku misozi babwiye Imvaho Nshya ko bashimishijwe nuko amazi ahagije yabonetse muri Damu, kandi  ngo bageze kure imyiteguro yo guhinga imbuto n’imboga muri iyi mpeshyi.

Nyiramana Charlotte, yagize ati “Ubu twishimye cyane, ubwo kimaze kuzura (ikiyaga gihangano) tugiye kukibyaza umusaruro twiteza imbere kuko tuzajya duhinga impeshyi n’itumba, twiteze imbere dutanga mituweli, turihira abana amashuri n’ibindi n’ibindi”.

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko hamaze kunozwa uburyo bwo gukora ubuhinzi hifashishijwe amazi yo muri iki cyuzi gihangano  kiri hagati y’Imirenge ya Rurenge na Remera.

Ati “Iki cyanya cyatunganyijwe gihingwamo n’abahinzi 1 376, kandi benshi bariteguye kuko bari no mu makoperative, bariteguye bihagije, ubu twari dutegereje guhinga ku misozi twuhira.

Ku misozi tuzahinga imboga n’imbuto, zirimo intoryi, amashu, inyanya, ibitunguru, imiteja, karoti, betarave, n’ibindi bizahingwa kuri hegitari 265, na ho kuri hegitari 35 mu gishanga hahingwe umuceri, kandi wo watangiye guhingwa ubu ugiye kwera”.

Icyo abaturage basabwe ni ugukaza uburyo bwo gucunga no gufata neza ibikorwaremezo bizifashishwa mu kuhira yaba mu gishanga no ku misozi, kugira ngo amafaranga asaga miliyari 11 y’u Rwanda ibikorwa by’uyu mushinga byatwaye atazapfa ubusa; uhubwo umusaruro bizabyazwa ubabere isoko y’ubukungu n’iterambere.